AMAKURU

UKWEZI

Yagurishirijwe ku mbuga nkoranyambaga - Ubuhamya bubabaje bwa Mukamana Aline w’imyaka 45

Yagurishirijwe ku mbuga nkoranyambaga - Ubuhamya bubabaje bwa Mukamana Aline w'imyaka 45
12-02-2026 14:16 | By Admin | Yasomwe n'abantu 60

Mukamana Aline w’imyaka 45 wo mu Karere ka Gicumbi yagarutse mu Rwanda nyuma y’umwaka n’amezi arindwi yari amaze ku Mugabane wa Aziya, aho yari yajyanywe n’abantu bamushutse bifashishije imbuga nkoranyambaga bamubwira ko agiye guhabwa akazi keza n’umushahara munini.

Yatanze ubuhamya ku buzima yanyuzemo nyuma yo gutakaza akazi, byatumye ajya mu mahanga kugashakirayo binyuze ku nshuti bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, yagize ati: “Ubusanzwe nari umugore wihaye ushoboye gukora akazi, njye n’umugabo wanjye nyuma y’igihe akazi kaje kurangira aho natangiye kubura ubushobozi bwo kwita ku rugo rwanjye cyane ko nari mfite abana batatu biga bakeneye no kubaho umunsi ku wundi.”

Nyuma yo gutakaza akazi yaje guhura n’uwari inshuti ye ku nkoranyambaga, amubwira ko yamurangira akazi. Ati: “Nyuma y’igihe naje gukoresha imbuga nkoranyambaga nsanga hari inshuti twari twaramenyaniye kuri ‘facebook’ yarambuze ndamwandikira mubwira ko ntarimperutse gukoresha imbugankoranyambaga kubera ko akazi kanjye karangiye yahise amugirira imbabazi anyemerera ko agiye kumfasha kubona akazi, kandi ko ari keza kazamfasha kongera kwita ku muryango.”

Akomeza avuga ko we n’umugabo we bari bafashe umwanzuro ko buri wese asubira iwabo nyuma y’igihe runaka ubuzima bwagaruka bagasubirana.

Mukamana yasobanuye inzira inshuti ye yamunyujijemo ngo akunde abone ako kazi. Ati: “Yanyishyuriye amafaranga yo kuntegurira ibyangombwa n’urugendo, ngahagurukira muri Kenya, ubundi nkagera mu gihugu cy’amahanga ya kure, ibyo byarabaye mbona itike ingeza Kenya nyuma yo kugerayo ndebye uburyo nakiriwe n’uburyo nurijwe indege ni bwo namenye ko nagurishijwe ariko ntafite icyo nabikoraho.”

Yakomeje agira ati: “Nkigera muri Aziya, nahise menya ko ntajyanywe mu kazi bambwiye, kubera ko bamfungiye mu nzu, banyambura ibyangombwa ubundi bankoresha nk’umucakara kuko nakoraga guhera mugitondo kare kare nkageza nijoro mugicuku, nkongera ngatangira undi munsi. Nabayeho mu bwoba, guhezwa, no kwiheba ibyaje kumviramo kurwara indwara zirimo diyabete, umutima n’umuvuduko ukabije.”

Hamwe n’ubwo buzima yagerageje gushaka uko yasubira iwabo biranga kuko yanabeshye ko yapfushije se yumva ko bamugirira imbabazi bamusubiza ko bitakunda kuko yaguzwe amafaranga menshi.

Ati: “Ni abantu batagira impuhwe kuba napfusha data sinjye kumushyingura ntacyo byari bibatwaye, nakomeje gusenga haciye iminsi kubera umugore wo mu rugo nabagamo yagiraga amahane iyo yarakaraga yakoraga ibintu atatekereje. Umukozi twakoranaga yaramurakaje maze bigeze nijoro twese aradusohora aduta hanze, ni yo yambereye inzira yo gutaha kuko bwarakeye mpura numushoferi wazanaga ibyo kurya maze amfasha kumpuza n’umuzungu wakundaga gufasha abantu wakoraga kuri amabasade ya Kenya.”

Yongeyeho ati: “Nagize amahirwe ngezeyo ndamubona nkimwibwira ko ndi Umunyarwanda yaravuze ngo mufite agaciro kubera Perezida wanyu, yaranjyanye ampisha aho yahishe abandi, nahasanze abandi banyafurika benshi. Yadushakiye ibyangombwa n’abandi Banyarwanda turataha twese mbese mvuze bike kuko uwo muzungu na we yaraduhishaga kuko ntibyari byemewe nuko nageze mu Rwanda ntewe ishema no kwitwa umunyarwanda.”

Mukamana Aline yagarutse mu Rwanda, none yitabwaho n’abaganga. Ati: “Ubu ari gukurikiranwa n’abaganga b’inzobere n’abamufasha mu buzima bwo mu mutwe, kandi ahamagarira abandi bagore kwirinda kugwa mu mutego nk’uwo yaguyemo, akibutsa buri wese ko gushaka ubuzima bwiza bidasaba kujya mu mahanga cyane ko nyuma yibyamubayeho ubu ari kumwe n’umuryango we kandi bameze neza abikesha kuba ari Umunyarwanda.”

Yongeyeho ko: “Uwantabaye yavuze ko Abanyarwanda ari ab’agaciro aboneraho no gushimira ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IOM) ibitewemo inkunga n’Igihugu cy’u Buyapani.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabonye ko abantu benshi bagwa mu mutego w’icuruzwa ry’abantu kubera ubujiji cyangwa amayeri y’ababashuka bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Kubera ibyo, RIB yatangiye gahunda yo guhugura abantu bakora mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu (abatwara abagenzi, abatwara imizigo, n’abakoresha imodoka rusange).

Umuyobozi wa RIB mu ishami rishinzwe kurwanya icuruzwa ry’abantu Ngarambe Antoine, arasobanura ibimenyetso bigaragaza umuntu uri mu nzira y’icuruzwa, uburyo byakumirwa ndetse yibutsa ko iki cyaha gihanwa.

Yagize ati: “Umuntu ugaragara nk’aho atazi neza aho agiye cyangwa utumva neza ururimi rw’aho ajya. Umuntu ufite ibyangombwa bye ariko aherekejwe n’undi muntu ukamuvugira byose, umuntu utazi amakuru arambuye y’akazi avuga ko agiye gukora.”

Yakomeje agira ati: “Iyo ubonye uwo muntu usabwa guhita ubimenyesha RIB cyangwa ubuyobozi buri hafi, kutemera gutwara umuntu ugaragara nk’ushobora kuba ari mu kaga, gufasha mu gutanga amakuru ku bakekwa gushuka abantu.”

Yasoje avuga ko icuruzwa ry’abantu ari icyaha gikomeye gihonyora uburenganzira bwa muntu, kandi amategeko agihana. Ati: “Dufite amategeko ahana bikomeye abashuka abandi, batwara cyangwa bafunga abantu, turimo kongera ubukangurambaga, amahugurwa, n’ubufatanye n’abaturage n’inzego z’ubwikorezi kugira ngo iki cyaha gikumirwe mbere y’uko kibaho.”

Inzobere zigaragaza ko uwagurishijwe ashobora guhura n’ihungabana ryo mu mutwe, gukomeretswa, ubukene no gutakaza icyizere cy’ubuzima.

Ku rwego rw’Igihugu, iki cyaha gituma igihugu gitakaza abakozi kandi kikangiza isura yacyo mu ruhando mpuzamahanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Yolande Makolo: Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yagenewe Ingabo z’u Rwanda binyuze mu kigega cy’u Burayi gishinzwe gushyigikira ibikorwa by’amahoro, European Peace Facility, yose yamaze gukoreshwa, kandi ko ikiguzi ubu butumwa butwara Guverinoma y’u Rwanda gikubye inshuro nibura 10 ayo mafaranga.

Makolo yavuze ko usibye amafaranga menshi u Rwanda rushora mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe muri Cabo Delgado, hiyongeraho n’ukwitanga kudasanzwe kw’abasirikare bahasiga ubuzima.

Yabitangaje ubwo yasubizaga inkuru yatambukijwe na Bloomberg, igaragaza ko amasezerano y’inkunga y’amafaranga itangwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi igenerwa Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique azarangirana na Gicurasi 2026.

Iyi nkunga ya miliyoni 20 z’amayero yemejwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize EU ubwo bahuriraga mu nama i Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024.

Yaje ikurikiye indi ya miliyoni 20 z’Amayero yemerewe Ingabo z’u Rwanda mu Ukuboza 2022, nyuma y’umwaka n’amezi atanu zitangiye ubu butumwa bw’amahoro.

Ihagarikwa ry’aya masezerano rije nyuma y’itangazo ry’ibihano Amerika yafatiye RDF ryashyizwe hanze ku wa 2 Werurwe 2026 rishinja u Rwanda ubufatanye n’umutwe wa M23, ibintu rwamaganye kuva kera.

Umuvugizi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yavuze ko “Gahunda z’ubufasha zashyizweho mu 2022 na 2024 zizarangira muri Gicurasi 2026. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi buzi iby’ibihano Amerika iherutse gutangaza ku ngabo z’u Rwanda n’abayobozi bazo bakuru bane. Turimo gusuzuma icyo bivuze n’ingaruka z’ingamba za Amerika.”

Bloomberg yatangaje ko nta gahunda ihari yo gukomeza gutanga iyi nkunga.

Yolande Makolo yavuze ko kuba u Rwanda rwakomeza kohereza Ingabo zarwo mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique, mu gihe byaba bikenewe koko, bizaterwa n’inkunga ihagije kandi ibiteganyirijwe.

Ati “Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado mu 2021 zibisabwe na leta ya Mozambique, kugira ngo zifashe igihugu cy’ikivandimwe, amafaranga ntabwo yari yo ya mbere.”

“Umusaruro w’iki gikorwa uragaragara, abasivili basubiye mu ngo zabo, abana basubiye ku ishuri, ubucuruzi bwongeye gufungura, ishoramari rikomeye ry’abanyamahanga ryakomeje gukorwa.”

Yolande yagaragaje ko akazi kakozwe na RDF mu guhashya ibyihebe muri Cabo Delgado kagiriye umumaro abaturage b’iki gihugu, ndetse na kompanyi zahashoye imari mu bijyanye na gaz [LNG], agaragaza ko “gushyikikira igikorwa nk’iki atari ubuntu bwaba buri kugirirwa u Rwanda.”

Cabo Delgado ni intara ikungahaye cyane kuri gaz nyinshi. Total Energies SE ni yo iyoboye umushinga wo gucukura no kohereza mu mahanga gaze, ufite agaciro ka miliyari 20 z’Amadolari ya Amerika.

Uyu ni wo mushinga banki yo muri Amerika ya Export-Import Bank yashoyemo miliyari 4,7$.

Umushakashatsi Mukuru mu Kigo Foundation for Defense of Democracies giherereye i Washington, Daniel Swift, yavuze ko Amerika ishobora kuba idashaka ko ibihano byayo kuri RDF bibangamira cyane ibikorwa byayo muri Mozambique.

Ati “Nta muntu n’umwe wifuza ko ibikorwa byabo muri kariya gace gakungahaye kuri gaz karimo imwe mu mishinga ikomeye y’ishoramari rya Amerika, bigerwaho n’ingaruka mbi. LNG ifite abantu benshi bayihanze amaso ubu.”

Mu butumwa bwe, Yolande yasoje avuga ko “Mu gihe ubuyobozi bwa RDF bwabona ko imirimo ikorwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado idashimwa, byaba bikwiriye gusaba leta guhagarika aya masezerano y’impande zombi yo kurwanya iterabwoba, Ingabo zikava yo.”

Bobi Wine yavuye mu bwihisho akomereza mu mahanga

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yatangaje ko yavuye mu bwihisho yari amazemo hafi amezi abiri, akomereza mu mahanga mu ruzinduko ahamya ko ari urw’akazi.

Kyagulanyi wamamaye mu muziki nka Bobi Wine yatangiye kwihisha tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite yari arangiye.

Asobanura ko Leta ya Uganda imaze igihe kinini imuhiga kugira ngo imugirire nabi kubera ko yanze kwemera intsinzi ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ariko ko itamubonye kubera ko abaturage bamuhishe.

Ati "Bateye ingo za bagenzi banjye n’abayobozi, bashyiraho bariyeri n’aho gusakira imodoka, bafunga banirukana abapolisi nahawe mu bihe byo kwiyamamaza, batera urugo rwacu, bakomeza kurucunga. Ntibambonye kubera ko abaturage ba Uganda barancumbikiye, barandinda."

Bobi Wine yatangaje ko yavuye muri Uganda by’akanya gato kugira ngo hagire ibyo akemure bijyanye n’akazi, aho ateganya kuganira n’inshuti n’abafatanyabikorwa hirya no hino ku Isi mbere yo gusubira mu gihugu cyabo.

Ati "Uyu munsi ndabamenyesha ko ngiye gusohoka igihugu by’igihe gito kugira ngo ngire iby’ingenzi nkemura bijyanye n’akazi. Mu byumweru bike biri imbere nzaganira n’inshuti zacu n’abafatanyabikorwa hirya no hino ku Isi mbere yo kugaruka muri Uganda kugira ngo mpirimbanire ubwisanzure na demokarasi!”

Komisiyo y’amatora muri Uganda yemeje ko Bobi Wine yagize amajwi 24,72%, akurikira Museveni watsinze ku majwi 71,65%. Ishyaka NUP ry’uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi ryanze ibyavuye mu matora.

Ubufaransa bwatangije iperereza ku gitero cyagabwe i Goma kikica umufaransakazi

Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’u Bufaransa (PNAT), ryatangije iperereza ku byaha by’intambara byakorewe mu gitero giherutse kugabwa i Goma mu Burasirazuba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kigahitana Umufaransakazi witwa Karine Buisse.

Karine Buisset yakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) i Goma ari umusesenguzi wa gahunda zo kurengera abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Icyo gitero cya drones cyabaye ku wa 11 Werurwe 2026, umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegesti bwa RDC wagaragaje ko cyagabwe n’Ingabo za Leta (FARDC) kigamije kwica abayobozi bakuru bawo.

Uwo mufaransakazi ari mu bahitanywe na cyo nyuma y’uko inzu we n’abandi bakozi bari batuyemo mu gace ka Himbi irashweho.

Umuyobozi Mukuru wa UNICEF, Catherine Russell yavuze ko babajwe cyane n’ibibazo by’umutekano muke byibasira abasivile by’umwihariko urupfu rw’uwo mufaransakazi.

Ikinyamakuru Actualité cyanditse ko iryo perereza ry’u Bufaransa rigamije kumenya ukuri ku rupfu rwa Karine Buisse binyuze mu kugaragaza mu by’ukuri abagabye icyo gitero.

Ni nyuma y’uko Leta ya RDC yari yirinze guhakana cyangwa kwemeza ko ingabo zayo ari zo zagabye icyo gitero, ivuga ko na yo igiye gukora iperereza ngo hamenyekane ukuri k’uko ibintu byagenze, ariko mu buryo busa n’ubutangaje itangira kucyegeka kuri AFC/M23.

Icyo gitero cyamaganywe n’ibihugu bitandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga ariko igitangaje ni uko nta watinyukaga kwamagana abakigabye mu by’ukuri.

Ni ibintu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier yagarutseho, avuga ko ibihugu byinshi byiganjemo iby’i Burayi n’imiryango mpuzamahanga byagaragaje ko bibabajwe n’urupfu rw’Umufaransakazi Karine Buisset ariko ntibikomoze ku bakigabye.

Yavuze ko umuryango mpuzamahanga utajya utunga urutoki Leta ya RDC iyo ikora ubugizi bwa nabi, kuko igihe cyose ingabo zayo zagabye ibitero bya drones ku Banyamulenge muri Komine ya Minembwe n’abandi basivile, wahisemo guceceka.

Ati “Birababaje kubona ko mu Isi ya none, bitakiri ihame ry’Umuryango w’Abibumbye cyangwa itegeko mpuzamahanga byatakaje agaciro, ahubwo n’ubuzima bw’abantu bugatakaza mu gihe inyungu zikomeye z’abanyembaraga zabangamirwa.”

Leta ya RDC yakajije ibitero bya drones ku birindiro bya AFC/M23 kuva umwaka wa 2026 watangira. Tariki ya 24 Gashyantare, yiciye Umuvugizi wayo ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma n’abandi barwanyi barimo abamurindaga.