Buri wese babanye cyangwa wamumenye iyo ateruye ngo avuge ku Mwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize, Rosalie Gicanda, ashimangira ubwiza bwamuranze imbere n’inyuma, kwiyoroshya n’ubupfura yahoranaga kugeza yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umwamikazi Rosalie Gicanda yavukiye i Rwamagana mu 1928, ashyingirwa Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre ku wa 13 Mutarama 1942. Barabanye kugeza ku wa 25 Nyakanga 1959 ubwo Umwami yatangiraga i Bujumbura mu buryo bw’amayobera.
Ababanye na we bemeza ko yakundaga u Rwanda ku buryo biri no mu byatumye yanga kuruhunga ubwo Abatutsi bameneshwaga mu 1959, abandi bakicwa.
Mu gihe u Rwanda rwari mu nzira zo guhinduka Repubulika, Umwamikazi Gicanda yaracunagujwe kugeza ubwo mu 1961 Perezida Kayibanda Grégoire yamwirukanye mu Rukari i Nyanza, ajya gutura i Butare mu Karere ka Huye, ari na ho ku wa 20 Mata 1994 yiciwe.
I Butare yahabaye mu buzima bworoheje kandi buciye bugufi, akomeza kuba umukiristu kandi akagira umutima mwiza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri X yavuze ko Umwamikazi Rosalie Gicanda yari afite uburanga, yagiraga ubuntu, kandi akiyubaha.
Ati “Rosalie Gicanda, Umwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize, buri munsi yahaga abana bo mu gace yari atuyemo ka Taba ya Butare, amata.”
Padiri Mudenderi Martin uri mu babanye n’umwamikazi Rosalie Gicanda, mu buhamya yatanze mu 2024 yagaragaje ko bamubonaga yicaye muri Cathedrale ya Butare hamwe n’abandi bantu bake, yasohoka bakihuta bajya kumureba.
Ati “Yari mwiza cyane wese hose, akagira igikundiro n’ubupfura n’ubumuntu byagaragariraga uwitwa muzima wese. Yagiraga isoni zitagira uko zisa za zindi z’ubupfura no kwiyubaha kandi yarazihoranaga ntabwo yigeze azishira.”
Mudenderi yashimangiye ko Umwamikazi Gicanda yahoraga aciye bugufi mu buryo budasanzwe umuntu akabona asa nka Bikira Mariya.
Ati “Ni umwamikazi wagaragaje kuba umuntu nya muntu akagira ubuntu n’ubugwaneza byo mu rwego rwo hejuru. Yari Umunyarwanda nyawe, agakunda u Rwanda cyane akarukomeraho no mu bihe bikomeye.
Umwamikazi Rosalie Gicanda yarongowe n’Umwami Mutara III Rudahigwa. Aha bari mu rugo rwabo i Nyanza
Urupfu rw’umwamikazi Rosalie Gicanda
Ubwo Jenoside yatangiraga, Umwamikazi Gicanda yagiye yishingikiriza ku wari Perefe wa Butare Jean Baptiste Habyarimana, warwanyije cyane umugambi wo gutsemba Abatutsi.
Ku wa 17 Mata, Perefe Habyarimana yatawe muri yombi, nyuma aza kwicwa. Umwamikazi Rosalie Gicanda yatangiye guterwa ubwoba ko agiye kwicwa n’umuryango we.
Umwamikazi Gicanda wari ufite imyaka 66 yasabye Joseph Kanyabashi wari Burugumesitiri wa Komini ya Ngoma i Butare kumurinda ariko arabyanga.
Tariki 20 Mata ahagana Saa Tanu z’amanywa, abasirikare bari bayobowe na Lt Pierre Bizimana binjiye mu rugo rw’Umwamikazi Gicanda bahawe amabwiriza na Capt Ildephonse Nizeyimana wari umuyobozi ushinzwe ubutasi n’ibikorwa mu ishuri rikuru rya gisirikare, ESO ubwo Jenoside yakorwaga.
Rutagambwa Catherine wabanye n’Umwamikazi Rosalie Gicanda mu buhamya yatanze mu 2024, yavuze ko Umwamikazi Gicanda yicanywe n’abana babanaga aho kuba abagore b’inshuti ze.
Ati “Bamwicanye n’abana batandatu babanaga na we mu rugo ntabwo ari abagore b’inshuti ze babicanye na we.”
Igihe cyo kwibuka Rosalie Gicanda ku nshuro ya 32 kigeze mu gihe Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste wari Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, unakekwaho uruhare mu kwica uyu Mwamikazi, yarashyikirijwe u Rwanda n’umutwe wa M23 nyuma yo gufatirwa mu mirwano yatumye umujyi wa Goma ufatwa.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’, akaba umwe mu basirikare bakoreraga muri ESO/Butare.
Gakwerere yizerwaga cyane na Captain Nizeyimana Ildephonse. Gakwerere yahawe inshingano yo kuyobora abasirikare bashya bitwaga ‘New Formula’ biciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu mu yahoze ari Butare.
Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda, baramwica. Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.
Muri Gashyantare 2026, ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwavuze ko hari ibyo Gakwerere akibazwa bijyanye n’ibyo FDLR ikora, ariko “mu minsi itari mike, itari na myinshi cyane, azashyikirizwa ubutabera bwa gisirikare.”
Rutagambwa yavuze ko umubiri w’Umwamikazi Rosalie Gicanda wabonetse hamwe n’iy’abo bana ishyingurwa mu cyubahiro.
Kakigaga Elizabeth wabanye n’Umwamikazi Rosarie Gicanda yahamije ko yari umuntu uca bugufi, utuje kandi uzi kwihangana.
Ati “Yari umuntu udasanzwe, yariyoroshyaga. Ubwiza bamubonagaho ntiyabubonaga…ubwiza bwa Rosarie [Gicanda] bwari mu mutima we, ubwiza bw’Imana buboneka inyuma.”
Yavuze ko ikintu gikomeye yamwiganyeho ari ugutanga imbabazi kuko na Rosaria Gicanda yari umuntu utanga imbabazi.
Urwibutso Perezida Kagame afite ku Mwamikazi Gicanda
Mu buhamya Perezida Kagame yatanze mu 2017 avuga ku mateka y’ubuto bwe kuva afite imyaka ine y’amavuko ubwo yatangiraga ubuzima bw’ubuhunzi, yashimiye na Gicanda wari nyina wabo nk’umwe mu bamufashije akabasha kurokoka.
Ubwo buhamya bugaragara mu nimero 2944 ya Jeune Afrique yasohotse ku wa 11 Kamena 2017, yiswe amabanga y’ubuto [Secrets de Jeunesse] bw’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Kagame, Ali Bongo Ondimba, Umwami Mohammed VI wa Maroc na Alpha Condé.
Perezida Kagame yasobanuye ko mu 1961 mbere gato y’uko u Rwanda rubona ubwigenge, ubwo yari afite imyaka ine, Abahutu bari batuye ku musozi wa Tambwe bashyigikiwe n’ubuyobozi, bigabije aho umuryango we wari utuye batwika inzu zaho ndetse bagirira nabi Abatutsi. Icyo gihe umubyeyi we Asteria Rutagambwa yatangiye kumutegura ngo bahunge.
Hahise haza imodoka, umushoferi wayo ashyikiriza umubyeyi wa Perezida Kagame ibaruwa ivuga ko atumwe n’Umwamikazi Gicanda wari utuye i Nyanza mu rugendo rw’iminota nka 45 uvuye aho bo bari batuye. Rosalie Gicanda yari amusabye kubahungisha muri ibyo bihe by’amakuba.
Perezida Kagame n’abantu bari baturanye binjiye muri iyo modoka mu gihe igihiriri cy’ababahigaga cyaturukaga ku wundi musozi, gihita cyirara mu byo bari batunze.
Icyo gihe ngo basanze Umwamikazi i Nyanza, mbere y’uko bafata inzira bakerekeza mu Mutara aho na ho ubwicanyi bwabasanze bakabuhungira muri Uganda.
Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM ku wa 01 Mata 2024, Perezida Kagame yavuze ko no mu gihe bari muri Uganda, yajyaga agaruka gusura u Rwanda, ndetse akajya no gusura Umwamikazi Rosalie Gicanda wari ukiba i Butare.
Iyi nzu ni yo Umwamikazi Gicanda yatuyemo i Butare (Huye y’ubu) nyuma yo kwirukanwa mu Rukari i Nyanza