Ku wa Kane tariki ya 30 Mata ni bwo Urwego Rushinzwe Imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangaje ko rwafatiye ibihano Kabila, nyuma yo kumushinja gutera inkunga ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC.
Uyu mugabo wayoboye kiriya gihugu mu gihe cy’imyaka 18 biciye mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye, yavuze ko “yakiranye gutungurwa” kiriya cyemezo, avuga ko ari “icyemezo kidafite ishingiro rikomeye, gifite impamvu za politiki kandi gishingiye ku birego bidafite ibimenyetso bidashidikanywaho.”
Ibiro bya Kabila byavuze ko kuva muri 2001 ubwo yafataga ubutegetsi kugeza muri 2019 ubwo yabuvagaho, yitangiye ibikorwa byo kongera kunga igihugu, kugarura amahoro buhoro buhoro, kunga Abanye-Congo, kubaka bundi bushya Leta no kugarura ituze mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Byavuze ko ku butegetsi bwe ari bwo RDC yavuye mu ntambara y’akarere yari yarayisenye bikomeye, isubirana ubumwe bw’inzego za Leta, kandi igira ku nshuro ya mbere mu mateka yayo ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro kandi mu buryo bwubahirije umuco wa demokarasi.
Ku bwa Joseph Kabila, icyemezo cya Amerika “kiratangaje cyane kubera ko gishingiye ku bivugwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa butigeze bushobora gutanga ibimenyetso bifatika bishyigikira ibyo bwamushinje imbere y’ubutabera bwa gisirikare bwa Congo bukorera mu kwaha kwabwo.”
Joseph Kabila yongeye gushimangira ko ashyigikiye ubumwe bw’igihugu, ubusugire bwacyo, amahoro mu gihugu cye no mu karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse n’igisubizo cya politiki kirimo bose ku kibazo cya Congo.
Uyu munyapolitiki yasabye ko uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwagira umumaro ugaragara mu gushaka igisubizo kirambye ku bibazo byugarije Congo, bitari iby’umutekano gusa kandi bitareba gusa uburasirazuba bw’igihugu.