Imibare y’igisirikare cya Ukraine yagaragaje ko abasirike 1.307.540 b’u Burusiya bamaze kugwa mu ntambara bahanganyemo na Ukraine yatangiye muri Gashyantare 2022.
Iyi raporo yashyizwe hanze kuri uyu wa 9 Mata 2026, ikaba inagaragaza ko u Burusiya bwatakaje ibifaru 11.847, imodoka z’imitamenwa 24.370, kajugujugu 350 na drone 255.539, ubwato 33, imodoka za gisirikare n’izitwara amavuta 88.332, Intwaro z’ubwirinzi bw’ikirere 39.689, na submarine 2.
Perezida wa Ukraine, Volodymr Zelensky aheruka kubwira France TV muri Gashyantare ko abasirikare ba Ukraine 55.000 ari bo bamaze kugwa muri iyi ntambara.
Muri Mutarama 2026, imibare yakozwe na CSIS yagaragaje ko Ukraine yagize inkomere hagati ya 500.000 - 600.000 kuva muri Gashyantare 2022 ugera mu Ukuboza 2025. Hagati ya 100.000 - 140.000 babarurwa nk’abaguye ku rugamba.
Intambara yahindutse iy’imashini kurusha abantu
Kuva intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangira abasirikare basanzwe ntabwo ari bo bari kurwana urugamba, ahubwo ikoreshwa ry’imashini riri hejuru cyane kurusha abantu.
Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine, Mykhailo Fedorov avuga ko ikoreshwa ry’imashini ryahinduye urugamba cyane, ati “ Mu mezi atandatu ashize, robots zakoreshwaga zitwara inkomere gusa, ubu zisigaye zinakoreshwa aho rukomeye nko gushyira intwaro abasirikare cyangwa gutanga ubufasha aho umuntu usanzwe atakora.”
Izi drone zo ku butaka zishobora kugemurira abasirikare ibiribwa, intwaro n’imiti, zinafite ubushobozi bwo gutwara abakomeretse nk’imbangukiragutabara aho zishobora gutwara abantu batatu.
Victor Pavlov ufite ipeti rya Lieutenant mu gisirikare cya Ukraine yavuze ko robot zigendera ku butaka ku butaka zigize 90% mu ntwaro bafite. Ati “biragoye kugira aho uca bitewe na drone zo mu kirere, duhitamo gukoresha imashini.”
Ukraine ivuga ko kuva muri Mutarama imaze kugaba ibitero 7.000 ikoresheje imashini zigendera ku butaka.
Oleksandr ushinzwe guha amasomo abasirikare mu ngabo za Ukraine avuga ko akazi kenshi kakorwaga n’abantu ubu gakorwa n’imashini. Ati “Intambara ubu yarahindutse. Hari drone nyinshi mu kirere, ibi bituma kujya gutabara abantu bigorana.”
U Burusiya nabwo bwatangije ikoreshwa ry’imashini muri iyi ntambara, ‘Courier ’ ni imashini igenda ku butaka ikoresha amashanyarazi bakoze, ifite ubushobozi bwo kwikorera ibilo 250 by’ibiturika n’intwaro ishobora gushyira abasirikare aho bari hose, kuko zigenda ku butaka busanzwe no mu rubura.
Ku wa 6 Mata 2026, u Burusiya bwerekanye drone yo ku butaka bise Bagulnik-82, ni intwaro ivuguruye yongeweho akaboko kayifasha kurasa ibisasu bigera mu bilometero bine. Iyi ikaba imashini nziza bakoresha ahasanzwe hashyira ubuzima bw’abasirikare mu kaga n’ahari indege z’umwanzi zibarasaho ni yo bohereza.