Umwarimu Hakizimana Innocent, wigeze kugaragaza inyota yo guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2024, akomeje kuba umwe mu bantu bavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho ibikorwa n’amagambo atangaza bikomeje guteza impaka ndende mu banyarwanda.
Mu 2024, Hakizimana yigaragaje nk’umuntu mushya mu ruhando rwa politiki ku rwego rw’igihugu, aho yari kumwe na Barafinda Sekikubo Fred wari usanzwe uzwi kuko no mu 2017 yari yagerageje guhatanira uwo mwanya.
Icyo gihe, Hakizimana we yatunguye benshi, nubwo hari abamumenyaga mu turere twa Nyabihu na Rubavu aho yagiye yiyamamariza kuyobora utu turere inshuro eshatu mu 2019, 2021 no mu 2023 ariko ntiyabasha gutsinda.
Uyu mugabo yagiye agaragaza ko afite amashuri ahagije, aho mu 2024 yavugaga ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu buvanganzo bw’Icyongereza kandi amaze imyaka 12 yigisha indimi. Nyuma yaje kuvuga ko afite n’impamyabumenyi y’ikirenga (PhD), nubwo ibyo yize muri urwo rwego yakomeje kubivangavanga mu bisobanuro bye.
Tariki ya 29 Ugushyingo 2024, yatangaje ko afite gahunda yo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha, ndetse ko azaba yaramaze kwandikisha ishyaka rye rishya yise R.I.S.A.P, avuga ko rigamije guteza imbere imitangire ya serivisi mu gihugu.
Icyakora, ibikorwa bye byaje gufata indi ntera mu 2025, aho yatangiye gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, cyane cyane urubuga rwa X, ashyiraho amafoto y’abakobwa batandukanye avuga ko bari mu rukundo ndetse ko bagiye gushyingiranwa vuba.
Ibi byateje impaka, cyane ko bamwe muri abo bakobwa atangaje bavuga ko bazaba “First Lady” mu mwaka wa 2030, ashingiye ku cyizere avuga ko afite cyo kuzaba Umukuru w’Igihugu icyo gihe.
Mu byabaye byavuzwe cyane, harimo inkuru ya Devothe, aho ku wa 14 Nzeri 2025, Hakizimana yamwise umugore we mushya.
Nyuma y’icyumweru kimwe gusa, yahise yivuguruza, agira ati: “Nejejwe no kuvuguruza amakuru nari natangaje ko ngiye gusezerana n’umuganga…Devothe ukora mu karere ka Ngororero! Yambwije ukuri ko yasabwe kandi bari hafi gukora ubukwe. Muri make yarambenze kandi bibaho.”
Kuva mu ntangiriro za 2025 kugeza tariki ya 26 Mata 2026, Hakizimana amaze gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’abakobwa bagera kuri 20, akavuga ko afite uburenganzira bwo kurambagiza uwo ashaka wese.
Ibi byatumye bamwe mu banyarwanda batangira kumunenga, bamushinja gukoresha amafoto y’abantu mu buryo budakwiye, bavuga ko ashobora no gukurikiranwa n’ubutabera kubera “atabibasabiye uburenganzira”.
Abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagaragaje impungenge zikomeye ku myitwarire ye. Tariki ya 26 Mata, umwe mu bamukurikira witwa Cyizere Clemence yaramubwiye ati: “Banza ujye kwivuza mu mutwe, ibindi ubireke.”
Undi witwa Umusinzi we yagize ati: “Uyu muntu ndamubabariye kuko ubwonko bwe bwaratokowe. Uzi ko umugorekobwa wese umusuhuje amwita umugore we. Amaze kutwereka abagore nk’ijana hano.”
Nubwo ibyo bimunenga byakomeje kwiyongera, Hakizimana ntiyacecetse. Ku wa 30 Mata, yasubije abamushinja kugira ikibazo cyo mu mutwe, agira ati: “Mbabajwe no gukosora Abanyarwanda imvugo bita abo badashaka ngo mfite ikibazo cyo mu mutwe? Uburwayi bwemezwa na muganga nyuma yo gufata ibizamini?!”
Uwo munsi kandi yongeye gushimangira icyizere cye cya politiki, agira ati: “Mu byifuzo n’indoto ngomba kuzayobora u Rwanda muri manda itaha 2026 year! Mfite icyizere.”
Ibi byose bikomeje gushyira Hakizimana mu mwanya udasanzwe mu maso ya rubanda, aho bamwe bamufata nk’umuntu ushaka kwigaragaza no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butangaje, mu gihe abandi babona ko bishobora kumushyira mu bibazo by’amategeko cyangwa bikangiza isura ye nk’umuntu ushaka kuyobora igihugu.
Impaka zikomeje kuba nyinshi ku ruhare rw’imbuga nkoranyambaga muri politiki, aho ikibazo cya Hakizimana kigaragaza uburyo imikoreshereze yazo ishobora kuba intwaro ikomeye yo kwiyamamaza, ariko nanone ikaba ishobora guhinduka icyago ku muntu uyikoresha atitaye ku ngaruka.