AMAKURU

UKWEZI

Sat-B yatandukanye n’umukunzi we Belle 9ice byabaranye umwana w’umuhungu

Sat-B yatandukanye n'umukunzi we Belle 9ice byabaranye umwana w'umuhungu
22-04-2026 15:56 | By Admin | Yasomwe n'abantu 2

Umuhanzi w’icyamamare mu Burundi, Sat-B, yemeje ku mugaragaro ko yamaze gutandukana n’umukunzi we bari bamaranye igihe kinini, Belle 9ice (Ingabire Belle Nice), ndetse banabyaranye umwana w’umuhungu witwa Liam.

Ni inkuru yari imaze igihe ivugwa mu biganiro byo ku mbuga nkoranyambaga, aho abakurikiranira hafi ubuzima bw’aba bombi bibazaga niba bagikundana cyangwa baratandukanye, ariko ku wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026, Sat-B yabishyizeho umucyo, yemeza ko batakiri kumwe.

Mu kiganiro yagiranye na Irebe FM, Sat-B yavuze ko hashize igihe ibintu bitagenda neza hagati ye na Belle 9ice, kugeza aho buri wese afata inzira ye.

Yagize ati: “Tumaze igihe bitameze neza cyane. Belle Nice ntabwo akiri mu buzima bwanjye, nanjye sinkiri mu buzima bwe. Gusa ndamwubaha nk’umubyeyi twabyaranye.”

Yakomeje ashimangira ko nubwo batandukanye, nta makimbirane afitanye na we, ahubwo ko buri wese yubaha undi kubera umwana bafitanye.

Ku bijyanye n’ubuzima bwe bw’urukundo muri iki gihe, Sat-B yavuze ko ari wenyine nta mukunzi afite. Ati: “Ubu ndi single, nta mukunzi mfite. Nta mukobwa n’umwe uri mu mutima wanjye ubu. Ndigenga kandi ndizera ko bizakomeza.”

Sat-B na Belle 9ice bari bamaze igihe kinini bakundana, ndetse benshi babafataga nk’abashakanye nubwo batigeze basezerana imbere y’amategeko cyangwa ngo bakore ubukwe.

Urukundo rwabo rwanagize uruhare mu kumenyekanisha Belle 9ice, dore ko Sat-B yari asanzwe ari izina rikomeye mu muziki w’u Burundi no mu karere.

Nubwo batandukanye, bombi basigaye bahuzwa n’inshingano zo kurera umwana wabo Liam, bakaba bagaragaza ko bazakomeza gufatanya muri izo nshingano nubwo inzira y’urukundo yarangiye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Leta ya Congo yemeye ko FARDC idashoboye, Wazalendo idashobotse inacyeza ubuhanga budasanzwe bwa AFC/M23

Raporo nshya y’ubusesenguzi yakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ishusho itari nziza y’umutekano w’igihugu, igaragaza ko igisirikare cya FARDC gifite intege nke zikomeye mu gihe imitwe ya Wazalendo na yo ikomeje kugaragaramo ibibazo bikomeye by’imiyoborere n’imyitwarire.

Iyi raporo yateguwe nyuma y’ibiganiro byabaye mu Ukuboza 2025, aho Komisiyo y’Inteko ishinzwe igisirikare n’umutekano, iyobowe na Depite Mikindo Muhima Rubens, yagiranye ibiganiro n’abaminisitiri batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano, Jacquemain Shabani; Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Mwadiamvita; Minisitiri w’Imari, Doudou Fwamba; Minisitiri w’abakozi ba Leta, Jean Pierre Lihau; Minisitiri wa mine, Louis Watum Kabamba n’intumwa ya Minisitiri w’Ingengo y’Imari, Adolphe Muzito.

Ibyavuye muri ibyo biganiro byashyizwe ahagaragara ku wa 28 Mata 2026, byibanda ku gusuzuma ubushobozi bw’inzego z’umutekano mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye by’intambara, cyane cyane mu burasirazuba bwacyo.

Minisitiri w’Umutekano, Jacquemain Shabani, yabwiye iyi komisiyo ko igisirikare cya FARDC kidashoboye kurinda igihugu uko bikwiye, agaragaza ko hari ibibazo bikomeye birimo imyitwarire mibi y’abasirikare, ikoreshwa ry’intwaro zishaje ndetse n’ikibazo gikomeye cy’uko inzego z’umutekano zacengewe na ba maneko.

Yagize ati: “Uretse ibice twambuwe n’ihuriro AFC/M23, hari n’ahagenzurwa n’ingabo za Zambia mu Ntara ya Tanganyika, ndetse no muri Nord-Ubangi hari amakimbirane akomeje gutezwa n’ubwoko bwa Mbororo.”

Yakomeje agaragaza ko umutekano w’igihugu n’ubumwe bw’Abanye-Congo biri mu kaga, ati: “Nihadafatwa ingamba zikomeye, ziteguye neza kandi zihuse, ibintu bishobora kuzamba mu gihugu hose, bigahungabanya politiki, imibereho y’abaturage n’ubukungu muri rusange.”

Mu bibazo byagarutsweho harimo uburyo abasirikare boherezwa ku rugamba mu kajagari, ikwirakwizwa ry’intwaro mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse na ruswa imaze gushinga imizi mu nzego z’umutekano.

Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Mwadiamvita, na we yemeye ko nubwo Leta yashoye imari mu kugura ibikoresho bya gisirikare bigezweho birimo drones n’indege z’intambara, hari ikibazo cy’uko abarwanyi ba AFC/M23 bafite ikoranabuhanga rishobora kuyobya ibyo bikoresho.

Yagize ati: “Nubwo twaguze ibikoresho bigezweho, umwanzi na we yateye imbere mu ikoranabuhanga ku buryo ashobora kutuyobya, bityo imbaraga twashyizemo zikagenda ubusa.”

Yongeyeho ko gutsinda iyi ntambara bisaba uburyo bwagutse burimo dipolomasi, ubutasi, igisirikare n’ubukungu, ashimangira ko hakenewe ivugurura rikomeye mu rwego rw’umutekano, cyane cyane muri FARDC.

Mu bijyanye n’imibereho y’abasirikare, Perezida Félix Tshisekedi yari yemeye ko buri musirikare uri ku rugamba azajya ahabwa Amadolari 320 buri kwezi. Nubwo abagombaga kuyahabwa ari abasirikare 180.000, raporo igaragaza ko aya mafaranga ataratangira gutangwa, bikaba ari imwe mu mpamvu zongera intege nke mu gisirikare.

Ku ruhande rw’imari, Minisitiri w’Ingengo y’Imari, Adolphe Muzito, yagaragaje ko mu mwaka wa 2025 igisirikare cyagombaga gukoresha miliyari 2,9 z’Amadolari, ariko hakoreshejwe 87,57% gusa. Ibi byasobanuwe nk’ikimenyetso cy’uko hari imishinga itarashyizwe mu bikorwa cyangwa imicungire idahagije.

Ikindi cyagarutsweho cyane ni ikibazo cya Wazalendo, imitwe ifatanya na FARDC mu kurwanya AFC/M23. Nubwo ihabwa miliyoni 4 z’Amadolari buri kwezi, raporo igaragaza ko ifite ibibazo bikomeye by’imiyoborere.

Minisitiri w’Imari, Doudou Fwamba, yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba mu Mutarama 2025, Wazalendo yagiyemo akavuyo.

Yagize ati: “Nyuma y’urupfu rwe, habayeho akajagari kagaragara muri Wazalendo, kuko yari afite uruhare rukomeye mu kuyiyobora.”

Gusa Minisitiri w’Ingabo, Mwadiamvita, we afite indi myumvire kuri Wazalendo, aho avuga ko ishobora kuba igisubizo mu kurwanirira igihugu.

Yagize ati: “Wazalendo ni igisubizo cyiza mu kurwanirira igihugu, ariko igomba kuvugururwa kugira ngo yubahirize uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”

Yanagaragaje ko mu gihe intambara izaba irangiye, abarwanyi b’iyi mitwe bazasubizwa mu buzima busanzwe, nubwo hari bamwe bamaze kugaragaza ko batazemera gusubira mu buzima bwa gisivili ahubwo bifuza kwinjizwa mu nzego z’umutekano za Leta.

Iyi raporo igaragaza neza ko RDC iri mu bihe bikomeye by’umutekano, aho igisirikare gifite intege nke, abafatanyabikorwa bacyo batizewe neza, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro igenda igira uruhare runini mu bibazo by’umutekano aho kubikemura.

Icyakora, abayobozi bakomeje gushimangira ko hakiri amahirwe yo kuvugurura uru rwego, mu gihe hafatwa ingamba zihamye kandi zihuriweho n’inzego zitandukanye.

Dore uburyo bwiza (positions) wateramo akabariro n'umugore wawe akazahora akurota iteka ryose

Uhusanzwe, ibice by’imyanya y’ibanga y’umugore ntabwo iba iri ahantu hamwe iteka ryose.

Ibi nibyo bituma n’uburyo bwo kubigeraho butandukana kandi kubigeraho niko gushimisha umugore byimazeyo.

1-Uburyo bwa mbere ni bwa buryo busanzwe abantu benshi bamenyereye bwo gutera akabariro umugabo ari hejuru. Ubu buryo bushimisha umugore cyane kuko bukora cyane ku gice cye kimwe mu birusha ibindi mu gutuma aryoherwa.

Mu kurushaho kuryohereza umugore muri ubu buryo, umugabo ashobora gukora nk’uwandika uruziga, noneho umugore nawe akanyuzamo akazamura amaguru yombi cyane.

2-Ubundi buryo ni iyo umugore apfukamye. Bitewe nuko ikindi gice gituma umugore aryoherwa cyane kiri imbere ahagana mu kiziba cy’inda, iyo umugabo aturutse inyuma akageraho mu buryo bworoshye, bigatuma umugore arushaho kuryoherwa.

Nanone kandi igihe umugabo ari inyuma ashobora gukorakora umugore we no kukindi gice bikamwongerera uburyohe. Ubu buryo bushobora gukorwa muryamye, mwicaye cyangwa se muhagurutse.

3-ubundi buryo nigihe umugore aryamiye umusaya numugabo akawuryamira nyuma umugabo akamanuka ntibareshye akibjiza igitsina mucyumugorewe umugore akazamura akaguru maze umugabo akajya yinjiza gahoro bose bararyoherwa.

4-ubundi buryo igihe umugore ajya hejuru yumugabo we akajya azamuka amanuka yiha uburyohe icyo gihe umugore araryoherwa birenze ndetse numugabo bikamuryohera bikamwereka ko afite umufasha muri byose

5- ubundi buryo abantu bataramenyako bufasha abagabo kutananirwa cyane igihe mufite murugo agatebe ka karambarazi mwese mukicara murebana kurako gatebe umugore akegera umugabo icyo gihe igikorwa kiroroha.

6-ubundi burya umugore aryama agaramye umugabo agafata amaguru yumugore akayashyira kuntugu ze akinjira mumugore mwese muraryoherwa

7-ubundi buryo muricara mwese umugabo akarambura akaguru kamwe akandi akagahina umugore akicara kuri kakandi gahinye umugabo akaba yakifashisha akaboko kadafashe imbavu zumugore akanyaza muburyo bworoshye uko mwaba mungana mwese igikorwa cyigenda neza.

Uburyo nibwinshi bwo gukoramo imibonano mpuzabitsina mukaryoherwa icyambere nukubanza kumenya kuganiza umugore wawe ukamenya ukoyiriwe cg muyindi munsi mwari mutari kumwe ukamenya akamara kogusomana mutegurana ntakabuza igikorwa kigenda neza comment zawe ningirakamara cg nimbi ufite ikibazo numwanya wawe ikaze.

Umwuka mubi ututumba mu ngabo watumye Ndayishimiye akura intwaro zikomeye i Bujumbura

Igisirikare cy’u Burundi cyatangiye kwimura intwaro mu bigo bya gisirikare i Bujumbura kizijyana ahakorera batayo ya gatatu mu Mujyi wa Gitega, ahanini bishingiye ku mwuka mubi uri mu ngabo z’igihugu.

Hashize iminsi mike Perezida Ndayishimiye akoze impinduka mu miyoborere y’ingabo z’u Burundi aho yakuyeho uwari Umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Gaspard Baratuza n’uwari ushinzwe ibikoresho bya gisirikare, Col Ernest Musaba amusimbuza Col Thierry Kabura.

Ubwo intwaro z’u Burundi zo mu kigo cya Gisirikare cya Musaga zaturikaga, uwari Umuvugizi w’ingabo yavuze ko byatewe n’umuriro w’amashanyarazi ariko nyuma Perezida Ndayishimiye arabivuguruza avuga ko nta mashanyarazi yahabaga.

Nyuma y’iminsi ibiri Col Kabura ashyizwe muri izi nshingano, Perezida Ndayishimiiye yamutegetse kwimura intwaro z’ingenzi zikavanwa i Bujumbura. Izo zirimo mortier 120 na 82, intwaro nini nka BM-21 rocket launchers n’ibindi.

Ku wa 24 Mata hagaragaye amakamyo ya gisirikare 50 atwaye ibikoresho byavaga mu kigo cya gisirikare cya Muha na Muzinda muri Bujumbura no muri Burigade ikoresha intwaro ziremereye ya Mwaro byose bijyanwa muri kigo gikoreramo batayo ya gatatu y’abakomando cya Gitega.

Ni nyuma y’ukwezi ububiko bw’intwaro mu kigo cya gisirikare i Bujumbura buturitse bugahitana abantu barenga 13 ndetse ibintu byinshi bikangirika.

Ibikorwa byo kwimura intwaro abasesenguzi basanga atari ukwimura intwaro kubera impamvu z’umutekano, ahubwo harimo n’ibibazo by’ubwumvikane buke hagati y’ingabo.

Ibivugwa n’aba basesenguzi ahanini bishingira ku mwuka mubi uri hagati ya Perezida Ndayishimiye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo n’ibibazo yagiranye n’abayobozi batandukanye.

Mu bindi bitera umwuka mubi harimo ibikorwa byo kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ntambara ingabo za Leta zihanganyemo na AFC/M23.

Bamwe mu bayobozi b’ingabo mu Burundi bavuga ko iyi ntambara barwana idakwiye, ishingiye kuri politiki, ibatwara amafaranga n’ubuzima bw’abasirikare bituma umujinya urushaho kwiyongera.

Hari abavuga ko bamwe mu basirikare badashyigikiye iyi ntambara baba baragize uruhare mu guteza iturika ry’intwaro muri Camp Base nk’uburyo bwo kwigaragambya.

Umujyi wa Bujumbura uhana imbibi na Kivu y’Amajyepfo muri RDC, ndetse abasirikare bo mu bigo byaho ni bo barinda imipaka, bivuze ko ikibazo cyabaturukaho cyagira ingaruka ku mutekano mu gihugu no mu butumwa bakorera mu karere.

Umwe mu basesenguzi yavuze ko kwimura intwaro ziva i Bujumbura zijya i Gitega ari ukuvana intwaro ziremereye mu maboko y’ingabo atizeye.

Nyuma ya Cyubahiro na Mukamabano, Mulindwa Augustine na we yasezeye muri RBA

Nyuma y’igihe gito Cyubahiro Bonaventure na Gloria Mukamabano baherutse gusezera mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Mulindwa Augustine na we yasezeye muri iki kigo yari amazemo imyaka 23.

Mulindwa Augustine ni umunyamakuru wakunzwe mu biganiro nka ‘Youth Special’ yamamayemo nka Big Brother yaje no kujya akorana na Tidjara Kabendera na we wiyitaga Big Sister, ‘Twegerane’, ‘Magic Morning’ n’ibindi binyuranye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mulindwa kuri ubu uri kubarizwa muri Canada yavuze ko yamaze gusezera muri RBA, kuko yagiye kwiga kandi bigoye gufatanya amasomo n’akazi.

Ati “Ni byo namaze gusezera muri RBA, ni ahantu hangiriye umumaro mu buryo bunyuranye kandi ndabashimira. Nagiye muri Canada kwiga kandi sinabasha kubifatanya no gukorera i Kigali. Ubu ndi kubarizwa mu Mujyi wa Montreal.”

Mulindwa asezeye yiyongera kuri Cyubahiro Bonaventure na we wasezeye muri RBA nyuma y’imyaka itandatu yari amaze ayikorera.

Cyubahiro yari umunyamakuru wa RBA ukundirwa uburyo yasomaga amakuru, ariko akaba n’umuhanga mu gukora ibiganiro bifitanye isano n’ubuhinzi ndetse no kuyobora ibiganiro binyuranye by’umwihariko kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Cyubahiro yinjiye muri RBA mu 2019 nyuma y’igihe yari amaze akorana na RFI mu Giswahili akaba yarananyuze mu bindi bitangazamakuru nka Royal TV, Radio&TV10, Pax Press na Radio Huguka yatangiriyemo itangazamakuru mu 2010.

Bakurikiye kandi na Mukamabano Gloria, na we wasezeye nyuma y’imyaka icyenda akorera RBA. Yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yasanze umugabo we umaze igihe kinini ari ho aba.

Mukamabano yamenyekanye cyane mu gusoma amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Uretse kuba yari umunyamakuru ukunzwe n’abatari bake, Mukamabano yari n’Umuyobozi wa Televiziyo ya RBA y’imyidagaduro KC2.

Cyubahiro Bonavanture aherutse gusezera muri RBA yari amazemo imyaka itandatu

Mulindwa Augustine yasezeye muri RBA yari amazemo imyaka 23

Ndayishimiye impinduka zikomeye muri Guverinoma mu gihe urupfu rwa Bugaga rukomeje guteza impaka

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye gukora impinduka zikomeye muri Guverinoma, aho yahinduye ba Minisitiri batatu mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye bya politiki n’imyiteguro y’amatora ateganyijwe mu mwaka wa 2027.

Izi mpinduka zije zikurikira izindi zari ziherutse gukorwa mu nzego z’igisirikare ndetse n’ishyirwaho rye nk’umukandida w’ishyaka CNDD-FDD rizamuhagararira muri ayo matora.

Mu iteka ryashyizweho umukono ku wa 28 Mata 2026, Perezida Ndayishimiye yagize Evelyne Butoyi Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho, asimbuye Gabby Bugaga uherutse gupfa mu buryo bwateje impaka nyinshi mu gihugu.

Bugaga yasanzwe yapfiriye mu gasozi ku wa 15 Mata 2026, nyuma aza gushyingurwa ku wa 28 Mata, ariko urupfu rwe rukomeje kuvugisha benshi.

Abaturage bamwe bavuga ko “yishwe,” mu gihe Leta yo ivuga ko yazize impanuka y’imodoka. Ibi byatumye urupfu rwe ruba ingingo ikomeye runateza impaka mu Burundi, rukanashyira igitutu ku buyobozi bw’igihugu mu gusobanura neza ibyabaye.

Butoyi wagizwe Minisitiri mushya si mushya mu nzego za Leta, kuko yabaye Minisitiri w’Urubyiruko, amaposita n’ikoranabuhanga hagati ya 2018 na 2020, ndetse aba n’Umuvugizi wa Perezida Ndayishimiye mu 2021.

Kuva mu 2024 yari Ambasaderi uhagarariye u Burundi muri Zambia, Malawi, Angola na Zimbabwe ndetse no mu muryango wa COMESA.

Izi mpinduka ntizagarukiye aho gusa. Perezida Ndayishimiye yagize kandi Egide Nijimbere Minisitiri w’Ibikorwaremezo, imyubakire, gutwara abantu n’ibintu n’ibikoresho, asimbuye abari bamaze igihe gito kuri uwo mwanya, mu gihe Fidèle Nkezabahizi yagizwe Minisitiri w’Ubuzima, asimbura Dr. Lidwine Baradahana.

Nkezabahizi yari asanzwe ayobora gahunda ya PRONIANUT, ishinzwe guteza imbere imirire myiza mu gihugu, ibintu byamuhaye ubunararibonye mu bijyanye n’ubuzima bw’abaturage.

Izi mpinduka zose ziri kuba mu gihe ishyaka CNDD-FDD ryamaze gutangaza ko Ndayishimiye ari we mukandida waryo mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2027, ibintu biha uyu Perezida amahirwe yo kongera gutorerwa manda ya kabiri.

Abasesenguzi ba politiki bagaragaza ko izi mpinduka zishobora kuba zigamije kongera gutunganya neza Guverinoma no gushimangira imikorere yayo mbere y’amatora, cyane cyane mu gihe hari ibibazo bikomeje kuvugwa birimo n’urupfu rw’uwari Minisitiri Bugaga rukomeje guteza impungenge mu baturage.

Nubwo Leta ikomeje gushimangira ko impinduka zakozwe zigamije kunoza imikorere ya Guverinoma, abaturage bo bakomeje gukurikirana hafi ibiri kuba, bategereje kureba niba hari ibisobanuro byimbitse bizatangwa ku rupfu rwa Bugaga ndetse n’icyerekezo igihugu kizafata mu gihe cyegereje amatora.

Icyoba ni cyose i Bujumbura nyuma y'igikorwa gitunguranye Perezida Ndayishimiye yakoze

Amakuru akomeje kuvugwa mu Burundi agaragaza impinduka zikomeye mu mikorere n’imicungire y’ibikoresho bya gisirikare, nyuma y’ibikorwa byavuzwe byo kwimura intwaro ziremereye n’amasasu mu buryo budasanzwe hagati y’umujyi wa Bujumbura n’umurwa mukuru wa politiki i Gitega.

Aya makuru yatangiye gukwirakwira cyane tariki ya 24 Mata 2026, aho ibinyamakuru bitandukanye byo mu karere byatangaje ko amakamyo agera kuri 50 yaturutse mu bigo bya gisirikare bikomeye birimo Muha, Muzinda ndetse na Brigade ya Mwaro Artillery, atwaye ibikoresho bya gisirikare bijyanwa mu gihugu hagati.

Mu bikoresho bivugwa ko byimuwe harimo imbunda za rutura za mm 120 na mm 82, imbunda za roketi zo mu bwoko bwa BM-21, hamwe n’amasasu n’ibindi bikoresho bifatwa nk’ingenzi mu mikorere y’ingabo.

Ibi byose bivugwa ko byoherejwe mu nkambi ya Batayo ya 3 ya FDNB i Gitega, ahari ibikorwa bikomeje kuvugwaho gutunganywa mu rwego rwo kongera kugenzura no gucunga neza ibikoresho bya gisirikare.

Uku kwimurwa kw’intwaro ziremereye kuje gukurikira impinduka ziherutse kuba mu buyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi, aho Perezida Évariste Ndayishimiye yakoze ivugurura rikomeye risimbuza bamwe mu bayobozi bakuru bashinzwe ibikoresho bya gisirikare, hagashyirwaho abandi bashya.

Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko hari gahunda nshya yo gukaza imicungire y’izo ntwaro no kugenzura imikorere yazo.

By’umwihariko, ibi bikorwa byakurikiye ikindi gikorwa cyateje impaka zikomeye: iturika ryabereye mu bubiko bw’intwaro bwa Musaga i Bujumbura tariki ya 31 Werurwe 2026. Iryo turika ryahise rituma havuka ibibazo byinshi ku mpamvu nyakuri zaryo.

Umuvugizi w’ingabo yatangaje ko ryatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi, ariko Perezida Ndayishimiye we ashimangira ko aho ryabereye nta mashanyarazi yari ahari, ibintu byakomeje guteza urujijo mu basesenguzi.

Abakurikirana ibya politiki n’umutekano mu Burundi bavuga ko uku kutumvikana ku mpamvu y’iturika byashobora kuba ari kimwe mu byihishe inyuma y’izi mpinduka, harimo no kwimura intwaro ziremereye.

Hari abemeza ko bishobora kuba bigamije kugabanya ibyago by’umutekano mu murwa mukuru wa Bujumbura, cyane cyane ku bijyanye n’ububiko bw’intwaro, mu gihe abandi babona ko bishobora kuba ari uburyo bwo kongera kugenzura abasirikare n’imikoreshereze y’ibikoresho bafite.

Hari kandi ibindi bitekerezo bivuga ko hashobora kuba hari amakimbirane y’imbere mu nzego z’umutekano, nubwo nta kimenyetso gifatika kiragaragaza ko hari kutizerana gukomeye.

Gusa, impinduka zikurikirana mu buyobozi bw’igisirikare ndetse n’ibikorwa byo kwimura intwaro byatumye bamwe batangira kwibaza niba nta bindi bintu byimbitse biri inyuma y’ibi byose.

Ku rundi ruhande, hari n’abasesenguzi bihuza ibi bikorwa n’uruhare rw’u Burundi mu bikorwa bya gisirikare biri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bavuga ko bishobora kuba biri mu rwego rwo kuvugurura imitegurire y’ingabo, kuzishyira mu myanya mishya cyangwa kunoza uburyo bwo gutanga inkunga mu bikorwa byo hanze y’igihugu.

Nubwo ibi byose bikomeje kuvugwa no gusesengurwa, kugeza ubu nta rwego rwigenga cyangwa rwa Leta rurashyira ahagaragara ibisobanuro birambuye byemeza impamvu nyakuri iri inyuma y’uku kwimurwa kw’intwaro. Ibi bituma inkuru ikomeza kuba igicumbi cy’impaka n’ibitekerezo bitandukanye.

Icyakora, ikigaragara ni uko hari impinduka zikomeye mu micungire y’ibikoresho bya gisirikare mu Burundi, ibintu bikomeje gukurikiranwa hafi n’abasesenguzi bo mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Hari n’abagaragaza impungenge ko uburyo izi mpinduka ziri gukorwa bushobora gutera ubwoba ku mutekano w’imbere mu gihugu, nubwo nta kimenyetso gifatika kirerekana ko hari intambara iri hafi gutangira.

Mu gihe amakuru atarashyirwa ahagaragara mu buryo bwuzuye kandi bwizewe, uku kwimurwa kudasanzwe kw’intwaro n’impinduka mu buyobozi bw’igisirikare bikomeje kuba ingingo ziri ku isonga mu biganiro by’abakurikirana ibya politiki n’umutekano mu Burundi no mu karere muri rusange.