AMAKURU

UKWEZI

Rwamagana: Umuyobozi w’ishuri yatawe muri yombi akekwaho gusarura ishyamba rya Leta

Rwamagana: Umuyobozi w'ishuri yatawe muri yombi akekwaho gusarura ishyamba rya Leta
23-02-2026 10:09 | By Admin | Yasomwe n'abantu 5

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku bufatanye n’inzego z’ibanze zo mu Karere ka Rwamagana byataye muri yombi umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa APAGIE Musha, akekwaho gusarura ibiti birenga 200 mu ishyamba rya Leta nta burenganzira abiherewe.

Uyu muyobozi yatawe muri yombi kuwa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2025, nyuma y’amakuru yavugaga ko yasaruye ibiti birenga 200 mu ishyamba rya Leta akanabikoreshamo imbaho akazigurisha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kagabo Rwamunono Richards, yabwiye IGIHE ko uwo muyobozi koko yatawe muri yombi aho akekwaho gusarura ishyamba rya Leta nta ruhushya yabiherewe.

Yagize ati “ Ni byo afunzwe akekwaho gutema ibiti mu ishyamba rya Leta, bivugwa ko yatemye ibiti birenga 200 nta byangombwa yahawe ni na yo mpamvu yafashwe, amashyamba yaba aya Leta ndetse n’abaturage asarurwa ari uko yaherewe uburenganzira n’inzego zibifitiye ububasha, iyo bigeze ku gusarura ishyamba rya Leta rero utanabiherewe uburenganzira ni icyaha ariko haracyakorwa iperereza , abantu rero nibace mu nzira zemewe be kwangiza ibidukikije.”

Visi Meya Kagabo yasabye abayobozi kuba intangarugero bakazirikana ko bakwiye gucunga ibya Leta aho kuba aba mbere mu kubyangiza.

Kugeza ubu haracyakorwa icukumbura ngo hamenyekane ibiti yatemye.

Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rigikomeje.

Itegeko ryo muri Kamena 2026 rigenga amashyamba n’ibiti risobanura ko “kwangiza amashyamba” bivuga gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bibangamira imikurire, imiterere, n’imikorere kamere y’amashyamba harimo kuyasarura ateze, kuyahingamo, gukoreramo ibikorwa by’ubucukuzi, kuyatwika, n’ikindi gikorwa cyose cyabangamira imicungire irambye y’amashyamba.

Ingingo ya 43 y’iri tegeko ivuga ko umuntu usarura ishyamba cyangwa ibiti bya Leta nta ruhushya cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

Iyo iki cyaha gikozwe n’urwego rufite ubuzimagatozi, ruhanishwa ihazabu itari munsi ya miliyoni 10 Frw ariko itarenze miliyoni 20 Frw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Drone yishe Lt. Col. Willy Ngoma yahitanye n'abandi bantu 9, Maj. Gen. Sultan Makenga ararusimbuka

Abantu icyenda (9) ni bo byamenyekanye ko baguye mu gitero cya drone cyishe uwari umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Lt. Col Willy Ngoma; gusa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’uriya mutwe, Gen. Sultani Makenga yashoboye kukirokoka.

Ni amakuru Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza dukesha iyi nkuru byahawe n’amasoko ane.

Mu rucyerera rwo ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare ni bwo Lt. Col Ngoma yiciwe mu gitero cya drone cyagabwe mu gace ka Rubaya, muri Teritwari ya Masisi.

Reuters ivuga ko amakuru arambuye kuri kiriya gitero yayahawe n’amasoko yo mu nzego z’ubutasi. Abiri muri ayo masoko ngo ni ayo ku ruhande rwa M23, umusirikare mukuru wa FARDC ndetse n’umukozi w’Umuryango w’Abibumbye, gusa nta n’umwe muri bo wifuje gutangazwa amazina.

Kugeza ubu AFC/M23 ntiremeza ku mugaragaro urupfu rwa Willy Ngoma, ndetse kiriya gitangazamakuru kivuga ko umuvugizi wayo yanze gusubiza ubutumwa bwamusabaga kugira icyo aruvugaho.

Amakuru icyakora avuga ko imirambo y’abantu icyenda ari yo yavanwe aho igitero cyagabwe ijyanwa mu mujyi wa Goma.

Reuters ivuga ko umusirikare mukuru wavuganye na yo yayibwiye ko indi mirambo irindwi itashoboye kuboneka kubera ko yahindutse umuyonga.

Amakuru kandi avuga ko mbere gato y’uko igitero kigabwa, Gen. Makenga yari mu gace cyagabwemo, bikavugwa ko yahise ahungira mu rusengero ruri hafi yaho.

Igisirikare cya Congo Kinshasa ku wa Kabiri kibinyujije ku rubuga rwa X cyigambye kuba ari cyo cyagabye igitero cyaguyemo Lt. Col Willy Ngoma, mbere yo kubusiba nyuma y’iminota mike.

Kuri uyu wa Gatatu imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya RDC na AFC/M23 yiriwe ijya mbere mu bice bitandukanye, by’umwihariko muri Teritwari ya Masisi no mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka na Perezida wayo, Bertrand Bisimwa, mu butumwa banditse ku mbuga nkoranyambaga, bashinje ingabo za leta kuba ari zo zikomeje kugaba ibitero no kurenga ku gahenge.

Ibisigazwa by'umubiri wa Mutagatifu Francisco w'Assise byashyizwe ahagaragara nyuma y'imyaka 800

Ibisigazwa by’umubiri wa Mutagatifu Francisco w’Assise wavukiye mu muryango ukomeye ariko agahitamo kwisanisha n’ubukene byashyizwe ahagaragara aho abantu bashobora kubisura.

Umubiri w’uyu mutagatifu wataburuwe mu mva aho yari ashyinguwe muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Francisco w’Assise, iri mu Butaliyani mu mujyi wa Assise. Ibisigazwa bye ni ubwa mbere bigiye ahagaragara nyuma y’imyaka igera kuri 800. Yapfuye mu 1226.

Uyu muhango wakozwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, ubwo babanje gukusanya ibisigazwa birimo amagufwa bayajyana mu buvumo bw’iyi Bazilika. Nyuma kuri uwo munsi hakozwe amasengesho y’umugoroba, aho abafurere 300 bari mu masengesho yo gushimira Imana.

Uyu mutagatifu wahimbwe ‘Poverello’ bisobanuye umugabo ukennye, yibukirwa ku kuba yaravukiye mu muryango ukungahaye cyane ariko we akanga ubutunzi ahubwo akiberaho nk’umukene ndetse akisanisha na bo cyane.

Mu 1979, Papa Yohani Pawulo II yagize Francisco w’Assise umurinzi w’ibidukikije n’uw’inyamaswa. Papa Francis na we yigeze kuvuga uburyo yahisemo iri zina, agendeye ku buryo yari yariyemeje kubaho ubuzima bwa gikene, agakunda amahoro n’ibidukikije.

Mu 1219, ubwo intambara ya croisade yari irimbanyije, Mutagatifu Francisco w’Assise yagiye ku rugamba kubonana na Sultan al-Kamil wa Misiri, amusaba ko yakwakira Kristo ndetse agahagarika intambara kugirango haboneke amahoro.

Nyuma y’urupfu rwe mu 1226, hashyizweho itegeko ribuza ko umubiri we ushyingurwa ahagaragara kuko bashoboraga kuwiba. Icyo gihe yashyinguwe mu mva y’icyuma, ashyirwa mu buvumo bwa basilica ndetse yaje gutahurwa mu 1818. Ibisigazwa bye byongeye gushyirwa ahagaragara mu 1978, aho abari bemerewe kureba umubiri we bari bake kandi bakaba intoranywa.

Kugeza ubu, ibisigazwa by’umubiri we byemerewe gusurwa na buri wese ubishaka kugeza tariki 22 Werurwe 2026. Ubisuye asobanurirwa ubuzima bwamuranze, dore ko yari umuhungu w’umukire wacuruzaga imyenda ariko we akishimira kubaho ubuzima bwa gikene.

Lt. Col Willy Ngoma wari Umuvugizi wa AFC/M23 yarashwe

Lt. Col Willy Ngoma wari Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23 biravugwa ko yarasiwe mu gitero cya Drone cy’ingabo za Congo, FARDC mu gace ka Rubaya.

Bamwe mu bari ku ruhande rwa leta ya Congo, baremeza ko Willy Ngoma yarashwe mu masaha y’igicuku ashyira saa cyenda z’ijoro (02:42 a.m) hafi y’umurima munini w’uwitwa Gahizi.

Kugeza ubu ntacyo AFC/M23 iravuga kuri aya makuru, cyakora Lawrence KANYUKA, umuvugizi wa politiki wayo yatangaje ko agace ka Rubaya kibasiwe n’ibitero bya drone kimwe n’agace ka Kalehe.

Yanditse kuri X ko mu masaha ya saa 2h43 a.m drone z’ingabo za Congo, zarashe zidatoranya i Rubaya mu bice bituwe, byica abasivile b’inzirakarengane.

Ati "Iki gikorwa kibi kigize icyaha cyibasira kiremwamuntu n’icyaha cy’intambara."

Amakuru yizewe dukesha UMUSEKE avuga ko Lt.Col Willy Ngoma yarashwe agapfa.

Umunyamakuru Steve Wembi uba hafi cyane ya Joseph Kabila, ndetse na AFC/M23 yatangaje ko igitero cya drone za FARDC cyagabwe ku modoka z’abayobozi ba AFC/M23, cyakora ntiyavuze abo cyahitanye.

Kugeza ubu ku mugaragaro ntabwo AFC/M23 iremeza urupfu rwa Lt.Col Willy Ngoma, kimwe n’ingabo za leta ya Congo, FARDC ntacyo zirabivugaho.

Yari yarazengereje ingabo za Congo

Willy Ngoma yamamaye cyane ubwo M23 yatangizaga imirwano mu mwaka wa 2021, yagiye agaragara yerekana intwaro zafashwe n’abasirikare ba Congo bafatiwe mu mirwano, ndetse anavuga ahantu hafashwe.

Uyu mugabo yagezwe amajanja kenshi, ubwo AFC/M23 yafataga Uvira mu Ukuboza, 2025, na bwo ingabo za leta ya Congo zari zamubitse ko yarashwe na drone, gusa nyuma aza kugaragaza ko ahari.

Willy Ngoma yongeye kuvugwa cyane ashushubikanya Abacanshuro b’Abazungu bari birundiye mu mujyi wa Goma, bakaza gusohokamo basebye banyuze mu Rwanda.

Urupfu rwe rwaba ari inyundo ikubiswe mu mutwe wa AFC/M23 bitewe n’umuhate no kwiyemeza Lt.Col Willy Ngoma yagaragaje muri iyi myaka ine intambara imaze.

Intambara ziri muri Congo zafashe indi sura nyuma y’uko Congo izanye abacanshuro b’Abanyamerica bo muri Black Water. Ibitero bya drone byagiye byibasira ibice birimo Minembwe, Kalehe ndetse ubu bimeze nabi i Rubaya.

Ibi biraba mu gihe Angola yasabye agahenge ko guhagarika imirwano ariko ahubwo nibwo yakajije umurego.

Imirwano yahinduye isura muri Congo: FARDC n'abayifasha barashinjwa gutangiza intambara yagutse

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho ingano n’uburyo bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ryo ku wa 16 Gashyantare 2026 rigaragaza ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku bantu bari mu rwego rwa mbere rw’imibereho wageze kuri 4.000 Frw, na ho amafaranga menshi azatangwa akaba ibihumbi 20 Frw ku bari ku rwego rwa gatanu.

Rigaragaza ko umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa mbere atanga umusanzu wa 4.000 Frw kuri buri muntu, ku mwaka, kandi aya mafaranga yishyurwa na Leta.

Umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa kabiri atanga umusanzu wa 3.000 Frw kuri buri muntu, ku mwaka, hiyongereyeho 1.000 Frw yishyurwa na Leta; na ho umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa gatatu atanga umusanzu wa 5.000 Frw kuri buri muntu, ku mwaka.

Umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa kane atanga umusanzu wa 8.000 Frw kuri buri muntu, ku mwaka; na ho umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa gatanu atanga umusanzu wa 20.000 Frw kuri buri muntu ku mwaka.

Iri teka kandi rivuga ko umunyamuryango mu bwisungane mu kwivuza yishyura inyunganirabwishyu igihe cyose ahawe ubuvuzi ingana na 200 Frw ku rwego rw’ikigo nderabuzima n’urw’ivuriro ry’ibanze, na 10% y’ikiguzi cy’ubuvuzi ku rwego rw’ibitaro.

Agaka ka gatatu k’ingingo ya gatatu yaryo kagira kati “Abatishoboye ntibatanga iyo nyunganirabwishyu.”

Ibigo bitanga serivisi za banki byinjiye mu bitanga inkunga mu bwisungane mu kwivuza

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye inkunga zitangwa mu bwisungane mu kwivuza ryo ku wa 16 Gashyantare 2026 rigaragaza ko mu bigo byatangaga inkunga mu bwisungane mu kwivuza hiyongereyemo ibitanga serivisi za banki n’ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi rusange.

Iri teka ryashyizwe hanze ku wa 23 Gashyantare 2026, ibikubiyemo byasuzumwe kandi byemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 17 Mutarama 2025.

Rigaragaza ko abatanga inkunga mu bwisungane mu kwivuza ari Leta; abakozi bo mu nzego za Leta n’abo mu rwego rw’abikorera; ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi bwo kwivuza; amasosiyete y’itumanaho; amasosiyete acuruza lisansi na mazutu; ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi rusange n’ibigo bitanga serivisi za banki.

Inkunga Leta itanga mu bwisungane mu kwivuza ingana na miliyari 6 Frw aturuka ku ngengo y’imari y’umwaka ya Leta, atangwa na Minisiteri ifite imari mu nshingano, hakiyongeraho 4.000 Frw kuri buri muntu uri mu rwego rwa mbere rwa sisiteme y’imibereho na 1.000 Frw kuri buri muntu uri mu rwego rwa kabiri rwa sisiteme y’imibereho, na yo aturuka ku ngengo y’imari y’umwaka ya Leta.

Mu yandi mafaranga atangwa na Leta harimo 50% by’amafaranga yishyurwa ku iyandikwa ry’imiti, ibikoresho byo mu buvuzi n’ibiribwa, atangwa n’urwego rwa Leta rushinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda; na 50% by’amafaranga yishyurwa ku isuzuma ry’ubushakashatsi yakirwa na Komite y’Igihugu ishinzwe kureba niba uburenganzira bw’abantu bakorerwaho ubushakashatsi bwubahirizwa, atangwa na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano.

Hari na 50% by’amafaranga yishyurwa mu kugenzura imiterere y’ibinyabiziga, atangwa na Polisi y’u Rwanda; 10% by’amafaranga acibwa abatwara ibinyabiziga bakoze amakosa mu muhanda, atangwa na Polisi y’u Rwanda; 100% by’amafaranga acibwa abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge, atangwa n’urwego rwa Leta rwayakiriye.

Mu bindi bivamo inkunga zijya mu bwisungane mu kwivuza zitangwa na Leta ni 100 Frw, akurwa ku mahoro yakwa kuri parikingi y’ikinyabiziga mu Mujyi wa Kigali, kuri buri saha imwe ikinyabiziga gihagaze, atangwa n’Umujyi wa Kigali, 1% by’amafaranga ava mu bukerarugendo atangwa n’urwego rw’Igihugu rufite ubukerarugendo mu nshingano, hamaze kuvanwaho imisoro, 10% agenerwa abaturage baturiye pariki z’igihugu na 5% agenerwa Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka na 20.000 Frw yishyurwa ku ihererekanya ry’imodoka na 10.000 Frw yishyurwa ku ihererekanya ry’ipikipiki, atangwa n’urwego rwa Leta rushinzwe gukusanya imisoro n’amahoro.

Ingingo ya gatanu ivuga ko inkunga itangwa n’umukozi w’urwego rwa Leta n’uw’urwego rw’abikorera ingana na 0,5% by’umushahara umukozi atahana.

Umukoresha akura iyo nkunga ku mushahara w’umukozi kandi akayishyira kuri konti y’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza.

Imenyekanisha n’itangwa ry’inkunga y’umukozi bikorwa buri kwezi, umukoresha agashyikiriza urwego rwa Leta rufite ishami ry’ubwisungane mu kwivuza mu nshingano, urutonde rw’abakozi n’ibihembo byabo kandi akishyura inkunga yakusanyijwe bitarenze itariki ya 15 y’ukwezi gukurikira ugutangirwa inkunga.

Ibigo byigenga bitanga serivisi z’ubwishingizi bw’indwara bikorera mu Rwanda bitanga inkunga mu bwisungane mu kwivuza ingana na 5% y’imisanzu yinjijwe mu mwaka, mu ishami ryacyo ry’ubwishingizi bw’indwara.

Ikigo cya Leta gitanga serivisi z’ubwishingizi bw’indwara gitanga inkunga ingana na 5% by’imisanzu y’ubwishingizi bw’indwara yinjiye mu mwaka.

Ikigo gitanga ubwishingizi bw’indwara gitanga inkunga yacyo mu bwisungane mu kwivuza mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye ku munsi umwaka w’ibaruramari ryacyo warangiriyeho.

Ni mu gihe isosiyete y’itumanaho itanga inkunga y’ubwisungane mu kwivuza ingana na 3% by’agaciro k’ibyacurujwe ku mwaka n’iyo sosiyete.

Abatanga serivisi z’ubwishingizi rusange batanga inkunga y’ubwisungane mu kwivuza ingana na 5% by’inyungu y’umwaka mbere yo gutanga umusoro.

Ingingo ya 10 ivuga ko ikigo gitanga serivisi za banki gitanga mu bwisungane mu kwivuza inkunga ingana na 2% y’inyungu y’umwaka mbere yo gutanga umusoro.

Iki kigo gishyira iyo nkunga kuri konti y’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye ku munsi umwaka w’ibaruramari ryacyo warangiriyeho.

Iyo igenzura rigaragaje ko urwego bireba rwatanze inkunga mu bwisungane mu kwivuza nke ugereranyije n’iyagombaga gutangwa, urwo rwego rwagenzuwe rwishyura inkunga rutatanze.

Umuyobozi w’urwego rwa Leta rufite ishami ry’ubwisungane mu kwivuza mu nshingano aca urwo rwego rwagenzuwe ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana na 200% by’inkunga itaratanzwe.