Sobanukirwa ibiteye inkeke n’amatsiko ku ndwara ya EMOROYIDE n’uko wayirinda



Ubuzima

23, Jan-2025     Admin



Emoroyide (karizo) ni indwara ifata ahaca umwanda munini, yaba imbere cyangwa inyuma, igatuma habyimba kuburyo iyo umuntu agiye kwituma ababara, bikaba biterwa n’uko imitsi ivana amaraso muri uwo mwanya iba itagikora neza, bityo bigatuma amaraso adatembera neza, akitsindagira ahantu hamwe bigatuma habyimba.

Zimwe mu mpamvu zitera emoroyide :

Kutituma neza(constipation)
Uruhererekana mu muryango(Hereditaire)
Gukora imibonano mu kibuno
Kwicara umwanya munini

IBIMENYETSO

Kuribwa mu kibuno
Kumara kwituma ukumva umwanda utashizemo neza
Utubyimba dusohoka mu kibuno
Kuva amaraso nyuma yo kwituma

Iyi ndwara iyo itinze kuvurwa, ibimenyetso bigenda bifata indi ntera aho birenga kuva amaraso mu kibuno, ahubwo wamara kwituma hagasohoka n’ibibyimba inyuma, ariko bikaza gusubirayo nyuma y’akanya gato. Iyo bitinze bigera aho bya bibyimba bitisubizayo, bigasaba kubisubizayo n’intoki bikazagera aho noneho kubisubizayo bidakunda.

Uburyo wayirinda :

Irinde kwikanira ufunze umwuka igihe wituma kuko bituma imitsi y’ikibuno yirega ikaba yabyimba.
Irinde umubyibuho ukabije
Irinde kwicara umwanya munini
Witinda kujya kwituma igihe ubishatse

Wari uzi ko hari inyunganiramirire zagufasha mu kwirinda no kuvura iyi ndwara ? Duhamagare kuri 0788572653 cyangwa utwandikire kuri whatsapp tugufashe kubona izo nyunganiramirire hamwe n’ubujyanama bwagufasha kwirinda kuyandura cyangwa uko wakwitwara yagufashe.


Comment on This Story

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

   Terms and Conditions