AMAKURU

UKWEZI

Joseph Kabila yaciye amarenga y’ibyo agiye gukorera Amerika yamufatiye ibihano bikakaye

Joseph Kabila yaciye amarenga y'ibyo agiye gukorera Amerika yamufatiye ibihano bikakaye
02-05-2026 11:50 | By Admin | Yasomwe n'abantu 2

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari mu bibazo bikomeje gufata indi ntera nyuma y’ibihano bikomeye yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu byateje impaka ndende mu bya politiki n’ubutabera ku rwego mpuzamahanga.

Ku wa 30 Mata 2026, Minisiteri y’Imari ya Amerika yatangaje ko yafatiye Kabila ibihano birimo kumubuza kujya i Washington no gufatira imitungo yose ashobora kuba afite muri icyo gihugu.

Ibi byafashwe nk’icyemezo gikomeye, cyane ko cyashingiye ku byo Amerika ivuga ko ari uruhare rwe mu guhungabanya umutekano wa RDC, binyuze mu bufasha ashinjwa guha ihuriro rya AFC/M23.

Amakuru yatangajwe agaragaza ko kuva muri Gicurasi 2025, Kabila yaba atuye mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’iri huriro, ndetse ko yaba yaragerageje guhuza imbaraga za politiki zigamije gukura Perezida Félix Tshisekedi ku butegetsi. Ibi birego byatumye ubutegetsi bwa Amerika bufata icyemezo cyo kumushyiraho igitutu gikomeye.

Icyakora, ibiro bya Kabila ntibyatinze gusohora itangazo risubiza kuri ibi bihano, ribyamagana rikomeye. Ryavuze ko ibyo birego nta shingiro bifite, ko byuzuyemo inyungu za politiki kandi ko nta bimenyetso bifatika byigeze bitangwa.

Riti “Icyemezo cya Amerika kiratangaje cyane kuko gishingiye ku murongo wa Leta ya Kinshasa yananiwe kugaragaza ibimenyetso byibura bike by’ibirego yamushinje mu butabera bw’igisirikare cya Congo, nubwo ari yo ibugenzura.”

Iri tangazo ryakomeje rishimangira ko Kabila, mu gihe yamaze ku butegetsi kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yashyize imbere ubumwe bw’Abanye-Congo, kugarura amahoro no kongera kubaka igihugu cyari cyarashegeshwe n’intambara. Ryagarutse ku kuba yaravuye ku butegetsi mu mahoro, ibintu bavuga ko byari intambwe ikomeye mu mateka ya RDC.

Ibiro bye byongeyeho ko akomeje gushyigikira amahoro n’ibiganiro bihuza Abanye-Congo bose, agaragaza ko inzira y’ibiganiro ari yo yonyine ishobora gutanga umuti urambye ku bibazo by’umutekano muke uri mu gihugu no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Biti “Perezida Joseph Kabila afite uburenganzira bwo gusaba abanyamategeko be gufata ingamba z’amategeko zigamije guhagarika icyemezo yafatiwe, gusaba ibimenyetso bigenzuwe bigaragaza icyashingiweho, kurinda icyubahiro cye, amateka ye n’uruhare afite mu mutekano wa RDC.”

Ibi bije bikurikira indi nkubiri y’ibibazo by’ubutabera Kabila amaze igihe ahanganye na byo. Muri Nzeri 2025, urukiko rwa gisirikare rwa RDC rwamukatiye igihano cy’urupfu, rumuhamya ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu. Icyo gihe, Kabila yahise atera utwatsi uwo mwanzuro, avuga ko nta kimenyetso na kimwe gifatika cyawushingiyeho.

Ibiro bye byibukije ko kumugereka ho ibyaha bidafite gihamya bidashobora gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri muri RDC, ahubwo ko hakenewe inzira zishingiye ku kuri, ubutabera n’ubwiyunge.

Mu gihe ibi byose bikomeje, haracyari kwibazwa ku cyerekezo cy’uru rubanza ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ku bijyanye n’ubushobozi Kabila ashobora gukoresha mu rwego rw’amategeko kugira ngo arengere uburenganzira bwe no gusubiza icyubahiro cye ku ruhando mpuzamahanga.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Dore indwara 4 zishobora kuvurwa n'igitunguru gusa, biroroshye witinda kugerageza uyu muti

Ubusanzwe igitunguru kizwi nka kimwe mu mboga zikoreshwa mu gikoni ndetse kikaba kizwiho kongera uburyohe mu byo kurya, ikindi nuko ku bantu bakunze gukina film, bagikoresha kugirango babone amarira aho bagikandira mu maso amarira agahita yizana

Aha rero hari zimwe mu ndwara umuntu ashobora gukira akoresheje igitunguru gusa, ibi ni ibintu byakorewe ubushakashatsi mu myaka myinshi ishize

Wakwibaza uti ese izi ndwara ni izihe?

Igitunguru kigizwe na 90% by’amazi na vitamin B, C, E, phosphore, calcium, potassium, fibre ndetse na magnesium, byose bigifasha kuba cyakora umurimo ukomeye mu gutuma ubuzima bw’uwakiriye bugubwa neza.

Zimwe muri izi ndwara abahanga bagaragaza ko zivurwa n’igitunguru harimo:

Kugabanya umuriro: Ubusanzwe iyo umubiri w’umuntu waganjwe na za virus ndetse na bacterie, umuriro uhita wizana kandi twibuke ko umuriro ari kimwe mu bizahaza umurwayi ukaba wanamwica, igitangaje utari uzi rero nuko igitunguru kifitemo ubushobozi bwo kugabanya umuriro, ushobora kugifata ukagikatamo uduce duto ukakivanga n’amavuta ya coco ubundi ugaha umurwayi wawe, mu kanya nk’ako guhumbya ntumenya aho umuriro ugiye.

Kuvura indwara zifata amatwi: Igitunguru kandi cyagaragayeho ubushobozi bwo kuvura zimwe mu ndwara zifata amatwi zirimo n’indwara y’umuhaha bitewe na bimwe mu byo twavuze bikigize, aha ngo ufata igitunguru gishyushye, ni ukuvuga wagitogosheje ari cyose ubundi ukagishyira mu gatambaro keza gafite isuku, ugakamurira mu gutwi, nyuma y’iminota 20 gusa uburibwe buragabanuka.

Gukiza igisebe: Igitunguru ngo gifite ubushobozi bwo gukiza igisebe mu gihe gito cyane, aha ngo ukimara gukomereka ushobora kugifata ugasiga aho wakomeretse bizagufasha kukirinda umwanda uwo wri wo wose ndetse bigufashe gukira vuba cyane.

Kuvura inkorora: Nk’uko twavuze ko bimwe mu bikigize bizwiho kugabanya umuriro bitewe n’uko gihungana na za virus zibasira umubiri ni nako gifite ubushobozi bwo gukiza inkorora, aha rero ngo ufata igitunguru ukagikatamo kabiri, buri gipande ukakinyanyagizaho isukari, nyuma y’isaha imwe ufata amazi yavuyemo ukajya unywa ibiyiko bibiri byayo ku munsi, bizagufasha gukira inkorora vuba.

Hakizimana washatse guhatana na Perezida Kagame ku mwanya w'umukuru w'igihugu akomeje guteza impaka ndende

Umwarimu Hakizimana Innocent, wigeze kugaragaza inyota yo guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2024, akomeje kuba umwe mu bantu bavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho ibikorwa n’amagambo atangaza bikomeje guteza impaka ndende mu banyarwanda.

Mu 2024, Hakizimana yigaragaje nk’umuntu mushya mu ruhando rwa politiki ku rwego rw’igihugu, aho yari kumwe na Barafinda Sekikubo Fred wari usanzwe uzwi kuko no mu 2017 yari yagerageje guhatanira uwo mwanya.

Icyo gihe, Hakizimana we yatunguye benshi, nubwo hari abamumenyaga mu turere twa Nyabihu na Rubavu aho yagiye yiyamamariza kuyobora utu turere inshuro eshatu mu 2019, 2021 no mu 2023 ariko ntiyabasha gutsinda.

Uyu mugabo yagiye agaragaza ko afite amashuri ahagije, aho mu 2024 yavugaga ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu buvanganzo bw’Icyongereza kandi amaze imyaka 12 yigisha indimi. Nyuma yaje kuvuga ko afite n’impamyabumenyi y’ikirenga (PhD), nubwo ibyo yize muri urwo rwego yakomeje kubivangavanga mu bisobanuro bye.

Tariki ya 29 Ugushyingo 2024, yatangaje ko afite gahunda yo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha, ndetse ko azaba yaramaze kwandikisha ishyaka rye rishya yise R.I.S.A.P, avuga ko rigamije guteza imbere imitangire ya serivisi mu gihugu.

Icyakora, ibikorwa bye byaje gufata indi ntera mu 2025, aho yatangiye gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, cyane cyane urubuga rwa X, ashyiraho amafoto y’abakobwa batandukanye avuga ko bari mu rukundo ndetse ko bagiye gushyingiranwa vuba.

Ibi byateje impaka, cyane ko bamwe muri abo bakobwa atangaje bavuga ko bazaba “First Lady” mu mwaka wa 2030, ashingiye ku cyizere avuga ko afite cyo kuzaba Umukuru w’Igihugu icyo gihe.

Mu byabaye byavuzwe cyane, harimo inkuru ya Devothe, aho ku wa 14 Nzeri 2025, Hakizimana yamwise umugore we mushya.

Nyuma y’icyumweru kimwe gusa, yahise yivuguruza, agira ati: “Nejejwe no kuvuguruza amakuru nari natangaje ko ngiye gusezerana n’umuganga…Devothe ukora mu karere ka Ngororero! Yambwije ukuri ko yasabwe kandi bari hafi gukora ubukwe. Muri make yarambenze kandi bibaho.”

Kuva mu ntangiriro za 2025 kugeza tariki ya 26 Mata 2026, Hakizimana amaze gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’abakobwa bagera kuri 20, akavuga ko afite uburenganzira bwo kurambagiza uwo ashaka wese.

Ibi byatumye bamwe mu banyarwanda batangira kumunenga, bamushinja gukoresha amafoto y’abantu mu buryo budakwiye, bavuga ko ashobora no gukurikiranwa n’ubutabera kubera “atabibasabiye uburenganzira”.

Abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagaragaje impungenge zikomeye ku myitwarire ye. Tariki ya 26 Mata, umwe mu bamukurikira witwa Cyizere Clemence yaramubwiye ati: “Banza ujye kwivuza mu mutwe, ibindi ubireke.”

Undi witwa Umusinzi we yagize ati: “Uyu muntu ndamubabariye kuko ubwonko bwe bwaratokowe. Uzi ko umugorekobwa wese umusuhuje amwita umugore we. Amaze kutwereka abagore nk’ijana hano.”

Nubwo ibyo bimunenga byakomeje kwiyongera, Hakizimana ntiyacecetse. Ku wa 30 Mata, yasubije abamushinja kugira ikibazo cyo mu mutwe, agira ati: “Mbabajwe no gukosora Abanyarwanda imvugo bita abo badashaka ngo mfite ikibazo cyo mu mutwe? Uburwayi bwemezwa na muganga nyuma yo gufata ibizamini?!”

Uwo munsi kandi yongeye gushimangira icyizere cye cya politiki, agira ati: “Mu byifuzo n’indoto ngomba kuzayobora u Rwanda muri manda itaha 2026 year! Mfite icyizere.”

Ibi byose bikomeje gushyira Hakizimana mu mwanya udasanzwe mu maso ya rubanda, aho bamwe bamufata nk’umuntu ushaka kwigaragaza no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butangaje, mu gihe abandi babona ko bishobora kumushyira mu bibazo by’amategeko cyangwa bikangiza isura ye nk’umuntu ushaka kuyobora igihugu.

Impaka zikomeje kuba nyinshi ku ruhare rw’imbuga nkoranyambaga muri politiki, aho ikibazo cya Hakizimana kigaragaza uburyo imikoreshereze yazo ishobora kuba intwaro ikomeye yo kwiyamamaza, ariko nanone ikaba ishobora guhinduka icyago ku muntu uyikoresha atitaye ku ngaruka.

Joseph Kabila yaciye amarenga y'ibyo agiye gukorera Amerika yamufatiye ibihano bikakaye

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari mu bibazo bikomeje gufata indi ntera nyuma y’ibihano bikomeye yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu byateje impaka ndende mu bya politiki n’ubutabera ku rwego mpuzamahanga.

Ku wa 30 Mata 2026, Minisiteri y’Imari ya Amerika yatangaje ko yafatiye Kabila ibihano birimo kumubuza kujya i Washington no gufatira imitungo yose ashobora kuba afite muri icyo gihugu.

Ibi byafashwe nk’icyemezo gikomeye, cyane ko cyashingiye ku byo Amerika ivuga ko ari uruhare rwe mu guhungabanya umutekano wa RDC, binyuze mu bufasha ashinjwa guha ihuriro rya AFC/M23.

Amakuru yatangajwe agaragaza ko kuva muri Gicurasi 2025, Kabila yaba atuye mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’iri huriro, ndetse ko yaba yaragerageje guhuza imbaraga za politiki zigamije gukura Perezida Félix Tshisekedi ku butegetsi. Ibi birego byatumye ubutegetsi bwa Amerika bufata icyemezo cyo kumushyiraho igitutu gikomeye.

Icyakora, ibiro bya Kabila ntibyatinze gusohora itangazo risubiza kuri ibi bihano, ribyamagana rikomeye. Ryavuze ko ibyo birego nta shingiro bifite, ko byuzuyemo inyungu za politiki kandi ko nta bimenyetso bifatika byigeze bitangwa.

Riti “Icyemezo cya Amerika kiratangaje cyane kuko gishingiye ku murongo wa Leta ya Kinshasa yananiwe kugaragaza ibimenyetso byibura bike by’ibirego yamushinje mu butabera bw’igisirikare cya Congo, nubwo ari yo ibugenzura.”

Iri tangazo ryakomeje rishimangira ko Kabila, mu gihe yamaze ku butegetsi kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yashyize imbere ubumwe bw’Abanye-Congo, kugarura amahoro no kongera kubaka igihugu cyari cyarashegeshwe n’intambara. Ryagarutse ku kuba yaravuye ku butegetsi mu mahoro, ibintu bavuga ko byari intambwe ikomeye mu mateka ya RDC.

Ibiro bye byongeyeho ko akomeje gushyigikira amahoro n’ibiganiro bihuza Abanye-Congo bose, agaragaza ko inzira y’ibiganiro ari yo yonyine ishobora gutanga umuti urambye ku bibazo by’umutekano muke uri mu gihugu no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Biti “Perezida Joseph Kabila afite uburenganzira bwo gusaba abanyamategeko be gufata ingamba z’amategeko zigamije guhagarika icyemezo yafatiwe, gusaba ibimenyetso bigenzuwe bigaragaza icyashingiweho, kurinda icyubahiro cye, amateka ye n’uruhare afite mu mutekano wa RDC.”

Ibi bije bikurikira indi nkubiri y’ibibazo by’ubutabera Kabila amaze igihe ahanganye na byo. Muri Nzeri 2025, urukiko rwa gisirikare rwa RDC rwamukatiye igihano cy’urupfu, rumuhamya ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu. Icyo gihe, Kabila yahise atera utwatsi uwo mwanzuro, avuga ko nta kimenyetso na kimwe gifatika cyawushingiyeho.

Ibiro bye byibukije ko kumugereka ho ibyaha bidafite gihamya bidashobora gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri muri RDC, ahubwo ko hakenewe inzira zishingiye ku kuri, ubutabera n’ubwiyunge.

Mu gihe ibi byose bikomeje, haracyari kwibazwa ku cyerekezo cy’uru rubanza ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ku bijyanye n’ubushobozi Kabila ashobora gukoresha mu rwego rw’amategeko kugira ngo arengere uburenganzira bwe no gusubiza icyubahiro cye ku ruhando mpuzamahanga.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko atazi aho umugore we akura amafaranga menshi akoresha akayata ayaha Abarundi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashimiye ku mugaragaro umugore we Angelina Ndayubaha, amuha ishimwe nk’umukozi w’indashyikirwa, amugaragaza nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abakozi byabereye kuri Stade Intwari i Bujumbura, aho abayobozi batandukanye n’abaturage bari bateraniye hamwe mu kwishimira uruhare rw’abakozi mu iterambere ry’igihugu.

Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yagarutse ku bikorwa umugore we amaze igihe akora binyuze mu muryango ayobora wa ‘Bonne Action Umugiraneza’, agaragaza ko byamaze no kumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga, bityo ko bidakwiye ko amahanga ari yo abishima kurusha Abarundi ubwabo.

Yagize ati: “Amahanga yaraje azenguruka mu Burundi, arareba asanga muri icyo gikorwa cyo gushaka ubuzima bwiza bw’abanyagihugu asanga ni mama Mugiraneza (Angelina) n’Umuryango we, ibyo akora ntitwirirwa tubivuga.”

Yakomeje agaragaza ko gutsinda no kugira uruhare mu iterambere bidashoboka ku muntu umwe gusa, ahubwo ko bishingira no ku bufatanye bw’abashakanye, ashimangira ko inyuma y’umugabo cyangwa umugore w’indashyikirwa haba hari undi umushyigikiye.

Ati: “Burya n’ubona umugabo w’inkerebutsi uzamenye ko afite n’umugore w’inkerebutsi, mubonye n’umugore w’inkerebutsi aba afite inyuma ye umugabo w’inkerebutsi. None yemwe amahanga arinde abyemera Abarundi ni bo batabyemera kandi ari bo babikorerwa?”

Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko ibikorwa by’umugore we bifasha cyane ibyiciro bitandukanye by’abaturage, by’umwihariko abagore n’imiryango ifite ibibazo by’ubuzima cyangwa imibereho, ndetse ko hari n’ibindi bikorwa byinshi bitazwi n’abaturage bose.

Yagize ati: “Ababizi ni ababyeyi, abari bafite indwara karande, imiryango yari yarabuze urubyaro ngo iseke nk’abandi, barabizi abana biga mu mashuri meza, hariho ikindi gikorwa arimo gukora abantu batazi. Uriya muryango urimo gufasha abagore muri za Koperative ibaha uburyo bahanahana kugira ngo na bo batere imbere.”

Mu buryo butangaje, Perezida Ndayishimiye yavuze ko atazi aho umugore we akura amafaranga menshi akoresha muri ibyo bikorwa, agaragaza ko n’ubwo agera kuri miliyoni 15 z’amarundi, atamenya inkomoko yayo, ahubwo akamenya gusa ko ibyo akora bifitiye akamaro abaturage.

Ati: “Ni byiza cyane, iyo aba abizana mu muryango tuba duhiriwe none ahita abiha Abarundi.”

Nk’ikimenyetso cyo kumushimira no kumushyigikira mu bikorwa bye by’ubugiraneza, Perezida Ndayishimiye yamugeneye impano y’imodoka y’imbangukiragutabara (ambulance), agaragaza ko izamufasha kurushaho kwegera abaturage no kubafasha mu buryo bwihuse, cyane cyane mu bijyanye n’ubuzima.

Iki gikorwa cyafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’uruhare rw’umuryango mu iterambere ry’igihugu, aho Perezida yashimangiye ko ibikorwa by’ubugiraneza n’ubwitange ari inkingi ikomeye mu kubaka sosiyete irangwa n’ubumwe n’iterambere rirambye.

Iran yateguje Amerika ibitero bikomeye nisubukura intambara

Leta ya Iran yatangaje ko Amerika nisubukura ibitero mu ntambara imaze amezi abiri, izagabwaho ibitero bikomeye, ndetse ikomeza gushimangira ifungwa ry’umuhora wa Hormuz.

Umuhora wa Hormuz unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli umaze amezi abiri ufunze kubera intambara Amerika na Israel byashoje kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026. Byatumye ibikomoka kuri peteroli ku Isi bihenda.

Impande zombi zatangiye ibiganiro ariko icyiciro cya kabiri gikomwa mu nkokora n’uko Perezida Trump yahisemo kubuza itsinda ryari guhagararira Amerika kujya muri Pakistan ahabera ibiganiro.

Gusa ariko hari amakuru avuga ko mu by’ukuri atari Trump wabujije izi ntumwa za Amerika kujya mu bihaniro, ko ahubwo Iran ari yo yafashe umwanzuro wo kutajyayo nyuma yo kubona koi bi biganiro bisa n’imikino kuri Amerika.

Ku wa 30 Mata 2026, byari biteganyijwe ko Perezida Trump agezwaho gahunda y’ibitero bishya bigomba kugabwa kuri Iran hagamijwe kuyihatira kwemera ingingo zikubiye mu masezerano Amerika yifuza ko basinya ngo intambara ihagarare.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei yatangaje ko bitari ngombwa kwitega ibisubizo byihuse mu biganiro na Amerika.

Umwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare (Iran’s Revolutionary Guards) yavuze ko mu gihe Amerika yakongera kugaba ibitero kuri Iran, na yo yayisubiza igaba ibitero byinshi ahari ibirindiro by’ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati.

Umuyobozi w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Majid Mousavi we yagize ati “twabonye ibyabaye ku birindiro byanyu mu karere, tuzabona ibisa nka byo ku bwato bwanyu bw’intambara.”

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei mu butumwa yandikiye abaturage ba Iran, yavuze ko bazakomeza kubuza umwanzi gukoresha nabi inzira y’amazi kandi bazakomeza kuyigenzura.

Joseph Kabila yagize icyo avuga kuri Amerika yamufatiye ibihano

Ku wa Kane tariki ya 30 Mata ni bwo Urwego Rushinzwe Imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangaje ko rwafatiye ibihano Kabila, nyuma yo kumushinja gutera inkunga ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC.

Uyu mugabo wayoboye kiriya gihugu mu gihe cy’imyaka 18 biciye mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye, yavuze ko “yakiranye gutungurwa” kiriya cyemezo, avuga ko ari “icyemezo kidafite ishingiro rikomeye, gifite impamvu za politiki kandi gishingiye ku birego bidafite ibimenyetso bidashidikanywaho.”

Ibiro bya Kabila byavuze ko kuva muri 2001 ubwo yafataga ubutegetsi kugeza muri 2019 ubwo yabuvagaho, yitangiye ibikorwa byo kongera kunga igihugu, kugarura amahoro buhoro buhoro, kunga Abanye-Congo, kubaka bundi bushya Leta no kugarura ituze mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Byavuze ko ku butegetsi bwe ari bwo RDC yavuye mu ntambara y’akarere yari yarayisenye bikomeye, isubirana ubumwe bw’inzego za Leta, kandi igira ku nshuro ya mbere mu mateka yayo ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro kandi mu buryo bwubahirije umuco wa demokarasi.

Ku bwa Joseph Kabila, icyemezo cya Amerika “kiratangaje cyane kubera ko gishingiye ku bivugwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa butigeze bushobora gutanga ibimenyetso bifatika bishyigikira ibyo bwamushinje imbere y’ubutabera bwa gisirikare bwa Congo bukorera mu kwaha kwabwo.”

Joseph Kabila yongeye gushimangira ko ashyigikiye ubumwe bw’igihugu, ubusugire bwacyo, amahoro mu gihugu cye no mu karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse n’igisubizo cya politiki kirimo bose ku kibazo cya Congo.
Uyu munyapolitiki yasabye ko uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwagira umumaro ugaragara mu gushaka igisubizo kirambye ku bibazo byugarije Congo, bitari iby’umutekano gusa kandi bitareba gusa uburasirazuba bw’igihugu.