AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagme yahawe umupira wa Atletico Madrid

Perezida Kagme yahawe umupira wa Atletico Madrid
30-04-2026 23:00 | By Admin | Yasomwe n'abantu 1

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahawe umwambaro w’Ikipe ya Atlético Madrid uriho izina rye "Kagame" ndetse n’ishusho ya stade "Riyadh Air Metropolitano" ubwo yari ku mukino wahuje iyi kipe na Arsenal muri 1/2 cya UEFA Champions League.

Uyu mukino ubanza wabereye i Madrid ku mugoroba wo ku wa Gatatu, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Arsenal ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Viktor Gyökeres kuri penaliti mu gihe Julián Alvarez yishyuriye Atlético Madrid mu gice cya kabiri, na we atsinze penaliti.

Perezida Kagame ni umwe mu barenga ibihumbi 68 bari kuri Riyadh Air Metropolitano Stadium ndetse ubwo yahageraga yakiriwe na Perezida wa Atlético Madrid, Enrique Cerezo Torres n’Umwami wa Espagne, Felipe VI.
Enrique Cerezo Torres yahaye Umukuru w’Igihugu impano y’umupira wa Atlético Madrid uriho nimero 10 n’izina Kagame ndetse anamuha ishusho ya Stade Riyadh Air Metropolitano.

Atlético Madrid na Arsenal zombi zisanzwe zifitanye ubufatanye n’u Rwanda, aho zamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri Visit Rwanda ndetse aya magambo agaragara ku myambaro yazo inyuranye no kuri stade zazo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
U Rwanda mu murongo utukura mu iyubahirizwa ry'ubwisanzure bw'itangazamakuru

Iyi raporo ya World Press Freedom Index yerekana ko n’ubwo igihugu gikomeje gutera imbere mu nzego zitandukanye, urwego rw’itangazamakuru rugifite imbogamizi zikomeye.

Iyi raporo iriho ibihugu 180 igaragaza ko mu Rwanda hakiri ibibazo bijyanye n’ubwisanzure bw’abanyamakuru, birimo kwigengesera mu gutangaza inkuru (self-censorship), igitutu gituruka ku nzego zitandukanye, ndetse abanyamakuru bakaba badakunze gutangaza inkuru zinenga ubutegetsi ku buryo bugaragara.

Nubwo hari intambwe mu kunoza umwuga w’itangazamakuru no kurwanya amakuru y’ibihuha, abasesenguzi bagaragaza ko hari aho amategeko n’imikorere bishobora kugabanya ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Mu karere, u Rwanda ruri inyuma ya bimwe mu bihugu bituranye na rwo nka Uganda iri ku mwanya wa 131, Tanzania iri ku mwanya wa 106, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ya 130 n’u Burundi buri ku mwanya wa 119.

Ku rwego rw’Isi, ibihugu 10 bya mbere bifite ubwisanzure bukomeye bw’itangazamakuru birimo Norvège, u Buholandi, Estonie, Denmark, Suède, Finlande, Ireland, u Busuwisi, Luxembourg na Portugal.

Ibi bihugu bishimwa ko birangwa n’amategeko arengera abanyamakuru, ubwisanzure bw’itangazamakuru, no kuba ubutegetsi butivanga mu mikorere y’ibitangazamakuru.

Raporo ya World Press Freedom Index ikorwa hifashishijwe ibipimo bitandukanye bigena uko ubwisanzure bw’itangazamakuru buhagaze mu gihugu.

Birimo urwego rwa politiki, aharebwa niba ubutegetsi bwivanga cyangwa butivanga mu itangazamakuru.
Harimo kandi amategeko, aharebwa niba amategeko arengera cyangwa abuza abanyamakuru gukora akazi kabo. Hanari ubukungu, aharebwa uko ibitangazamakuru byigenga mu bijyanye n’imari n’ababishyigikira.
Ikindi ni imibereho n’umuco, aho harebwa uko sosiyete yakira ibitekerezo binyuranye n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’umutekano, aharebwa ibijyanye n’ihohoterwa, iterabwoba cyangwa gufungwa kw’abanyamakuru.

Muhanga: Umukecuru w'imyaka 82 yaguye mu ziko ahita apfa

Umukecuru witwa Zaninka Adela w’imyaka 82, wari utuye mu Umudugudu wa Kajeje mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga, yaguye mu ziko ryari ririmo umuriro arashya kugeza ashizemo umwuka.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Mata 2026, ubwo nyakwigendera yari ari mu gikoni atetse ubugari, bamwe mu bahageze batabaye bavuga ko yaguye mu mashyiga abanjemo umutwe ndetse bimuviramo gushya bikabije umubiri wose.

Abaturanyi bavuga ko aya makuru yamenyekanye ahagana saa mbiri z’umugoroba, ubwo umwuzukuru we babanaga yari avuye mu isantere ya Cyeza kugura ibirungo byo gutekesha imboga maze ageze mu rugo, yinjiye mu gikoni asanga uwo mukecuru yahiye bikomeye ndetse umutwe we uri hagati mu mashyiga arimo kugurumana.

Uyu mwuzukuru yahise amukuramo, amumenaho amazi, atangira gutabaza abaturanyi.

Niyonsaba john uturanye n´uyu muryango umwe mu bahageze batabaye yavuze ko yasanze nyakwigendera yamaze gushiramo umwuka.

Yagize ati “Twahageze dusanga yamaze gupfa,umubiri wari wangiritse cyane ku buryo bitari byoroshye kumumenya,byari ibintu bibabaje cyane.”

Niyomukiza Emelita, yavuze ko uyu mukecuru yari amaze igihe gito yimukiye muri aka gace, kandi akaba yabanaga n’umwuzukuru we,ngo yumvise abantu basakuza ubwo yari ageze murugo iwe kuko aturanye na Nyakwigendera niko kuzamuka yiruka aje kureba.

Yagize ati “Twumvise abantu bavuza induru bavuga ko Adela ahiye,twahageze dusanga bamukuye mu ziko bamuryamishije iruhande, ariko yari yamaze gushiramo umwuka.”

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Niyonzima Gustave, yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Yagize ati “Ni umukecuru wari ufite hagati y’imyaka 82 na 85, umwuzukuru we yasanze yaguye muziko yahiye kugeza apfuye,yari avuye kugura ibyo guteka mu isantere,umurambo wajyanywe kwa muganga kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.”

Yakomeje avuga ko hari amakuru abaturage batanze agaragaza ko nyakwigendera yari asanzwe arwara umuvuduko w’amaraso, bikaba bishobora kuba byatumye agira ikibazo kikamuviramo kugwa mu ziko.

Mu gihe iyi nkuru yakorwaga, inzego zirimo RIB n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyeza zari zijyanye umurambo kwa muganga, mu gihe umuryango wari mu myiteguro yo kumushyingura.

Indwara 25 zivurwa n'umuravumba, uko utegurwa n'ibyo kwitondera

Umuravumba ni umuti gakondo ukomoka ku bimera utangaje , umuravumba ufite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye ,zaba indwara ziterwa n’amavirusi , indwara ziterwa n’udukoko two mu bwoko bwa bagiteri ,iziterwa n’udukoko tw’imiyege ndetse nizindi nyinshi cyane .

Kuva kera umuravumba wakoreshwaga n’abanyarwanda mu kwivura indwara zitandukanye ,zaba indwara zo mu nda ndetse n’indwara zo mu buhumekero , umuravumba uzwi ku izina rya Tetradenia Riparia ,mu bihugu biteye imbere umuravumba ukorwamo imiti y’ibinini .

Umuravumba uvura iki?

Umuravumba ufite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye , ni kimwe mu bimera bivura indwara zitandukanye , umutobe uva mu mababi y’umuravumba ushobora gukoreshwa no mu kwica udukoko ,ndetse no mu gusukura ibikoresho no kwirukana impumuro nko mu musarani muri make ushobora gukoreshwa nk;umuti wa antiseptic .

Ibinyabutabire dusanga mu muravumba bikora nk’umuti

Mu muravumba dusangamo ibinyabutabire bitandukanye ari nabyo biha umuravumba ubushobozi bwo kuvura nk’imiti .

Mu muravumba dusangamo ibinyabutabire bikurikira:

Phenol alkaloids flavonoids
Phlobatannins
diterpenes
sesquiterpenes
terpineol
fenchone
B-fenchyl alcohol
B-caryophyllene
perillyl alcohol
phytosterols

Ibinyabutabire bya Saponins , Phenols na flavonoids nabyo bituma umuravumba ugira ubushobozi bwo kuvura indwara ziterwa n’imiyege , uvura allergies , uvura ububabare no kubyimbirwa .

Ibinyabutabire bya Alkaloids dusanga mu muravumba nabyo bituma umuravumba ugira bushobozi bwo kuvura indwara zo mu nda ndetse n’inzoka zo mu nda .

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko amababi y’umuravumba yifitemo ubushobozi bwo kuvura indwara ya malariya yoroheje , cyane cyane iyatewe n’agakoko ka plasmodium falciparum.

Ikinyabutabire cya Diterpene gifite ubushobozi bwo kuvura ububabare bungana n’ubw’imiti ya papaverine ,

Imiti ikamurwa mu mababi y’umuravumba ifite ubushobozi bwo kuvura no kwica udukoko two mu bwoko bwa bagiteri nka staphylococcus aureus , staphylococcus epidermis , bacillus cereus , bacillus subtilis , micrococcus kristinae , candida albicans ,mycobacterium smegmatis nutundi .....
Indwara umuravumba ushobora kuvura
Indwara umuravumba ushobora kuvura

Umuravumba ushobora kuvura indwara nyinshi zirimo:

Ibisebe
ise
ikibyimba
kuwusiga aho warumwe n’imibu hagakira
ibimeme
inkorora
anjine
ibicurane
umusonga woroheje
gufungana mu mazuru
bronchite
umuhaha
agatembwe
umunaniro ukabije
umuriro utazi icyawuteye
kubabara mu gituza
amagrippe
rhinite
kunyara ukababara
ubuganga
kuribwa umutwe (migraine)
diarrhea / impiswi
kubabara mu nda
kuvura inzoka zo mu nda
amibe

Uko bategura umuravumba bagamije kwivura

Hari uburyo butandukanye wateguramo umuravumba ugamije kwivura indwara zitandukanye aribwo

1. kwivura umunaniro mu gihe utwite

Hano ufata amababi y’umuravumba ,ukayaakamuramo umutobe wayo ,hanyuma ukawuvanga n’amazi uri bukarabe umubiri wose , ibi bikunze gukoreshwa mu gihugu cya Uganda mu kwivura umuananiro mu gihe utwite .

2. Kwivura amibe n’inzoka zo mu nda

Hano ufata amababi y’umuravumba , ukayakamuramo umutobe wayo ,nta kindi kintu uvanzemo , hanyuma ukanywa ayo mazi wakuyemo

3. Kwivura Indwara y’ise

Kwivura ise , ufata amababi y’umuravumba ,ukayakamura , hanyuma wa mutobe wabonye ugashyiramo umunyu wa gikukuri , ukabivanga neza kugeza igihe gikukuri yayongeyemo yose , hanyuma ukazajya ubisiga hahandi ku ruhu ise yafashe .

4. Kuribwa mu nda

Hano ufata amababi ukayaakamuramo umutobe , hanyuma ugashyiramo amazi make ,ubundi ukabinywa .

5. Kwivira Impiswi

hano ukoresha amababi y’umuravumba ,ukaba ushobora kuyanywa cyangwa ukayakoramo umutobe hanyuma ukawunywa .

6. Kwivura indwara zifata mu muyoboro w’inkari

Hano ufata umuravumba ukawuvanga n’imizi y’umunkamba . hayuma wamara kubisya neza ukabivanga n’amazi akaba aribyo unywa .

7. Kwivura ama grippe n’inkorora

Hano ufata amababi y’umravumba ,ukayakamura ,hanyuma umutobe wayo ukawuvanga n’indimu wakamuye ,ukabinywa .

Icyitonderwa

Burya imiti gakondo harimo nuyu w’umuravumba , kuyikoresha bisaba kwitinda no gukoresha ingano yayo ntoya , kubera ko iyo yakoreshejwe nabi ishobora gutera ibindi bibazo bikomeye mu mubiri birimo nko kwangirika kw’impyiko n’umwijima .

Ku bana , gukoresa umuravumba ni ibyo kwitondera no kwirinda kuko bo ushobora kubangiza kurusha abantu bakuru , ni byiza ko wawutegurana isuku mbere yo kuwunywa .

Miss Naomie yatangaje ko asigaye ahora kwa muganga

Nyampinga w’u Rwanda ubitse ikamba rya 2020 Miss Nishimwe Naomie, yatangaje ko asigaye ahora kwa muganga icyakora ngo ubuzima bwe bumeze neza, nubwo ahora mu bitaro agereranyije na 2025 yarangiye nta na rimwe agiyeyo.

Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mata 2026 yagaragaje ko ahora mu bitaro ugereranyije n’umwaka wa 2025. Yanditse ati: “Uburyo umwaka wa 2025, washize nta nshuro nibura imwe ngiye kwa muganga ariko ubu inshuro maze kujyanwa mu bitaro zagutera kwibaza, mumpe agahenge.”

Miss Naomie yanagaragaje ko abantu bakomeje kumubaza niba ameze neza icyakora ahita yongera asangiza abamukurikira ifoto ababwira ko atamerewe nabi cyane yahisemo gusa kutigaragaza ariko yagiye kwa muganga gusa. Yanditse ati: “Ariko Nshuti zanjye murandyohera pe, meze neza rwose gusa nahisemo kuba ntujeho gato ariko meze neza byuzuye.”

Ibi byatumye benshi bakeka ko Miss Naomie yaba yarasamye gusa birinda kongera kubivugaho kuko hashize iminsi yihanije abakomeje kwibaza impamvu ataratwita abibutsa ko gutwita kwe atari umushinga wa rubanda.

Icyo gihe Miss Nishimwe yabivuze ashingiye ku butumwa bwari bwanditswe n’uwitwa Edman Ishimwe wanditse amagambo asa nkaho ari ukwibasira Miss Naomie n’umuryango we abinyujije ku rubuga rwa ‘X’. Icyo gihe Edman yaranditse ati: “Umwaka urahise n’undi uratashye, Miss Naomie akoze ubukwe, ariko nta kanunu ko gusama.”

Miss Nishimwe yahise amwiyama anamusaba ko agomba kumwubaha, ntazongere kwiha kugenzura ubuzima bwe. Yanditse ati: “Ni nde waguhaye inshingano zo kugenzura ubuzima bwanjye? Inda yanjye si umushinga rusange nshuti. Shaka indi ngingo uganiraho, twubahane.”

Kuva ubwo nta wongeye kubyibaza kugeza ubungubu icyakora agaragaje ko arimo kunyura mu bihe bituma ahora kwa muganga mu gihe akomeje no kugeza igitabo yanditse yise ‘More than a Crown’ hirya no hino ku Isi. Miss Nishimwe yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Michael Tesfay, ku wa 27 Ukuboza 2024, indi mihango y’ubukwe bwabo iba ku wa 29 Ukuboza 2024.