Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashimiye ku mugaragaro umugore we Angelina Ndayubaha, amuha ishimwe nk’umukozi w’indashyikirwa, amugaragaza nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abakozi byabereye kuri Stade Intwari i Bujumbura, aho abayobozi batandukanye n’abaturage bari bateraniye hamwe mu kwishimira uruhare rw’abakozi mu iterambere ry’igihugu.
Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yagarutse ku bikorwa umugore we amaze igihe akora binyuze mu muryango ayobora wa ‘Bonne Action Umugiraneza’, agaragaza ko byamaze no kumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga, bityo ko bidakwiye ko amahanga ari yo abishima kurusha Abarundi ubwabo.
Yagize ati: “Amahanga yaraje azenguruka mu Burundi, arareba asanga muri icyo gikorwa cyo gushaka ubuzima bwiza bw’abanyagihugu asanga ni mama Mugiraneza (Angelina) n’Umuryango we, ibyo akora ntitwirirwa tubivuga.”
Yakomeje agaragaza ko gutsinda no kugira uruhare mu iterambere bidashoboka ku muntu umwe gusa, ahubwo ko bishingira no ku bufatanye bw’abashakanye, ashimangira ko inyuma y’umugabo cyangwa umugore w’indashyikirwa haba hari undi umushyigikiye.
Ati: “Burya n’ubona umugabo w’inkerebutsi uzamenye ko afite n’umugore w’inkerebutsi, mubonye n’umugore w’inkerebutsi aba afite inyuma ye umugabo w’inkerebutsi. None yemwe amahanga arinde abyemera Abarundi ni bo batabyemera kandi ari bo babikorerwa?”
Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko ibikorwa by’umugore we bifasha cyane ibyiciro bitandukanye by’abaturage, by’umwihariko abagore n’imiryango ifite ibibazo by’ubuzima cyangwa imibereho, ndetse ko hari n’ibindi bikorwa byinshi bitazwi n’abaturage bose.
Yagize ati: “Ababizi ni ababyeyi, abari bafite indwara karande, imiryango yari yarabuze urubyaro ngo iseke nk’abandi, barabizi abana biga mu mashuri meza, hariho ikindi gikorwa arimo gukora abantu batazi. Uriya muryango urimo gufasha abagore muri za Koperative ibaha uburyo bahanahana kugira ngo na bo batere imbere.”
Mu buryo butangaje, Perezida Ndayishimiye yavuze ko atazi aho umugore we akura amafaranga menshi akoresha muri ibyo bikorwa, agaragaza ko n’ubwo agera kuri miliyoni 15 z’amarundi, atamenya inkomoko yayo, ahubwo akamenya gusa ko ibyo akora bifitiye akamaro abaturage.
Ati: “Ni byiza cyane, iyo aba abizana mu muryango tuba duhiriwe none ahita abiha Abarundi.”
Nk’ikimenyetso cyo kumushimira no kumushyigikira mu bikorwa bye by’ubugiraneza, Perezida Ndayishimiye yamugeneye impano y’imodoka y’imbangukiragutabara (ambulance), agaragaza ko izamufasha kurushaho kwegera abaturage no kubafasha mu buryo bwihuse, cyane cyane mu bijyanye n’ubuzima.
Iki gikorwa cyafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’uruhare rw’umuryango mu iterambere ry’igihugu, aho Perezida yashimangiye ko ibikorwa by’ubugiraneza n’ubwitange ari inkingi ikomeye mu kubaka sosiyete irangwa n’ubumwe n’iterambere rirambye.