AMAKURU

UKWEZI

Sobanukirwa ibijyanye n’ibirango by’amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda, ibyiciro byayo n’uko arutana

Sobanukirwa ibijyanye n'ibirango by'amapeti y'igisirikare cy'u Rwanda, ibyiciro byayo n'uko arutana
13-02-2026 17:00 | By Admin | Yasomwe n'abantu 6

Benshi mu bakunzi b’ikinyamakuru Ukwezi, bagiye badusaba ko twazabasobanurira ibijyanye n’amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda, ibirango bya buri peti ndetse n’uko amapeti agenda arutanwa. Muri iyi nkuru, turabagezaho ibisobanuro by’aya mapeti duhereye ku ipeti rito dufite mu Rwanda, kugeza ku rinini.

Amazina y’amapeti y’ibisirikare bitandukanye ku isi, ubusanzwe aba ahuye ariko hakabaho umwihariko mu bijyanye n’ibirango bimwe na bimwe, cyane ko nko mu Rwanda usanga hari abasirikare bakuru bafite amapeti arimo ikirangantego cy’igihugu. Muri iyi nkuru, turabagezaho amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda tuyakubiye mu byiciro.

Ubusanzwe ibyiciro bikuru by’amapeti y’ingabo z’u Rwanda ni bibiri, ariko buri cyiciro nacyo kikagenda kibamo ibyiciro bito. Ibyo byiciro binini, ni icy’abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye (Officers) ndetse n’icyiciro cyo mu rwego rw’abatari ofisife. Mu cyiciro cy’abasirikare batari abofisiye, amapeti yabo aba agaragara mu buso bw’ibara ry’umukara, mu gihe abofisiye bose amapeti yabo aba agaragara mu buso bw’icyatsi cy’ibara rya gisirikare bakunda kwita "Vert militaire".

ICYICIRO CYA MBERE : ABASIRIKARE BATO

Ubusanzwe abasirikare bato, ari nabo rwego rwa mbere ; haba harimo ipeti rya mbere abasirikare bato baheraho, ariko abafite iri peti nta kirango cy’ipeti ryabo kibaho, ahubwo bahabwa izina rya "Private" hakongerwaho izina ryabo.

Irindi peti ribarizwa mu basirikare bato, ni irya Corporal, rigaragazwa n’ikirango cy’inyuguti ebyeri za ’V’.

ICYICIRO CYA KABIRI : ABA SOUS OFFICIERS

Icyiciro cy’abasirikare bitwa mu rurimi rw’igifaransa aba "Sous-Officiers", gitangirira ku musirikare ufite ipeti rya Sergeant, iri rikagaragazwa n’ikirango cy’inyuguti eshatu za ’V’. Ipeti rikurikiraho ni irya Staff Sergeant, rigaragazwa n’ikirango kimeze nk’icy’ipeti rya Sergeant ariko rikiyongeraho akarango gafite ishusho nk’iy’umwashi kajya hejuru.

Nyuma y’iri peti, hakurikiraho ipeti rya Sergeant Major, umusirikare urifite akaba yambara ikirango kirimo akarongo kamwe gasa n’agatambitse. Nyuma y’uyu haza ufite ipeti rya Warrant Officer II, uyu akaba agaragazwa n’ikirango cy’uturongo tubiri dutambitse, hanyuma agakurikirwa n’ufite ikirango cy’uturongo dutatu dutambitse, uyu akaba yitwa Warrant Officer I.

ICYICIRO CYA GATATU : JUNIOR OFFICERS (ABOFISIYE BATO)

Iyo ugeze muri iki cyiciro, uba watangiye kujya mu basirikare bo mu rwego rwa ofisiye. Uretse kuba umusirikare ugeze muri uru rwego ahita anatangira kwambara amapeti ari mu birango biri mu buso bw’ibara ry’icyatsi cya gisirikare, anatangira kwambara amapeti ye ku mpande zombi, urw’iburyo n’urw’ibumoso, bivuga ko ibyo aba yambaye ku rutugu rumwe bigaragara no ku rundi rutugu, mu gihe abatari abofisiye bo bambara amapeti yabo ku ruhande rumwe gusa, uretse Sergent Major, Warrant officer II na Warrant officer I. Ibirango by’amapeti y’abasirikare bo kuri uru rwego byose, bigaragara mu nyenyeri, ariko izi nyenyeri zikaba nazo ari izo mu rwego rwa mbere, kuko hari izindi nyenyeri zo mu rwego rwo hejuru tuza kubona hasi.

Ipeti rya mbere mu bofisiye bato (Junior Officers), ni Second Lieutenant rikaba rirangwa n’inyenyeri imwe. Iri peti rikurikirwa n’irya Lieutenant rirangwa n’inyenyeri ebyeri, hanyuma irya gatatu rikaba irya Captain rirangwa n’inyenyeri eshatu.

ICYICIRO CYA KANE : SENIOR OFFICERS (ABOFISIYE BAKURU)

Umusirikare ugeze mu cyiciro cy’abofisiye bakuru, ahita atangira kubona ipeti ririmo ikirango cy’ikirangantego cy’igihugu. Iki cyiciro kandi nacyo kibamo ibirango by’inyenyeri ariko nazo zo ku rwego rwa mbere nk’izo twabonye mu bofisiye bato.

Ipeti rya mbere muri iki cyiciro, ni irya Major, rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego. Iri peti rikurikirwa n’irya Lieutenant Colonel rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego cy’igihugu, kongeraho inyenyeri imwe. Ipeti rikurikiraho ari naryo rikuru muri iki cyiciro, ni irya Colonel rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego hamwe n’inyenyeri ebyeri. Guhera kuri Colonel, abasirikare batangira kwambara n’ibindi birango by’ibara ry’umutuku bakunda kwita ibirokoroko, ariko ibi si amapeti ndetse binambarwa ku makora y’ishati aho kuba ku rutugu.

ICYICIRO CYA GATANU : GENERAL OFFICERS (ABAJENERALI)

Umusirikare ugeze mu cyiciro cy’abajenerali, aba ageze mu cyiciro gikomeye cyane mu gisirikare. Muri iki cyiciro, amapeti arangwa n’ibirango bitandukanye n’ibyo mu bindi byiciro. Inyenyeri z’abasirikare bari muri iki cyiciro ziba zihariye, zishashagirana kandi zitandukanye n’izo mu rwego rwa mbere twabonye haruguru.

Ipeti rito mu cyiciro cy’abajenerali, ni irya Brigadier General rirangwa n’ikirangantego, inyenyeri imwe ndetse n’ishusho y’intwaro. Iri peti rikurikirwa na Major General uba yambaye ipeti ririho ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri ebyeri ndetse n’ishusho y’intwaro. Iri naryo rikurikirwa na Lieutenant General, umusirikare ufite iri peti akaba yambara ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri eshatu ndetse n’ishusho y’intwaro. Ipeti rya nyuma muri iki cyiciro, ni rya General, bamwe bakunda kwita "Full General", iri rikaba rirangwa n’ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri enye ndetse n’ishusho y’intwaro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Yolande Makolo: Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yagenewe Ingabo z’u Rwanda binyuze mu kigega cy’u Burayi gishinzwe gushyigikira ibikorwa by’amahoro, European Peace Facility, yose yamaze gukoreshwa, kandi ko ikiguzi ubu butumwa butwara Guverinoma y’u Rwanda gikubye inshuro nibura 10 ayo mafaranga.

Makolo yavuze ko usibye amafaranga menshi u Rwanda rushora mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe muri Cabo Delgado, hiyongeraho n’ukwitanga kudasanzwe kw’abasirikare bahasiga ubuzima.

Yabitangaje ubwo yasubizaga inkuru yatambukijwe na Bloomberg, igaragaza ko amasezerano y’inkunga y’amafaranga itangwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi igenerwa Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique azarangirana na Gicurasi 2026.

Iyi nkunga ya miliyoni 20 z’amayero yemejwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize EU ubwo bahuriraga mu nama i Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024.

Yaje ikurikiye indi ya miliyoni 20 z’Amayero yemerewe Ingabo z’u Rwanda mu Ukuboza 2022, nyuma y’umwaka n’amezi atanu zitangiye ubu butumwa bw’amahoro.

Ihagarikwa ry’aya masezerano rije nyuma y’itangazo ry’ibihano Amerika yafatiye RDF ryashyizwe hanze ku wa 2 Werurwe 2026 rishinja u Rwanda ubufatanye n’umutwe wa M23, ibintu rwamaganye kuva kera.

Umuvugizi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yavuze ko “Gahunda z’ubufasha zashyizweho mu 2022 na 2024 zizarangira muri Gicurasi 2026. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi buzi iby’ibihano Amerika iherutse gutangaza ku ngabo z’u Rwanda n’abayobozi bazo bakuru bane. Turimo gusuzuma icyo bivuze n’ingaruka z’ingamba za Amerika.”

Bloomberg yatangaje ko nta gahunda ihari yo gukomeza gutanga iyi nkunga.

Yolande Makolo yavuze ko kuba u Rwanda rwakomeza kohereza Ingabo zarwo mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique, mu gihe byaba bikenewe koko, bizaterwa n’inkunga ihagije kandi ibiteganyirijwe.

Ati “Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado mu 2021 zibisabwe na leta ya Mozambique, kugira ngo zifashe igihugu cy’ikivandimwe, amafaranga ntabwo yari yo ya mbere.”

“Umusaruro w’iki gikorwa uragaragara, abasivili basubiye mu ngo zabo, abana basubiye ku ishuri, ubucuruzi bwongeye gufungura, ishoramari rikomeye ry’abanyamahanga ryakomeje gukorwa.”

Yolande yagaragaje ko akazi kakozwe na RDF mu guhashya ibyihebe muri Cabo Delgado kagiriye umumaro abaturage b’iki gihugu, ndetse na kompanyi zahashoye imari mu bijyanye na gaz [LNG], agaragaza ko “gushyikikira igikorwa nk’iki atari ubuntu bwaba buri kugirirwa u Rwanda.”

Cabo Delgado ni intara ikungahaye cyane kuri gaz nyinshi. Total Energies SE ni yo iyoboye umushinga wo gucukura no kohereza mu mahanga gaze, ufite agaciro ka miliyari 20 z’Amadolari ya Amerika.

Uyu ni wo mushinga banki yo muri Amerika ya Export-Import Bank yashoyemo miliyari 4,7$.

Umushakashatsi Mukuru mu Kigo Foundation for Defense of Democracies giherereye i Washington, Daniel Swift, yavuze ko Amerika ishobora kuba idashaka ko ibihano byayo kuri RDF bibangamira cyane ibikorwa byayo muri Mozambique.

Ati “Nta muntu n’umwe wifuza ko ibikorwa byabo muri kariya gace gakungahaye kuri gaz karimo imwe mu mishinga ikomeye y’ishoramari rya Amerika, bigerwaho n’ingaruka mbi. LNG ifite abantu benshi bayihanze amaso ubu.”

Mu butumwa bwe, Yolande yasoje avuga ko “Mu gihe ubuyobozi bwa RDF bwabona ko imirimo ikorwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado idashimwa, byaba bikwiriye gusaba leta guhagarika aya masezerano y’impande zombi yo kurwanya iterabwoba, Ingabo zikava yo.”

Bobi Wine yavuye mu bwihisho akomereza mu mahanga

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yatangaje ko yavuye mu bwihisho yari amazemo hafi amezi abiri, akomereza mu mahanga mu ruzinduko ahamya ko ari urw’akazi.

Kyagulanyi wamamaye mu muziki nka Bobi Wine yatangiye kwihisha tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite yari arangiye.

Asobanura ko Leta ya Uganda imaze igihe kinini imuhiga kugira ngo imugirire nabi kubera ko yanze kwemera intsinzi ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ariko ko itamubonye kubera ko abaturage bamuhishe.

Ati "Bateye ingo za bagenzi banjye n’abayobozi, bashyiraho bariyeri n’aho gusakira imodoka, bafunga banirukana abapolisi nahawe mu bihe byo kwiyamamaza, batera urugo rwacu, bakomeza kurucunga. Ntibambonye kubera ko abaturage ba Uganda barancumbikiye, barandinda."

Bobi Wine yatangaje ko yavuye muri Uganda by’akanya gato kugira ngo hagire ibyo akemure bijyanye n’akazi, aho ateganya kuganira n’inshuti n’abafatanyabikorwa hirya no hino ku Isi mbere yo gusubira mu gihugu cyabo.

Ati "Uyu munsi ndabamenyesha ko ngiye gusohoka igihugu by’igihe gito kugira ngo ngire iby’ingenzi nkemura bijyanye n’akazi. Mu byumweru bike biri imbere nzaganira n’inshuti zacu n’abafatanyabikorwa hirya no hino ku Isi mbere yo kugaruka muri Uganda kugira ngo mpirimbanire ubwisanzure na demokarasi!”

Komisiyo y’amatora muri Uganda yemeje ko Bobi Wine yagize amajwi 24,72%, akurikira Museveni watsinze ku majwi 71,65%. Ishyaka NUP ry’uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi ryanze ibyavuye mu matora.

Ubufaransa bwatangije iperereza ku gitero cyagabwe i Goma kikica umufaransakazi

Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’u Bufaransa (PNAT), ryatangije iperereza ku byaha by’intambara byakorewe mu gitero giherutse kugabwa i Goma mu Burasirazuba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kigahitana Umufaransakazi witwa Karine Buisse.

Karine Buisset yakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) i Goma ari umusesenguzi wa gahunda zo kurengera abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Icyo gitero cya drones cyabaye ku wa 11 Werurwe 2026, umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegesti bwa RDC wagaragaje ko cyagabwe n’Ingabo za Leta (FARDC) kigamije kwica abayobozi bakuru bawo.

Uwo mufaransakazi ari mu bahitanywe na cyo nyuma y’uko inzu we n’abandi bakozi bari batuyemo mu gace ka Himbi irashweho.

Umuyobozi Mukuru wa UNICEF, Catherine Russell yavuze ko babajwe cyane n’ibibazo by’umutekano muke byibasira abasivile by’umwihariko urupfu rw’uwo mufaransakazi.

Ikinyamakuru Actualité cyanditse ko iryo perereza ry’u Bufaransa rigamije kumenya ukuri ku rupfu rwa Karine Buisse binyuze mu kugaragaza mu by’ukuri abagabye icyo gitero.

Ni nyuma y’uko Leta ya RDC yari yirinze guhakana cyangwa kwemeza ko ingabo zayo ari zo zagabye icyo gitero, ivuga ko na yo igiye gukora iperereza ngo hamenyekane ukuri k’uko ibintu byagenze, ariko mu buryo busa n’ubutangaje itangira kucyegeka kuri AFC/M23.

Icyo gitero cyamaganywe n’ibihugu bitandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga ariko igitangaje ni uko nta watinyukaga kwamagana abakigabye mu by’ukuri.

Ni ibintu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier yagarutseho, avuga ko ibihugu byinshi byiganjemo iby’i Burayi n’imiryango mpuzamahanga byagaragaje ko bibabajwe n’urupfu rw’Umufaransakazi Karine Buisset ariko ntibikomoze ku bakigabye.

Yavuze ko umuryango mpuzamahanga utajya utunga urutoki Leta ya RDC iyo ikora ubugizi bwa nabi, kuko igihe cyose ingabo zayo zagabye ibitero bya drones ku Banyamulenge muri Komine ya Minembwe n’abandi basivile, wahisemo guceceka.

Ati “Birababaje kubona ko mu Isi ya none, bitakiri ihame ry’Umuryango w’Abibumbye cyangwa itegeko mpuzamahanga byatakaje agaciro, ahubwo n’ubuzima bw’abantu bugatakaza mu gihe inyungu zikomeye z’abanyembaraga zabangamirwa.”

Leta ya RDC yakajije ibitero bya drones ku birindiro bya AFC/M23 kuva umwaka wa 2026 watangira. Tariki ya 24 Gashyantare, yiciye Umuvugizi wayo ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma n’abandi barwanyi barimo abamurindaga.