AMAKURU

UKWEZI

U Rwanda, Zimbabwe na Congo Brazzaville byagiranye amasezerano yoroshya ubuhahirane

U Rwanda, Zimbabwe na Congo Brazzaville byagiranye amasezerano yoroshya ubuhahirane
08-03-2026 16:14 | By Admin | Yasomwe n'abantu 1

U Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire azoroshya imihahiranire hagati yarwo na Zimbabwe na Congo Brazzaville, ashingiye ku mabwiriza y’ubuziranenge ahuriweho ku rwego rwa Afurika.

Azafasha ko ibicuruzwa bituruka mu Rwanda byemejwe ko bifite ubuziranenge bitazajya bigombera kongera gupimwa bigeze muri ibyo bihugu, ahubwo bizajya bikomereza ku masoko yabyo.

Ni na ko bizajya bigenda ku bicuruzwa bikomoka muri ibyo bihugu byoherezwa ku isoko ry’u Rwanda. Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ku wa 06 Werurwe 2026.

Ashingiye ku mikoranire y’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, n’ibigo bya Zimbabwe na Congo Brazzaville bishinzwe ubuziranenge.

Bimwe mu biyakubiyemo ni ukwemeza ko laboratwari zo muri ibi bihugu bitatu zujuje ubuziranenge ku rwego rwizewe, ku buryo nk’ibyapimiwe mu yo mu Rwanda bitagomba kongera gupimwa bigeze muri Zimbabwe cyangwa muri Congo Brazzaville, ibizihutisha ubucuruzi bikanagabanya ikiguzi cyagendaga mu gupima ibicuruzwa inshuro irenze imwe.

Yasinywe nyuma y’inama y’iminsi itatu y’Umuryango Nyafurika ushinzwe Ubuziranenge (ARSO) yaberaga i Kigali, yigaga ku gushyiraho amabwiriza 25 y’ubuziranenge ahuriweho ku rwego rw’umugabane arebana n’imyenda idoderwa muri Afurika, ibikoresho bikozwe mu myenda n’ibindi bifitanye isano na byo.

Isinywa ry’ayo masezerano ryakurikiwe no guha ibyangombwa inganda 32 zo mu Rwanda, bihamya ko zujuje ubuziranenge bwo gucuruza umusaruro wazo mu bihugu bya Afurika, ndetse aya mabwiriza yumvikanyweho akazakuraho kuba ibicuruzwa byazo byajya bitinda kuri za gasutamo no muri laboratwari z’ibindi bihugu hongera gupimwa ubuziranenge.

Umuyobozi wa Sosiyete Uniworks Transporters and Logistics inafite uruganda rukora akawunga mu Rwanda, yavuze ko ibyangombwa bahawe bizatuma umusaruro wabo wizerwa ku rwego mpuzamahanga.

Ati ‘‘Mu by’ukuri byari bigoye ubwo twatangiraga, twatangiye dukorera muri Uganda tutaza no gukorera inaha. Ariko kugira ngo uve no muri Uganda uze gukorera inaha byari bigoye. Ariko rero niba twaguriwe amarembo yo mu bihugu bindi bya Afurika, ni ikintu gifite akamaro cyane kuri ku bucuruzi bwacu. [...], imbogamizi yari ihari, kugira ngo abantu bizere ubwiza bw’ibyo dukora, byari ikibazo. Kujya mu bindi bihugu babanzaga kongera gupima, bigatinda ndetse bigatuma utakaza n’amafaranga menshi.’’

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko Afurika yamaze igihe kinini ishinjwa kuvuga no gusinya amasezerano ariko ntishyire mu bikorwa ibyumvikanyweho, bityo ko igihe kigeze ngo ibihugu by’uyu mugabane bikore binyuze mu masezero nk’aya yoroshya imikoranire, ndetse akaba agiye kwihutisha ubuhahirane bw’ibihugu byayasinye.

Ati ‘‘Aya masezerano rero icyo adufasha, icya mbere ni uko adufasha ko ibicuruzwa byacu bishobora kugera mu masoko y’ibyo bihugu, ndetse agafasha ibicuruzwa by’ibyo bihugu na byo kuza ku masoko y’u Rwanda, cyane cyane ibicuruzwa byakorewe muri ibi bihugu byasinye aya masezerano.’’

Umunyamabanga Mukuru wa ARSO, Dr. Hermogene Nsengimana, yavuze ko isinywa ry’aya masezerano ari inyungu ku mpande z’ibihugu byombi, ndetse ko ku ruhande rw’u Rwanda bizarufungurira amahirwe y’ubuhahirane n’ibihugu bibarizwa mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), mu gihe Zimbabwe iwubarizwamo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
U Rwanda, Zimbabwe na Congo Brazzaville byagiranye amasezerano yoroshya ubuhahirane

U Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire azoroshya imihahiranire hagati yarwo na Zimbabwe na Congo Brazzaville, ashingiye ku mabwiriza y’ubuziranenge ahuriweho ku rwego rwa Afurika.

Azafasha ko ibicuruzwa bituruka mu Rwanda byemejwe ko bifite ubuziranenge bitazajya bigombera kongera gupimwa bigeze muri ibyo bihugu, ahubwo bizajya bikomereza ku masoko yabyo.

Ni na ko bizajya bigenda ku bicuruzwa bikomoka muri ibyo bihugu byoherezwa ku isoko ry’u Rwanda. Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ku wa 06 Werurwe 2026.

Ashingiye ku mikoranire y’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, n’ibigo bya Zimbabwe na Congo Brazzaville bishinzwe ubuziranenge.

Bimwe mu biyakubiyemo ni ukwemeza ko laboratwari zo muri ibi bihugu bitatu zujuje ubuziranenge ku rwego rwizewe, ku buryo nk’ibyapimiwe mu yo mu Rwanda bitagomba kongera gupimwa bigeze muri Zimbabwe cyangwa muri Congo Brazzaville, ibizihutisha ubucuruzi bikanagabanya ikiguzi cyagendaga mu gupima ibicuruzwa inshuro irenze imwe.

Yasinywe nyuma y’inama y’iminsi itatu y’Umuryango Nyafurika ushinzwe Ubuziranenge (ARSO) yaberaga i Kigali, yigaga ku gushyiraho amabwiriza 25 y’ubuziranenge ahuriweho ku rwego rw’umugabane arebana n’imyenda idoderwa muri Afurika, ibikoresho bikozwe mu myenda n’ibindi bifitanye isano na byo.

Isinywa ry’ayo masezerano ryakurikiwe no guha ibyangombwa inganda 32 zo mu Rwanda, bihamya ko zujuje ubuziranenge bwo gucuruza umusaruro wazo mu bihugu bya Afurika, ndetse aya mabwiriza yumvikanyweho akazakuraho kuba ibicuruzwa byazo byajya bitinda kuri za gasutamo no muri laboratwari z’ibindi bihugu hongera gupimwa ubuziranenge.

Umuyobozi wa Sosiyete Uniworks Transporters and Logistics inafite uruganda rukora akawunga mu Rwanda, yavuze ko ibyangombwa bahawe bizatuma umusaruro wabo wizerwa ku rwego mpuzamahanga.

Ati ‘‘Mu by’ukuri byari bigoye ubwo twatangiraga, twatangiye dukorera muri Uganda tutaza no gukorera inaha. Ariko kugira ngo uve no muri Uganda uze gukorera inaha byari bigoye. Ariko rero niba twaguriwe amarembo yo mu bihugu bindi bya Afurika, ni ikintu gifite akamaro cyane kuri ku bucuruzi bwacu. [...], imbogamizi yari ihari, kugira ngo abantu bizere ubwiza bw’ibyo dukora, byari ikibazo. Kujya mu bindi bihugu babanzaga kongera gupima, bigatinda ndetse bigatuma utakaza n’amafaranga menshi.’’

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko Afurika yamaze igihe kinini ishinjwa kuvuga no gusinya amasezerano ariko ntishyire mu bikorwa ibyumvikanyweho, bityo ko igihe kigeze ngo ibihugu by’uyu mugabane bikore binyuze mu masezero nk’aya yoroshya imikoranire, ndetse akaba agiye kwihutisha ubuhahirane bw’ibihugu byayasinye.

Ati ‘‘Aya masezerano rero icyo adufasha, icya mbere ni uko adufasha ko ibicuruzwa byacu bishobora kugera mu masoko y’ibyo bihugu, ndetse agafasha ibicuruzwa by’ibyo bihugu na byo kuza ku masoko y’u Rwanda, cyane cyane ibicuruzwa byakorewe muri ibi bihugu byasinye aya masezerano.’’

Umunyamabanga Mukuru wa ARSO, Dr. Hermogene Nsengimana, yavuze ko isinywa ry’aya masezerano ari inyungu ku mpande z’ibihugu byombi, ndetse ko ku ruhande rw’u Rwanda bizarufungurira amahirwe y’ubuhahirane n’ibihugu bibarizwa mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), mu gihe Zimbabwe iwubarizwamo.

Iran yarashe imwe muri radar z'ingenzi za Amerika iri muri Jordanie

Iran yangije imwe muri radar zikomeye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifashishaga mu bijyanye n’umutekano iri muri Jordanie, ifite agaciro ka 300$.

Iyi radar yarashwe ni iyari ishinzwe by’umwihariko kurwanya ibisasu byaturuka mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati aho yakoranaga n’ubundi bwirinzi bwa Amerika bushinzwe kurwanya ibisasu bitaragera ku butaka bwa Amerika buzwi nka THAAD.

Amashusho ya satellite agaragaza ko radar izwi nka RTX AN/TPY-2 n’ubwirinzi bwa Amerika buzwi nka THAAD, biherereye mu Birindiro bya Muwaffaq Salti Air Base muri Jordanie , byangirijwe cyane. Ni amashusho yaragaragaye mu minsi ya mbere y’intambara.

Bikekwa ko ibyo bikorwaremezo by’ubwirinzwi byangirijwe ku wa 28 Gashyantare no kuwa 3 Werurwe 2026.

Umuyobozi Wungirije w’Umuryango ukora ubushakashatsi ku bikorwa bya gisirikare (Foundation for the Defense of Democracies), Ryan Brobst, yagaragaje ko biramutse ari byo, byaba ari imwe mu ntsinzi ikomeye Iran igezeho kugeza ubu.

Icyakora yakomeje ati “Igisirikare cya Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bafite izindi radar zishobora gukomeza gutanga amakuru ku bitero byo mu kirere, ibigabanya igihombo cy’iyo yangijwe.”

Ku 6 Werurwe 2026 Reuters yatangaje Ingabo za Iran ziri kugaba ibitero bigamije gusenya radar ziri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Jordanie, na Qatar.

Ku wa 28 Gashyantare 2026 ni bwo Amerika na Israel byagabye ibitero simusiga kuri Iran bihitana abayobozi b’iki gihugu barenga 40 barimo n’uwari Umuyobizi w’Ikirenga wa Iran. Ali Khamenei.

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rudakwiye kwikorezwa imitwaro itari iyarwo

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruzikorera umutwaro warwo bityo ko rudakwiye kubazwa inshingano z’abandi, anasaba ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikemurwa mu buryo butabogamye.

Ubwo yaganiraga n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko usanga ibibazo bya RDC bibazwa u Rwanda ariko ashimangira ko ko ruzikorera ibyarwo aho kuba iby’abandi.

Yavuze ko u Rwanda ari nk’aho rufite amahitamo abiri, kuba rwakwihanganira ko FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho byakomeza gukorera hafi yarwo cyangwa se kwirwanaho rukemera kubigayirwa.

Ati “Amahitamo rero arasobanutse ku ruhande rwacu. Ahari hari igihugu cyagira andi mahitamo. Ariko n’ibihano byose byaza, byaba ari nk’ishimwe ku nzego zacu z’umutekano. Icyo cyubahiro ntabwo ari ikintu cyakurwaho n’izuba, imvura cyangwa icyo ari cyo cyose, ahubwo kigize ubuzima bwacu. Kizahoraho mu byiza no mu bihe bibi. Ntimubyumve nabi, u Rwanda rushaka amahoro. Ariko dushaka amahoro ya nyayo kandi arambye twakubakiraho iterambere ry’ahazaza.”

Perezida Kagame yeretse abadipolomate ko imikoranire n’u Rwanda ikomeje kugenda neza kuko rwabashije kugira umutekano mu myaka 30 ishize kandi ko rwiyemeje gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo rwasezeranye.

Yvauze ko u Rwanda rufite imbaraga, zihagije mu bibazo byarwo, kubera ko Abanyarwanda bifata nk’abanyantege nke bashobora kugirwaho ingaruka n’ingengabitekerezo y’urugomo, ivanguramoko n’ibindi bibi.

Ati “Twakoze isezerano ubwacu, kutazasubira inyuma mu bihe by’umwijima twanyuzemo. Ntidushobora gusubira inyuma kandi icyo ni ikintu tudashobora gutezukaho.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda ruzemera kuremererwa n’imitwaro yarwo ariko rugakomeza kwema.

Ati “Nubwo tuzaba dufite imitwaro iremereye ku bitugu byacu, tuzakomeza kugira ishema, ubwitonzi no kwiyubaha.”

Ibibazo by’Umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigitangira, ubuyobozi bw’icyo gihugu bwashinje u Rwanda gufasha M23 mu rwego rwo gushaka urwitwazo ku baturage.

RDC ishinja u Rwanda gufasha ihuriro rya AFC/M23 ugizwe n’Abanye-Congo barwanira uburenganzira bwabo, ku rundi ruhande ariko u Rwanda rushinja icyo gihugu guha rugari umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uko kwihunza ikibazo ku bategetsi ba RDC kugamije gukomeza kudindiza ibikorwa bishyira ku mahoro arambye.

Ibyo nyamara bivugwa mu gihe u Rwanda rwerekanye ko igihe cyose, hasenywa umutwe wa FDLR ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho rwahita ruzikuraho.

Gisagara: Babiri bafunzwe bakekwaho kwica bashinyaguriye umugore

Umugabo n’umugore we bo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Mugombwa, Akagari ka Mukomacara, batawe muri yombi bakekwaho kwica bashinyaguriye uwitwa Tuyizere Violette w’imyaka 30.

Ni ibyamenyekanye ku wa 5 Werurwe 2026, nyuma y’uko Tuyizere amaze umunsi abuze, kandi yari yavuye mu rugo agiye mu isoko akaburira mu rugo rw’ukekwa.

Inkomoko ya byose ihera ku mugoroba wo ku 3 Werurwe 2026, ubwo uyu umugabo yahamagaraga Tuyizere amubwira ko afite ibishyimbo ashaka ko amugurira. Mu kuvugana, nyakwigendera yemeranije n’umugabo azajya kubifata mu gitondo ahita abikomezanya mu isoko ry’Akabuga na ryo riri mu murenge wa Mugombwa.

Mu gitondo cyo ku wa 4 Werurwe, Tuyizere wari utuye mu Murenge wa Kansi, Akagari ka Sabusaro, yabyutse ajya ku isoko ari kumwe na mugenzi we w’umugore bakoranaga ubucuruzi bw’imyaka, berekeza mu isoko ry’Akabuga ariko babanje kunyura mu rugo rw’uwamwemereye imari ngo na yo ayishore mu isoko.

Bageze hafi y’urugo, Tuyizere yabwiye mugenzi we kuba agenda, undi nawe akajya kumvikana n’uwo agurira ibishyimbo, ariko ageze mu rugo ntiyagaruka.

Amakuru avuga ko wa mugore mugenzi we yakomeje kugenda gake gake yibwira ko Tuyizere amushyikira, arinda agera mu isoko, agurisha atarabona mugenzu we, agira impungenge yibaza aho ari kuko yanamuhamagaraga telefone ntiyitabwe.

Ibi ngo byatumye atangira gushakisha ndetse agera no kuri urwo rugo, babanza kubihakana avuga ko bananiranwe mu biciro akigendera, ariko kera kabaye inzego z’umutekano zimaze gutabazwa ku wa 5 Werurwe, barashyira biyemerera ko bamwishe ndetse bakamucamo ibice byinshi bataye mu bwiherero.

Abageze aho byabereye bavuze ko uyu mugore yishwe urupfu rubi kuko ibice hafi ya byose yari yabitatanyije, amabere ari ukwayo, umutwe ukwawo n’amaboko ukwayo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko bakimara kumenya ayo makuru bamenyeshejwe n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze, bihutiye gutabara, ndetse umugabo n’umugore bo muri urwo rugo bahita bafatwa barafungwa ngo bakorweho iperereza.

Ati ‘‘Abakekwaho urupfu rw’uriya mugore ni babiri, bose batawe muri yombi, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndora, mu gihe iperereza rigikomeje.’’

CIP Kamanzi, yakomeje avuga ko mu iperereza ry’ibanze hahise hanagaragara ko haba hari undi muntu baba barishe mu minsi ishize, kuko mu isaka ryakozwe mu rugo rwabo hanagaragaye imyenda n’igare ry’umuntu wari umaze ininsi aburiwe irengero, kandi na we yaracuruzaga ibishyimbo, bigakekwa ko na we yaba yarishwe ntibihite bimenyekana.

Yakomeje ahumuriza abaturage, yizeza imiryango yahemukiwe ko izabona ubutabera bukwiye.

Menya amayeri akoreshwa mu butekamutwe buri gufata intera bwiganje mu birego byakirwa na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko ibirego by’abantu baba bariganyijwe amafaranga n’abatekamutwe, byiganje mu byo rwakira cyane muri iki gihe, rukagaragaza amwe mu mayeri bakoresha akwiye kujya yitonderwa.

Aya mayeri bayakoresha bagendeye ku buryo bugezweho bwo gushaka amafaranga nko kuri internet ndetse bakayakoresha ku bantu baba badafite amakuru ahagije kuri ubwo butekamutwe cyangwa batagize amakenga ku byo babona cyangwa babwirwa kugira ngo birinde.

Bishingiye mu ibazwa ry’abantu batandukanye, harimo abafashwe bakora ubu butekamutwe ndetse n’ababukorewe, dore amwe mu mayeri asigaye akoreshwa hagamijwe kukwiba amafaranga yawe maze wirinde;

Kubeshywa ‘bourse’ yo kwiga muri kaminuza yo hanze cyangwa guhabwa akazi

Hari company zivuga ko zishakira abantu amashuri yo hanze cyangwa akazi bakanabasha kubona ibyangombwa nka visa. Izi company ziba zanditswe kandi zinafite ibyangombwa bitangwa n’Urewgo rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ari na kimwe mu byo berekena cyangwa babwira ababagana kugirango batagira impungenge.

Hari ndetse n’izamamaza kuri YouTube na Radio ko zitanga izi serivise. Iyo ugiye yo bagukoresha amasezerano yo gukorana nyuma yo gutanga amafaranga, bavuga ko ari ayo gufasha kugushakira ibyangombwa. Byagiye bigaragara ko akenshi iyo umaze kubaha amafaranga bakuraho telefoni zabo ukababura dore ko nta n’ibiro bizwi baba bakoreramo.

Iyo mwumvikanye gukorera amasezerano kwa noteri, hashira iminsi bakakohereza ibyangombwa bikwemerera kwiga (acceptance letter) ariko by’ibihimbano. Ku bijyanye na visa, bakubwirako baziranye n’ababikoramo muri za ambassade zitandukanye kugira ngo ubagirire ikizere ubahe amafaranga bagusaba.

Amafaranga yo kuri internet mu byitwa ‘Binance’

Ubu butekamutwe bukorerwa kuri internet aho ababukora muhurira ku mbuga nkoranyambaga cyanga bakakohereza email bakagusaba gufungura konti (account) kuri Binance. Hanyuma ukanagura amafaranga ya bitcoin kuri rubuga rwa Binance bagategereza ko idolari rizamuka kugirango bacuruze. Umuntu ukugurira ntabwo muba muziranye uretse kuvugana nko kuri Whatsapp cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga.

Iyo ufunguye konti yawe kuri iyi website bakwereka uko amafaranga yawe agenda azamuka, ariko birangira utayabikuje ndetse nayo wagiye ushoramo utayabonye. Kugira ngo ubikuze bakubwira gushora amafaranga mu USDT/Crypto currency, hanyuma bakakohereza utuvideo tukwereka uburyo bikorwa. Iyo umaze kwinjiramo, aba batekamutwe barabanza bakaguhaho make mu rwego rwo kukureshya no kugira ngo wumve ko nta kibazo kibirimo.

Iyo umaze gushoramo menshi wagejeje ayo bashaka kukuvanaho birangira bafunze system ukabura account yawe bityo n’amafaranga yose washoyemo bakaba barayakwibye.

Ubutekamutwe bw’Amadolari y’amahimbano

Aha umutekamutwe acunga abaje kuvunjisha muri banki cyangwa ku mazu avunjirwamo amafaranga (forex bureau). Uyu aba yateguye ibipfunyika by’impapuro ariko hejuru no hasi agashyiraho inote y’amadolari ku buryo bigaragara nk’aho ari ibipfunyika by’amadolari.

Uyu mutekamutwe arakwegera akagusaba kumufasha kuvunja kuko we yihuta akakubwira ko niba hari amanyarwanda waba ufite ahwanye n’amadolari afite cyangwa munsi yaho wayamuha we akigendera. Icyo gihe iyo utagize amakenga ugakora ibyo agusaba umuha amafaranga yawe akaguha cya gipfunyika cy’impapuro akaba arakwibye.

Hari n’abahamagara umuntu bakamubwira ko bafungiye muri gereza ya mageragera bakagusaba ko wazajya kumufatira amafaranga menshi afite ku muntu w’umusaza cyangwa umukeuru kuko we atazi ibyo kuvunja. Uwo musaza avuga baba bakorana, iyo wemeye guhura n’uwo musaza, arabanza akaguha inoti imwe y’amadolari 50 ukayivunja ugasanga koko ni nzima.

Hanyuma iyo abonye ko wamwizeye, uwo musaza hashira iminsi akazagusaba amanyarwanda ahwanye n’amadorali y’amahimbano afite. Icyo gihe iyo uyamuhaye aguha amadolari y’amahimbano agasiragarana amanyarwanda wamuhaye kandi mazima.

Ubutekamutwe bukorwa n’abakomisiyoneri ba ‘Banki Lambert’

Ni igikorwa cy’ubuhuza bukorwa n’abiyita abakomisiyoneri bahuza ufite amafaranga n’ufite ikibazo cy’amafaranga byihuse bakamufatirana bamukuraho inyungu nyinshi. Aba bakomisiyoneri bakagira amafaranga bagenerwa n’utanze amafaranga ndetse n’uyahawe. Mu nyandiko mukorana bavuga ko muguze ndetse mukajya no kwa noteri mugakora inyandiko.

Iyo inyungu z’ibihano bikomoka ku kurenza igihe cyo kwishyura Banki Lambert zibaye nyinshi, bagurisha imitungo yawe ukaba urahombye.

Ubutekamutwe bushishikariza abantu kujya mu bucuruzi bw’uruherekane (Pyramid Sheme) zihishe inyuma ya Food Supplements.

Ubu ni ubutekamutwe bwihisha mu buvuzi bw’inyongeramirire (Food Supplements) aho akenshi baba bagamije kwinjiza abantu mu itsinda ry’abakiliya babo hagamijwe ubucuruzi bw’uruherekane bw’inyongeramirire.

Bakubwira gushoramo amafaranga kugirango ube umukiliya bazajya bahera iyo miti ku giciro cyo hasi. Hanyuma bakagusaba kwinjiza abantu mur’iryo tsinda kugirango ubone inyungu zikomoka ku mubare w’abo winjije.

Iyo ubuze abo winjizamo kandi warashoye amafaranga nta nyungu ubona kandi na ya mafaranga washoyemo ntuyasubizwe, kuko nta mutekano wayo uba uhari. Iyo iri tsinda ry’abakiliya rifunze, abantu barimo bose barahomba kuko ntaho ahurira n’uwashinze itsinda cyangwa niyo company icuruza inyongeramirire.

Ubutekamutwe mu bucuruzi bwo kugura no gukodesha imodoka

Aha abatekamutwe bihisha cyane cyane mu gukora amasezerano y’amahimbano yizeza inyungu zihuse cyane. Iyo watumije imodoka hanze, wabahaye amafaranga, baguha imodoka uba ugendamo kugirango wizere ko atari abatekamutwe kugeza igihe iyo watumye izazira, ariko mu byukuri baba bayikodesheje nabo. Ibi rero birangira ubuze uwo watumye imodoka ndetse imodoka wahawe y’intizanyo uyambuwe na nyirayo.

Abiyitirira abakozi ba MTN na Airtel bakagusaba kugira imibare ukanda kugira ngo baguhe serivise

Umuntu araguhamagara yiyita umukozi wa Sosiyete y’itumanaho (MTN /Airtel) akumenyesha ko hari amafaranga yavuye cyangwa ayobeye kuri konti yawe ya MTN/Airtel akagusaba ko wabigenzura. Iyo urebye kuri telefoni yawe usangamo ubutumwa aba yoherejeho bugusaba gusubiza amafaranga wakiriye cyangwa akakubwira ko bagufungira konti.

Nyuma iyo utagize amakenga ukemera ibyo bakubwira, baguha imibare ukanda kugirango usubize amafaranga bigakarangira ubohereje amafaranga yawe yari kuri konti yawe.

Abatekamutwe biyitirira abakozi b’Ikigo Gishinzwe Ingufu – REG

Aba baguhamagara bakubwira ko mubazi yawe (compteur/meter) igutwara amafaranga menshi kandi kandi baguha umuriro wa make kuko mubazi yawe ifatwa nk’iri mu cyiciro cyo hejuru kandi babyibeshyeho. Hari n’abakubwira ko bashaka guhuza mubazi yawe na telefoni kugirangi uzajye wishyura make kandi mu buryi bworoshye. Iyo ubumviye, bakubwira imibare ukanda kuri telefoni yawe bikarangira bakwibye amafaranga yawe.

Ubutekamutwe mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro

Ubu bukorwa iyo baguhamagaye bakagusaba gushora amafaranga menshi mu mabuye y’agaciro bakwereka ko bafite impagararizi (sample) nzima ariko mu bubiko bwabo baba bashyizemo amabuye atari ayagaciro. Bakubwira ko bafite zahabu na coltan nyinshi cyane ku giciro gito ugereranije no ku isoko. Bakoresha impapuro mpimbano zigizwe n’impushya (export licence na RMB permit) babeshya ko isoko riri hanze (Dubai, Ubushinwa, n’Uburayi) bakagusaba amafaranga yo kubyohereza.

Aba batekamutwe bakunze kugaragaza ko bafite imikoranire mu nzego za Leta kugira ngo ubagirire icyizere.

Ubutekamutwe bw’abihisha inyuma y’ubuvuzi bwa gakondo

Ni ubutekamutwe bwihisha inyuma y’ubuvuzi bwa gakondo, bukifashisha imyemerere y’umuntu aho agendera kukizere cy’undi umwizeza ko avura indwara nka kanseri, SIDA, diabète, ubugumba, indwara zo mu mutwe n’izindi. Aha banakwizeza ko baguha ubukire, kugundisha umukoresha wawe, kugaruza ibyatakaye, n’ibindi byifuzo by’ubuzima ufite.

Usanga ahanini aba batekamutwe basaba amafaranga menshi mbere y’uko baguha iyo miti cyangwa bagukorera ibyo wifuza, aho birangira utabonye ibisubizo ku bibazo washakaga ko bikemuka.

RIB irakomeza gukangurira abantu kugira amakenga, kugisha inama mbere yo kugira amafaranga batanga, inaburira abishora mu gukora ibi byaha kubireka ahubwo bagashyira imbaraga mu gushaka imibereho mu buryo bukurikije amatageko.

Ivomo: RIB-Urubuga

Nduhungirehe yashimangiye ko ingamba z'ubwirinzi zizagumaho igihe cyose FDLR ikiri muri RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka zizagumaho igihe cyose umutwe w’iterabwoba wa FDLR uzaba ukiri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Joshua Barnes wa Firstpost, Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko FDLR ikomeje gusigasirwa kugira ngo irusheho kugira imbaraga, mu gihe bizwi ko ifite umugambi wo gusenya iterambere Abanyarwanda bubatse mu myaka 32 ishize, yifatanyije n’indi mitwe y’ingabo zirimo iza RDC.

Ati "Ariko ikibazo dufite ni uko hirya y’umupaka, abakoze Jenoside, Interahamwe, ariko n’abasirikare, bambuka umupaka. Ntibambuwe intwaro n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zihakorera, ntibazambuwe n’izindi ngabo z’amahanga ahubwo barasigasiwe. Bahawe ubufasha kugeza n’aho binjizwa mu Ngabo za RDC."

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye uyu munyamakuru ko u Rwanda rwashyize ingamba z’ubwirinzi ku mupaka kubera ibitero byinshi FDLR yarugabyeho mu myaka 30 ishize, iturutse mu Burasirazuba bwa RDC, kugira ngo ikindi gihe bitazasubira.

Yasobanuye ko intwaro ikomeye FDLR yifashisha mu mugambi wo gusenya ibyo Abanyarwanda bubatse ari ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi ko u Rwanda rwaganiriye na RDC kuri iki kibazo binyuze muri gahunda ya Washington, byumvikana ko uyu mutwe ugomba gusenywa ariko ko bitubahirije.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko aho gusenya FDLR kugira ngo u Rwanda rukureho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka, Leta ya RDC yahisemo kurenga ku gahenge, igaba ibitero by’indege z’intambara na drones ku birindiro bya AFC/M23 no ku Banyamulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ati "Ibi ni byo byabaye intandaro yo gusubiza kwa AFC/M23. Ubwo twasinyaga amasezerano y’amahoro ya Washington tariki ya 4 Ukuboza, intambara yari ikomeje kandi twari twaramenyesheje abahuza n’umuryango mpuzamahanga ko ibintu byazambye. Ariko bahatirije ko dusinya amasezerano tariki ya 4 Ukuboza."

Yagaragaje ko u Rwanda rwasenywe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko iyo rwumvise ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihugu cy’abaturanyi, abarimo abayobozi muri RDC bacyita Abatutsi inyenzi n’udukoko, rubifata nk’ikintu gikomeye cyane kuko ibintu nk’ibyo byabaye no mu 1994.

Yagize ati "Tubifata nk’ibintu bikomeye kubera ko ibyatubayeho mu 1994 ntibizasubira. Tuzi uko twababaye. Turabizi ko umutekano wacu ubangamiwe n’ingabo ziri hafi y’umupaka wacu, uwo mutwe wa FDLR ufashwa na Leta ya RDC, ariko n’abacanshuro."

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko uretse FDLR, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, abacanshuro baturutse muri Colombia n’ibindi bihugu, bifite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda no gusubiramo Jenoside ariko ko bitazabihira.

Ati "Ni yo mpamvu twashyizeho ingamba z’ubwirinzi, kandi tuzakomeza kurinda abaturage bacu n’imipaka yacu."

Tariki ya 2 Werurwe, Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi bakuru bazo ibihano, ibashinja kurenga ku gahenge muri Teritwari ya Uvira. Ibi bihano bikomoka ku cyemezo AFC/M23 yafashe cyo gufata Umujyi wa Uvira, igamije kuburizamo ibitero bya Leta ya RDC.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko nubwo Amerika n’umuryango mpuzamahanga muri rusange byamaganye ifatwa rya Uvira, habayemo kutita ku kibazo cyose ngo harebwe impamvu AFC/M23 yafashe iki cyemezo n’uburyo Leta ya RDC yakomeje kurenga ku gahenge.

Yashimangiye ko ibihano Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda n’aba bofisiye bidashobora gukemura amakimbirane AFC/M23 y’Abanye-Congo ifitanye na Leta ya RDC, kuko igihe cyose ikibazo kidakemuwe guhera mu mizi yacyo, kigenda kigaruka.

Ati "Birumvikana ko nta musaruro byatanga. Mu by’ukuri si byo bihano bya mbere bifashwe ku Rwanda. Mu 2012-2013, hari ibindi bihano byafashwe mu gihe cy’intambara ya mbere ya M23. Ayo ni amakimbirane ya mbere yarangijwe n’igisubizo cya gisirikare mu 2013 ariko impamvu muzi zayo ntizakemuwe. Ni yo mpamvu yagarutse mu Ugushyingo 2021 nyuma y’imyaka umunani."

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kugira ngo amakimbirane yo muri RDC ahagarare, ari ngombwa ko abahuza bahera mu mizi yayo, aho gushyira imbere ibihano cyangwa imbaraga za gisirikare.