AMAKURU

UKWEZI

Itsinda ry’abantu bane ryatawe muri yombi nyuma yo guha serivise mbi umubyeyi wari ugiye kubyara

Itsinda ry'abantu bane ryatawe muri yombi nyuma yo guha serivise mbi umubyeyi wari ugiye kubyara
01-05-2026 16:42 | By Admin | Yasomwe n'abantu 20

Itsinda ry’abakozi bane b’Ibitaro by’Akarere bya Nyanza, barimo umuganga n’ababyaza batatu, batawe muri yombi bakekwaho guha serivisi mbi umubyeyi witeguraga kubyara bikamuviramo ingorane.

Ibi byabaye mu 2025, ariko umubyeyi ageza ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), vuba, abo baganga bahita batabwa muri yombi ku wa 28 Mata 2026.

Bivugwa ko hari umubyeyi wari ugiye kubyara, ajya ku Bitaro by’Akarere bya Nyanza, ntiyitabwaho uko bikwiye n’abaganga, ibyatumye umwana we avuka atuzuye ndetse hashize igihe gito arapfa.

Nyuma y’uko Perezida Kagame anengeye abaganga bo mu Bitaro byo mu Karere ka Karongi bahaye serivisi mbi umubyeyi wari utwite agapfa, ibi byahise bikangura uyu mubyeyi ahita ajya kurega abaganga bo mu Bitaro bya Nyanza, ngo babibazwe.

Aba baganga bahamagajwe kwitaba ubugenzacyaha, kuri sitasiyo ya RIB, Ishami rya Busasamana riherereye mu Karere ka Nyanza, maze bahita batabwa muri yombi ngo bakorweho iperereza.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yavuze ko abo baganga bamaze iminsi itatu bafunze, aho bari gukorwaho iperereza.

Yakomeje avuga ko abaturage bakwiye gukomeza kugaragaza aho babona serivisi zitameze neza bakahagaragaza, yibutsa n’abatanga serivisi kujya bashyira umutima ku kazi kabo mu gukomeza guharanira iterambere igihugu kirangamiye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Amerika yasabye ubufasha bw'ibindi bihugu kugirango umuhora wa Hormuz ufungurwe

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabuze ayo zicira n’ayo zimira, zasabye ibihugu bitandukanye kuyifasha gufungura Umuyoboro wa Hormuz wafunzwe n’ingabo za Iran zigamije kugira ngo udacamo ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Ubu busabe bwatanzwe mu gihe igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gikomeje gutumbagira, kuko igiciro cy’akagunguru kabyo karenze cyarenze Amadolari 120, kandi hari impungenge ko iri zamuka rizakomeza mu gihe Hormuz itafungurwa.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yagaragaje ko ibihugu bizagira uruhare mu ifungurwa rya Hormuz bizahurira mu ihuriro ryahawe izina ’Martime Freedom Construct’ rizaba rifite ububasha bwo gukumira icyo ari cyo cyose cyahagarika ubwato bunyuramo.

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa n’u Bwongereza byaganiriye niba byajya muri iri huriro, byanzura kurijyamo ariko nyuma y’intambara ya Amerika na Iran yatangiye tariki ya 28 Gashyantare 2026.

Iran yatangiye guhagarika ubwato bunyura muri uyu muyoboro ubwo Amerika na Israel byayishozagaho iyi ntambara. Ibi byahungabanyije bikomeye isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, ibiciro byabyo bitangira kuzamuka.

Muri Mata 2026, Amerika na yo yatangiye gukumira ubwato buturuka ku byambu bya Iran mu kigobe cya Persique, mu rwego rwo kuyishyiraho igitutu kugira ngo ifungure uyu muyoboro unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli.

Ku wa 29 Mata, Iran yatangaje ko mu gihe umutekano wayo ukibangamiwe, izakomeza gufunga Hormuz, kandi ko Amerika nikomeza guhagarika ubwato buva ku byambu byayo, izafata ingamba zikomeye za gisirikare.

Amerika yafatiye ibihano Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC

Urwego rw’iki gihugu rushinzwe imari ni rwo rwatangaje ko rwafatiye ibihano uriya mugabo wayoboye Congo Kinshasa mu gihe cy’imyaka 18.

Ni nyuma y’uko Leta ya RDC yakunze kumushinja guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 umaze imyaka irenga ine uri mu ntambara na yo.

Mu mwaka ushize Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri RDC rwakatiye Kabila igihano cy’urupfu, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kugambanira igihugu, kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Byari nyuma yo kugaragara mu mujyi wa Goma ugenzurwa na M23.

Usibye kumukatira urwo gupfa, Leta ya RDC yafatiriye imitungo ye yose ndetse inasesa ishyaka rye rya PPRD.
Amerika ivuga ko “yagarutse muri RDC afite umugambi wo guhungabanya Guverinoma ya Congo binyuze mu guha ubufasha AFC/M23”.

Ivuga kandi ko yaba yarahaye ubufasha bw’amafaranga AFC mu rwego rwo kugira ngo uruhare rwayo rwa Politiki rugaragare mu burasirazuba bwa RDC.

Washington kandi yamushinje kuba yarashishikarije abasirikare bo mu ngabo za Leta ya Congo (FARDC) kuzivamo bakiyunga kuri AFC, ndetse no kuba ari gutegura kugaba ibitero kuri FARDC aturutse mu mahanga.
Ikindi ngo ni uko yaba yaragize uruhare mu gushyiraho umunyapolitiki utavuga rumwe na Perezida uriho, kugira ngo yisubize ijambo muri Guverinoma.

Ku bwa Washington, Kabila “yafashize AFC na M23 mu buryo bw’ibikoresho, ayitera inkunga; cyangwa ayiha ubufasha bw’ibikoresho, amafaranga, ikoranabuhanga cyangwa ubw’ibikoresho na serivisi.”

Kabila ntacyo aratangaza kuri biriya bihano, icyakora uyu mugabo amaze igihe agaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi yita ubw’igitugu bugomba kuvaho, nyuma yo kubushinja kuba bukomeje gukora amabi menshi no kubabaza abanye-Congo.

U Rwanda mu murongo utukura mu iyubahirizwa ry'ubwisanzure bw'itangazamakuru

Iyi raporo ya World Press Freedom Index yerekana ko n’ubwo igihugu gikomeje gutera imbere mu nzego zitandukanye, urwego rw’itangazamakuru rugifite imbogamizi zikomeye.

Iyi raporo iriho ibihugu 180 igaragaza ko mu Rwanda hakiri ibibazo bijyanye n’ubwisanzure bw’abanyamakuru, birimo kwigengesera mu gutangaza inkuru (self-censorship), igitutu gituruka ku nzego zitandukanye, ndetse abanyamakuru bakaba badakunze gutangaza inkuru zinenga ubutegetsi ku buryo bugaragara.

Nubwo hari intambwe mu kunoza umwuga w’itangazamakuru no kurwanya amakuru y’ibihuha, abasesenguzi bagaragaza ko hari aho amategeko n’imikorere bishobora kugabanya ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Mu karere, u Rwanda ruri inyuma ya bimwe mu bihugu bituranye na rwo nka Uganda iri ku mwanya wa 131, Tanzania iri ku mwanya wa 106, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ya 130 n’u Burundi buri ku mwanya wa 119.

Ku rwego rw’Isi, ibihugu 10 bya mbere bifite ubwisanzure bukomeye bw’itangazamakuru birimo Norvège, u Buholandi, Estonie, Denmark, Suède, Finlande, Ireland, u Busuwisi, Luxembourg na Portugal.

Ibi bihugu bishimwa ko birangwa n’amategeko arengera abanyamakuru, ubwisanzure bw’itangazamakuru, no kuba ubutegetsi butivanga mu mikorere y’ibitangazamakuru.

Raporo ya World Press Freedom Index ikorwa hifashishijwe ibipimo bitandukanye bigena uko ubwisanzure bw’itangazamakuru buhagaze mu gihugu.

Birimo urwego rwa politiki, aharebwa niba ubutegetsi bwivanga cyangwa butivanga mu itangazamakuru.
Harimo kandi amategeko, aharebwa niba amategeko arengera cyangwa abuza abanyamakuru gukora akazi kabo. Hanari ubukungu, aharebwa uko ibitangazamakuru byigenga mu bijyanye n’imari n’ababishyigikira.
Ikindi ni imibereho n’umuco, aho harebwa uko sosiyete yakira ibitekerezo binyuranye n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’umutekano, aharebwa ibijyanye n’ihohoterwa, iterabwoba cyangwa gufungwa kw’abanyamakuru.