Leta ya Iran yatangaje ko Amerika nisubukura ibitero mu ntambara imaze amezi abiri, izagabwaho ibitero bikomeye, ndetse ikomeza gushimangira ifungwa ry’umuhora wa Hormuz.
Umuhora wa Hormuz unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli umaze amezi abiri ufunze kubera intambara Amerika na Israel byashoje kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026. Byatumye ibikomoka kuri peteroli ku Isi bihenda.
Impande zombi zatangiye ibiganiro ariko icyiciro cya kabiri gikomwa mu nkokora n’uko Perezida Trump yahisemo kubuza itsinda ryari guhagararira Amerika kujya muri Pakistan ahabera ibiganiro.
Gusa ariko hari amakuru avuga ko mu by’ukuri atari Trump wabujije izi ntumwa za Amerika kujya mu bihaniro, ko ahubwo Iran ari yo yafashe umwanzuro wo kutajyayo nyuma yo kubona koi bi biganiro bisa n’imikino kuri Amerika.
Ku wa 30 Mata 2026, byari biteganyijwe ko Perezida Trump agezwaho gahunda y’ibitero bishya bigomba kugabwa kuri Iran hagamijwe kuyihatira kwemera ingingo zikubiye mu masezerano Amerika yifuza ko basinya ngo intambara ihagarare.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei yatangaje ko bitari ngombwa kwitega ibisubizo byihuse mu biganiro na Amerika.
Umwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare (Iran’s Revolutionary Guards) yavuze ko mu gihe Amerika yakongera kugaba ibitero kuri Iran, na yo yayisubiza igaba ibitero byinshi ahari ibirindiro by’ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati.
Umuyobozi w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Majid Mousavi we yagize ati “twabonye ibyabaye ku birindiro byanyu mu karere, tuzabona ibisa nka byo ku bwato bwanyu bw’intambara.”
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei mu butumwa yandikiye abaturage ba Iran, yavuze ko bazakomeza kubuza umwanzi gukoresha nabi inzira y’amazi kandi bazakomeza kuyigenzura.