AMAKURU

UKWEZI

Umusore w’imyaka 31 wo mu Karere ka Kayonza yishe bagabo babiri

Umusore w'imyaka 31 wo mu Karere ka Kayonza yishe bagabo babiri
16-03-2026 21:05 | By Admin | Yasomwe n'abantu 8

Umusore w’imyaka 31 wo mu Karere ka Kayonza, yateze abagabo babiri bari bavuye kugurisha inka, abatera ibyuma umwe arapfa undi arakomereka, bikekwa ko yashakaga kubiba amafaranga bagurishije inka.

Byabaye mu ijoro ryo ku wa 15 Werurwe 2026 mu Mudugudu wa Gasura mu Kagari ka Gikaya mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza.

Umwe mu baturage baganiriye na n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko uwo musore asanzwe arangwa n’imyitwarire mibi. Ngo ku mugoroba wo ku Cyumweru abo bagabo babiri bavuye kugurisha inka, bajya kunywera ahantu mu isantere maze wa musore amenya ko bagurishije inka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Kagabo Jean Paul yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo musore yategeye aba bagabo mu nzira, abatera ibyuma, umwe arapfa undi arakomereka.

Ati “Ejo Saa Yine z’ijoro, umusore w’igihazi w’imyaka 31 yateze abantu bari bavuye kugurisha inka yabo ashaka kubaka amafaranga, umwe yamuteye icyuma mu ijosi yikubita hasi yirukankana undi aramucika aramukomeretsa ari nawe watabaje. Umwe waguye hasi rero yanagiye amutera icyuma mu nda birangira apfuye, gusa amafaranga yo ntiyayabonye kuko bari bayahaye umugore arayatahana.’’

Gitifu Kagabo yakomeje avuga ko uwo musore yahise yiruka aratoroka ariko ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yaje gufatirwa mu Karere ka Rwamagana.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe uwo musore watawe muri yombi afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kigabiro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Intwaro nshya ya Iran yakangaranyije isi yose

Mu gihe isi ikomeje guhanga amaso umwuka mubi hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amakuru avuga ko Tehran yaba iri kugerageza kwigana igisasu cy’Amerika cyo mu bwoko bwa GBU-57 Massive Ordnance Penetrator akomeje guteza impaka zikomeye.

Nubwo ayo makuru ataremezwa ku buryo bwigenga, inzobere mu ntwaro zivuga ko ashobora kuba ari ikimenyetso cy’ihinduka rikomeye mu rugamba rw’ikoranabuhanga rya gisirikare.

“Reverse engineering”: intwaro nshya ya Iran?

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko Iran ishobora kuba yarabonye ibisasu by’Amerika bitaturitse nyuma y’ibitero byo mu 2025, ikaba iri kubyigaho mu buryo buzwi nka reverse engineering.

Uwo ni umuco usanzwe ukoreshwa n’ibihugu bifite ubushobozi mu bya gisirikare: gufata ikoranabuhanga ry’undi, ukarisesengura ukaryigana cyangwa ukarivugurura.

Iran ifite amateka muri uru rwego, cyane cyane mu bijyanye n’indege zitagira abapilote (drones), aho yigeze kwigana iz’Abanyamerika nka RQ-170.

GBU-57: igikoresho gihindura amategeko y’intambara

Iki gisasu cya Amerika gifatwa nk’icyihariye kubera ubushobozi bwacyo bwo kurimbura ibirindiro byubatswe mu butaka bwimbitse.

Gishobora gucengera metero nyinshi mu butaka mbere yo guturika, kigenewe kurasa ibigo bya nucléaire n’ibirindiro byihishe ndetse giterwa n’indege zidasanzwe nka B-2 Spirit

Ni imwe mu ntwaro zatumye Amerika igira ububasha bwo kurwanya ibirindiro byimbitse cyane Iran yubatse munsi y’ubutaka.

Impinduka zishobora kuba nini kurusha uko bigaragara

Inzobere mu by’intwaro zigaragaza ko nubwo Iran yaba itarabasha gukora kopi yuzuye ya GBU-57, hari ingaruka zikomeye zishobora kubaho:

1. Kwihutisha intambara y’ikoranabuhanga
Ibihugu bikomeye bishobora kongera ishoramari mu ntwaro zigezweho, cyane cyane izinjira mu butaka (deep-strike weapons).

2. Kongera ubwirinzi bwa Iran
Iran ishobora gukoresha ubumenyi ibonye mu kubaka ibirindiro birushaho kwirwanaho.

3. Guhindura imbaraga mu karere ka Middle East
Ibihugu nka Israel n’ibihugu byo mu Kigobe bishobora gutangira gushaka uburyo bushya bwo kwirinda.

Amerika iri kubifata ite?

Nubwo Washington itaratangaza byinshi, ibi bishobora gufatwa nk’ikibazo gikomeye cy’umutekano.

Impamvu ni uko GBU-57 ari imwe mu ntwaro Amerika itigeze ishaka ko ikoranabuhanga ryayo risohoka hanze.

Hari impungenge ko niba Iran ibashije kumenya uko ikora, bishobora no kugera ku bandi bafatanyabikorwa bayo nk’Uburusiya ndetse n’Ubushinwa.

Ukuri hagati ya propaganda n’ukuri k’ubuhanga

Hari abemeza ko aya makuru ashobora kuba ari uburyo bwa Iran bwo kwiyerekana nk’ikomeye, mu rwego rwo guhangana n’igitutu cya politiki n’igisirikare.

Ariko abandi bavuga ko no mu gihe byaba ari igice cya propaganda, ntibikwiye gufatwa nk’ibidafite ishingiro, kuko amateka agaragaza ko Iran yigeze gutsinda mu kwigana ikoranabuhanga rikomeye.

Ihangana rishya rigiye gutangira?

Iki kibazo ntikireba gusa Iran na Amerika, ahubwo kigaragaza uburyo isi iri kwinjira mu gihe gishya cy’intambara zishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Niba koko Iran iri kugera ku rwego rwo gusobanukirwa igisasu nka GBU-57, byaba ari intambwe ishobora guhindura uburinganire bw’imbaraga mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe amakuru nyayo akiri make, ikigaragara ni uko ihangana riri kwimuka riva ku bisasu risanga ku bumenyi bwo kubikora kandi ari ho urugamba rushya rushobora gufatira intera.

Niba uri muri aba bantu ukaba urya tungurusumu uri mukaga gakomeye

Burya hari abantu batemerewe kurya tungurusumu ,kubera ko yifitemo ubushobozi bwo gutuma amaraso atavura (anticoagulant properties 0 ndetse ikaba ishobora no gutuma igifu kikurya ku bantu cyarenze bityo abantu bafite ibibazo n’uburwayi buganisha kuri ibi bintu ntibemerewe kurya tungurusumu.

Ariko kuba tungurusumu yifitemo ubushobozi bwo gutuma amaraso atavura bituma ikoreshwa mu kurinda ikibazo cyo kwipfundika kw’amaraso .

. Dore abantu batemerewe kurya Tungurusumu n’impamvu

Ni bande batemerewe kurya tungurusumu ?

hari abantu batemerewe kurya tungurusumu niyo bayirya bakabishyira ku kigero gito gishoboka ,abo bantu ni aba:

Abantu bafite ibibazo mu kuvura kw’amaraso
Mbere na nyuma yo kubagwa
Abagore batwite n’abonsa baba bagomba kugabanya ingano ya tungurusumu barya ku munsi
umuntu uri kurya ibinini byo kuboneza urubyaro ndetse n’imiti itera kuvura kw’amaraso
Umuntu ufite uburwayi bw’umwingo

Tungurusumu ku muntu ufite uburwayi bw’igifu

Umuntu ufite uburwayi bw’igifu aba agomba kurya tungurusumu nkeya cyangwa akayihorera kubera ko ishobora gutuma igifu kimurya ,cyangwa kikamutera ikirungurira ,kigatuma mu nda huzuramo umwuka ,ndetse bikaba byanatuma aruka .

Ni byiza rero kugabanya ingano ya tungurusumu ufata cyangwa ukayihorera burundu kuko ishobora kugutera ibyo bibazo tuvuze haruguru.

Umuntu ufite udusebe ku ruhu

Nubwo bwose ,Tungurusumu ari nziza ku ruhu ikaba inashobora kuvura indwara nk’ise ariko mu gihe ufite ibikomere ku ruhu ishobora kugutera ikibazo cyo kuba uruhu rwaryaryata cyangwa rukangirika .

Dore indrwara mbi cyane uzarwara niba ujya urigata igits1na cy'umugore cyangwa umugabo

Hari abakoresha uburyo bwo kurigatana ibitsina mu rwego rwo gukomeza gushimishanya mu gikorwa cy’imibonano muza bitsina nyamara ubushakashatsi bwerekana ko bifite ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu.

Dore bimwe mu ibibazo umuntu ashobora guhura na byo mu gihe akunze kurigata igitsina cy’umukunzi we cyane cyane kurigata mu gitsina cy’umugore

Mu bushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, William Jonson wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika agaragaza ko mu bantu batatu barwaye kanseri yo mu muhogo, babiri muri bo bayitewe no kurigata mu gitsina cy’abagore.

Iyi nzobere yavuze ko mu gitsina cy’umugore ari hamwe mu hantu handurira kanseri ifata ibice byo mu kanwa ku buryo budasanzwe, kandi ngo kuri ubu iyi kanseri yibasiye igitsina gabo cyane cyane abahungu bakiri bato ugereranyije n’abagore.

Urubuga rwa yourtango.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko isesengura ryagaragaje ko ubu buryo bwo gushaka umunezero bukorwa n’abagabo bakiri bato, bugenda bwiyongera uko bwije n’uko bucyeye.

Uyu William Jonson yagaragaje ko abagabo bafite ibyago byinshi byo gufatwa na Virus ya HPV igihe cyose bakoze igikorwa cyo kurigata mu gitsina cy’abagore

Yakomeje agaragaza ko abagore bakora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa n’abagabo batandukanye, bo bafite ibyago bike byo kwandura Virusi ya “HPV” ugereranyije n’abagabo, ibi ngo bikaba biterwa n’ubudahangarwa bw’umubiri wabo.

Banavuze kandi ko imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa yongera ibyago byo kurwara kanseri ifata ibice byo mu kanwa ku kigereranyo cya 22%, ndetse ko yiyongereye kugera kuri 25% mu myaka 20 ishize.

Ntitwakwirengagiza ko nyuma y’ibi byago byo kuba wakwandura iyi Kanseri, imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa ishobora no kuba inzira yo kwanduriramo izindi ndwara zirimo Virusi itera SIDA, Mburugu, Hepatite B n’izindi.

Dore indwara 4 zishobora kuvurwa n'igitunguru gusa, biroroshye witinda kugerageza uyu muti

Ubusanzwe igitunguru kizwi nka kimwe mu mboga zikoreshwa mu gikoni ndetse kikaba kizwiho kongera uburyohe mu byo kurya, ikindi nuko ku bantu bakunze gukina film, bagikoresha kugirango babone amarira aho bagikandira mu maso amarira agahita yizana

Aha rero hari zimwe mu ndwara umuntu ashobora gukira akoresheje igitunguru gusa, ibi ni ibintu byakorewe ubushakashatsi mu myaka myinshi ishize

Wakwibaza uti ese izi ndwara ni izihe?

Igitunguru kigizwe na 90% by’amazi na vitamin B, C, E, phosphore, calcium, potassium, fibre ndetse na magnesium, byose bigifasha kuba cyakora umurimo ukomeye mu gutuma ubuzima bw’uwakiriye bugubwa neza.

Zimwe muri izi ndwara abahanga bagaragaza ko zivurwa n’igitunguru harimo:

Kugabanya umuriro: Ubusanzwe iyo umubiri w’umuntu waganjwe na za virus ndetse na bacterie, umuriro uhita wizana kandi twibuke ko umuriro ari kimwe mu bizahaza umurwayi ukaba wanamwica, igitangaje utari uzi rero nuko igitunguru kifitemo ubushobozi bwo kugabanya umuriro, ushobora kugifata ukagikatamo uduce duto ukakivanga n’amavuta ya coco ubundi ugaha umurwayi wawe, mu kanya nk’ako guhumbya ntumenya aho umuriro ugiye.

Kuvura indwara zifata amatwi: Igitunguru kandi cyagaragayeho ubushobozi bwo kuvura zimwe mu ndwara zifata amatwi zirimo n’indwara y’umuhaha bitewe na bimwe mu byo twavuze bikigize, aha ngo ufata igitunguru gishyushye, ni ukuvuga wagitogosheje ari cyose ubundi ukagishyira mu gatambaro keza gafite isuku, ugakamurira mu gutwi, nyuma y’iminota 20 gusa uburibwe buragabanuka.

Gukiza igisebe: Igitunguru ngo gifite ubushobozi bwo gukiza igisebe mu gihe gito cyane, aha ngo ukimara gukomereka ushobora kugifata ugasiga aho wakomeretse bizagufasha kukirinda umwanda uwo wri wo wose ndetse bigufashe gukira vuba cyane.

Kuvura inkorora: Nk’uko twavuze ko bimwe mu bikigize bizwiho kugabanya umuriro bitewe n’uko gihungana na za virus zibasira umubiri ni nako gifite ubushobozi bwo gukiza inkorora, aha rero ngo ufata igitunguru ukagikatamo kabiri, buri gipande ukakinyanyagizaho isukari, nyuma y’isaha imwe ufata amazi yavuyemo ukajya unywa ibiyiko bibiri byayo ku munsi, bizagufasha gukira inkorora vuba.

Hakizimana washatse guhatana na Perezida Kagame ku mwanya w'umukuru w'igihugu akomeje guteza impaka ndende

Umwarimu Hakizimana Innocent, wigeze kugaragaza inyota yo guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2024, akomeje kuba umwe mu bantu bavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho ibikorwa n’amagambo atangaza bikomeje guteza impaka ndende mu banyarwanda.

Mu 2024, Hakizimana yigaragaje nk’umuntu mushya mu ruhando rwa politiki ku rwego rw’igihugu, aho yari kumwe na Barafinda Sekikubo Fred wari usanzwe uzwi kuko no mu 2017 yari yagerageje guhatanira uwo mwanya.

Icyo gihe, Hakizimana we yatunguye benshi, nubwo hari abamumenyaga mu turere twa Nyabihu na Rubavu aho yagiye yiyamamariza kuyobora utu turere inshuro eshatu mu 2019, 2021 no mu 2023 ariko ntiyabasha gutsinda.

Uyu mugabo yagiye agaragaza ko afite amashuri ahagije, aho mu 2024 yavugaga ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu buvanganzo bw’Icyongereza kandi amaze imyaka 12 yigisha indimi. Nyuma yaje kuvuga ko afite n’impamyabumenyi y’ikirenga (PhD), nubwo ibyo yize muri urwo rwego yakomeje kubivangavanga mu bisobanuro bye.

Tariki ya 29 Ugushyingo 2024, yatangaje ko afite gahunda yo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha, ndetse ko azaba yaramaze kwandikisha ishyaka rye rishya yise R.I.S.A.P, avuga ko rigamije guteza imbere imitangire ya serivisi mu gihugu.

Icyakora, ibikorwa bye byaje gufata indi ntera mu 2025, aho yatangiye gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, cyane cyane urubuga rwa X, ashyiraho amafoto y’abakobwa batandukanye avuga ko bari mu rukundo ndetse ko bagiye gushyingiranwa vuba.

Ibi byateje impaka, cyane ko bamwe muri abo bakobwa atangaje bavuga ko bazaba “First Lady” mu mwaka wa 2030, ashingiye ku cyizere avuga ko afite cyo kuzaba Umukuru w’Igihugu icyo gihe.

Mu byabaye byavuzwe cyane, harimo inkuru ya Devothe, aho ku wa 14 Nzeri 2025, Hakizimana yamwise umugore we mushya.

Nyuma y’icyumweru kimwe gusa, yahise yivuguruza, agira ati: “Nejejwe no kuvuguruza amakuru nari natangaje ko ngiye gusezerana n’umuganga…Devothe ukora mu karere ka Ngororero! Yambwije ukuri ko yasabwe kandi bari hafi gukora ubukwe. Muri make yarambenze kandi bibaho.”

Kuva mu ntangiriro za 2025 kugeza tariki ya 26 Mata 2026, Hakizimana amaze gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’abakobwa bagera kuri 20, akavuga ko afite uburenganzira bwo kurambagiza uwo ashaka wese.

Ibi byatumye bamwe mu banyarwanda batangira kumunenga, bamushinja gukoresha amafoto y’abantu mu buryo budakwiye, bavuga ko ashobora no gukurikiranwa n’ubutabera kubera “atabibasabiye uburenganzira”.

Abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagaragaje impungenge zikomeye ku myitwarire ye. Tariki ya 26 Mata, umwe mu bamukurikira witwa Cyizere Clemence yaramubwiye ati: “Banza ujye kwivuza mu mutwe, ibindi ubireke.”

Undi witwa Umusinzi we yagize ati: “Uyu muntu ndamubabariye kuko ubwonko bwe bwaratokowe. Uzi ko umugorekobwa wese umusuhuje amwita umugore we. Amaze kutwereka abagore nk’ijana hano.”

Nubwo ibyo bimunenga byakomeje kwiyongera, Hakizimana ntiyacecetse. Ku wa 30 Mata, yasubije abamushinja kugira ikibazo cyo mu mutwe, agira ati: “Mbabajwe no gukosora Abanyarwanda imvugo bita abo badashaka ngo mfite ikibazo cyo mu mutwe? Uburwayi bwemezwa na muganga nyuma yo gufata ibizamini?!”

Uwo munsi kandi yongeye gushimangira icyizere cye cya politiki, agira ati: “Mu byifuzo n’indoto ngomba kuzayobora u Rwanda muri manda itaha 2026 year! Mfite icyizere.”

Ibi byose bikomeje gushyira Hakizimana mu mwanya udasanzwe mu maso ya rubanda, aho bamwe bamufata nk’umuntu ushaka kwigaragaza no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butangaje, mu gihe abandi babona ko bishobora kumushyira mu bibazo by’amategeko cyangwa bikangiza isura ye nk’umuntu ushaka kuyobora igihugu.

Impaka zikomeje kuba nyinshi ku ruhare rw’imbuga nkoranyambaga muri politiki, aho ikibazo cya Hakizimana kigaragaza uburyo imikoreshereze yazo ishobora kuba intwaro ikomeye yo kwiyamamaza, ariko nanone ikaba ishobora guhinduka icyago ku muntu uyikoresha atitaye ku ngaruka.

Joseph Kabila yaciye amarenga y'ibyo agiye gukorera Amerika yamufatiye ibihano bikakaye

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari mu bibazo bikomeje gufata indi ntera nyuma y’ibihano bikomeye yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu byateje impaka ndende mu bya politiki n’ubutabera ku rwego mpuzamahanga.

Ku wa 30 Mata 2026, Minisiteri y’Imari ya Amerika yatangaje ko yafatiye Kabila ibihano birimo kumubuza kujya i Washington no gufatira imitungo yose ashobora kuba afite muri icyo gihugu.

Ibi byafashwe nk’icyemezo gikomeye, cyane ko cyashingiye ku byo Amerika ivuga ko ari uruhare rwe mu guhungabanya umutekano wa RDC, binyuze mu bufasha ashinjwa guha ihuriro rya AFC/M23.

Amakuru yatangajwe agaragaza ko kuva muri Gicurasi 2025, Kabila yaba atuye mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’iri huriro, ndetse ko yaba yaragerageje guhuza imbaraga za politiki zigamije gukura Perezida Félix Tshisekedi ku butegetsi. Ibi birego byatumye ubutegetsi bwa Amerika bufata icyemezo cyo kumushyiraho igitutu gikomeye.

Icyakora, ibiro bya Kabila ntibyatinze gusohora itangazo risubiza kuri ibi bihano, ribyamagana rikomeye. Ryavuze ko ibyo birego nta shingiro bifite, ko byuzuyemo inyungu za politiki kandi ko nta bimenyetso bifatika byigeze bitangwa.

Riti “Icyemezo cya Amerika kiratangaje cyane kuko gishingiye ku murongo wa Leta ya Kinshasa yananiwe kugaragaza ibimenyetso byibura bike by’ibirego yamushinje mu butabera bw’igisirikare cya Congo, nubwo ari yo ibugenzura.”

Iri tangazo ryakomeje rishimangira ko Kabila, mu gihe yamaze ku butegetsi kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yashyize imbere ubumwe bw’Abanye-Congo, kugarura amahoro no kongera kubaka igihugu cyari cyarashegeshwe n’intambara. Ryagarutse ku kuba yaravuye ku butegetsi mu mahoro, ibintu bavuga ko byari intambwe ikomeye mu mateka ya RDC.

Ibiro bye byongeyeho ko akomeje gushyigikira amahoro n’ibiganiro bihuza Abanye-Congo bose, agaragaza ko inzira y’ibiganiro ari yo yonyine ishobora gutanga umuti urambye ku bibazo by’umutekano muke uri mu gihugu no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Biti “Perezida Joseph Kabila afite uburenganzira bwo gusaba abanyamategeko be gufata ingamba z’amategeko zigamije guhagarika icyemezo yafatiwe, gusaba ibimenyetso bigenzuwe bigaragaza icyashingiweho, kurinda icyubahiro cye, amateka ye n’uruhare afite mu mutekano wa RDC.”

Ibi bije bikurikira indi nkubiri y’ibibazo by’ubutabera Kabila amaze igihe ahanganye na byo. Muri Nzeri 2025, urukiko rwa gisirikare rwa RDC rwamukatiye igihano cy’urupfu, rumuhamya ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu. Icyo gihe, Kabila yahise atera utwatsi uwo mwanzuro, avuga ko nta kimenyetso na kimwe gifatika cyawushingiyeho.

Ibiro bye byibukije ko kumugereka ho ibyaha bidafite gihamya bidashobora gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri muri RDC, ahubwo ko hakenewe inzira zishingiye ku kuri, ubutabera n’ubwiyunge.

Mu gihe ibi byose bikomeje, haracyari kwibazwa ku cyerekezo cy’uru rubanza ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ku bijyanye n’ubushobozi Kabila ashobora gukoresha mu rwego rw’amategeko kugira ngo arengere uburenganzira bwe no gusubiza icyubahiro cye ku ruhando mpuzamahanga.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko atazi aho umugore we akura amafaranga menshi akoresha akayata ayaha Abarundi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashimiye ku mugaragaro umugore we Angelina Ndayubaha, amuha ishimwe nk’umukozi w’indashyikirwa, amugaragaza nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abakozi byabereye kuri Stade Intwari i Bujumbura, aho abayobozi batandukanye n’abaturage bari bateraniye hamwe mu kwishimira uruhare rw’abakozi mu iterambere ry’igihugu.

Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yagarutse ku bikorwa umugore we amaze igihe akora binyuze mu muryango ayobora wa ‘Bonne Action Umugiraneza’, agaragaza ko byamaze no kumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga, bityo ko bidakwiye ko amahanga ari yo abishima kurusha Abarundi ubwabo.

Yagize ati: “Amahanga yaraje azenguruka mu Burundi, arareba asanga muri icyo gikorwa cyo gushaka ubuzima bwiza bw’abanyagihugu asanga ni mama Mugiraneza (Angelina) n’Umuryango we, ibyo akora ntitwirirwa tubivuga.”

Yakomeje agaragaza ko gutsinda no kugira uruhare mu iterambere bidashoboka ku muntu umwe gusa, ahubwo ko bishingira no ku bufatanye bw’abashakanye, ashimangira ko inyuma y’umugabo cyangwa umugore w’indashyikirwa haba hari undi umushyigikiye.

Ati: “Burya n’ubona umugabo w’inkerebutsi uzamenye ko afite n’umugore w’inkerebutsi, mubonye n’umugore w’inkerebutsi aba afite inyuma ye umugabo w’inkerebutsi. None yemwe amahanga arinde abyemera Abarundi ni bo batabyemera kandi ari bo babikorerwa?”

Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko ibikorwa by’umugore we bifasha cyane ibyiciro bitandukanye by’abaturage, by’umwihariko abagore n’imiryango ifite ibibazo by’ubuzima cyangwa imibereho, ndetse ko hari n’ibindi bikorwa byinshi bitazwi n’abaturage bose.

Yagize ati: “Ababizi ni ababyeyi, abari bafite indwara karande, imiryango yari yarabuze urubyaro ngo iseke nk’abandi, barabizi abana biga mu mashuri meza, hariho ikindi gikorwa arimo gukora abantu batazi. Uriya muryango urimo gufasha abagore muri za Koperative ibaha uburyo bahanahana kugira ngo na bo batere imbere.”

Mu buryo butangaje, Perezida Ndayishimiye yavuze ko atazi aho umugore we akura amafaranga menshi akoresha muri ibyo bikorwa, agaragaza ko n’ubwo agera kuri miliyoni 15 z’amarundi, atamenya inkomoko yayo, ahubwo akamenya gusa ko ibyo akora bifitiye akamaro abaturage.

Ati: “Ni byiza cyane, iyo aba abizana mu muryango tuba duhiriwe none ahita abiha Abarundi.”

Nk’ikimenyetso cyo kumushimira no kumushyigikira mu bikorwa bye by’ubugiraneza, Perezida Ndayishimiye yamugeneye impano y’imodoka y’imbangukiragutabara (ambulance), agaragaza ko izamufasha kurushaho kwegera abaturage no kubafasha mu buryo bwihuse, cyane cyane mu bijyanye n’ubuzima.

Iki gikorwa cyafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’uruhare rw’umuryango mu iterambere ry’igihugu, aho Perezida yashimangiye ko ibikorwa by’ubugiraneza n’ubwitange ari inkingi ikomeye mu kubaka sosiyete irangwa n’ubumwe n’iterambere rirambye.