Igisirikare cy’u Burundi cyatangiye kwimura intwaro mu bigo bya gisirikare i Bujumbura kizijyana ahakorera batayo ya gatatu mu Mujyi wa Gitega, ahanini bishingiye ku mwuka mubi uri mu ngabo z’igihugu.
Hashize iminsi mike Perezida Ndayishimiye akoze impinduka mu miyoborere y’ingabo z’u Burundi aho yakuyeho uwari Umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Gaspard Baratuza n’uwari ushinzwe ibikoresho bya gisirikare, Col Ernest Musaba amusimbuza Col Thierry Kabura.
Ubwo intwaro z’u Burundi zo mu kigo cya Gisirikare cya Musaga zaturikaga, uwari Umuvugizi w’ingabo yavuze ko byatewe n’umuriro w’amashanyarazi ariko nyuma Perezida Ndayishimiye arabivuguruza avuga ko nta mashanyarazi yahabaga.
Nyuma y’iminsi ibiri Col Kabura ashyizwe muri izi nshingano, Perezida Ndayishimiiye yamutegetse kwimura intwaro z’ingenzi zikavanwa i Bujumbura. Izo zirimo mortier 120 na 82, intwaro nini nka BM-21 rocket launchers n’ibindi.
Ku wa 24 Mata hagaragaye amakamyo ya gisirikare 50 atwaye ibikoresho byavaga mu kigo cya gisirikare cya Muha na Muzinda muri Bujumbura no muri Burigade ikoresha intwaro ziremereye ya Mwaro byose bijyanwa muri kigo gikoreramo batayo ya gatatu y’abakomando cya Gitega.
Ni nyuma y’ukwezi ububiko bw’intwaro mu kigo cya gisirikare i Bujumbura buturitse bugahitana abantu barenga 13 ndetse ibintu byinshi bikangirika.
Ibikorwa byo kwimura intwaro abasesenguzi basanga atari ukwimura intwaro kubera impamvu z’umutekano, ahubwo harimo n’ibibazo by’ubwumvikane buke hagati y’ingabo.
Ibivugwa n’aba basesenguzi ahanini bishingira ku mwuka mubi uri hagati ya Perezida Ndayishimiye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo n’ibibazo yagiranye n’abayobozi batandukanye.
Mu bindi bitera umwuka mubi harimo ibikorwa byo kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ntambara ingabo za Leta zihanganyemo na AFC/M23.
Bamwe mu bayobozi b’ingabo mu Burundi bavuga ko iyi ntambara barwana idakwiye, ishingiye kuri politiki, ibatwara amafaranga n’ubuzima bw’abasirikare bituma umujinya urushaho kwiyongera.
Hari abavuga ko bamwe mu basirikare badashyigikiye iyi ntambara baba baragize uruhare mu guteza iturika ry’intwaro muri Camp Base nk’uburyo bwo kwigaragambya.
Umujyi wa Bujumbura uhana imbibi na Kivu y’Amajyepfo muri RDC, ndetse abasirikare bo mu bigo byaho ni bo barinda imipaka, bivuze ko ikibazo cyabaturukaho cyagira ingaruka ku mutekano mu gihugu no mu butumwa bakorera mu karere.
Umwe mu basesenguzi yavuze ko kwimura intwaro ziva i Bujumbura zijya i Gitega ari ukuvana intwaro ziremereye mu maboko y’ingabo atizeye.