AMAKURU

UKWEZI

RIB yerekanye abakurikiranyweho gusambanya abantu ku gahato

RIB yerekanye abakurikiranyweho gusambanya abantu ku gahato
10-03-2026 21:41 | By Admin | Yasomwe n'abantu 1

Ku wa 10 Werurwe 2026 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abagabo babiri bakurikiranyweho ibyaha birimo kwambura abantu no kubasambanya ku gahato babashukishije kubaha akazi.

Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cya RIB ku Kimihurura. Kugeza ubu abamaze gutanga ibirego bashinja aba bagabo ni barindwi, barimo babiri basambanyirijwe mu ishyamba riri i Musha, mu gihe abandi basambanyirijwe mu Murenge wa Mwurire i Rwamagana.

Uko ari babibiri bakurikiranyweho ibyaha bitanu;gusambanya umwana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Umuvugizi w’Urwego wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abaturage gukomeza kuba maso no kugira amakenga mu byo bakora mu kwirinda ubushukanyi bw’uburyo butandukanye.

Yagize ati “Dusanga abantu bakwiye kujya bagira amakenga yo kwizera abantu batazi, bahuriye muri gare, bakajya ahantu batazi.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
U Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rushya rurinda kanseri nyinshi

U Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rushya rwitwa Gardasil 9 rwa virusi izwi nka ‘human papillomavirus’, itera indwara zirimo kanseri y’inkondo y’umura.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyatangaje ko uru rukingo ruri gutangwa mu turere twa Gicumbi, Karongi, Kayonza na Nyarugenge.

Virusi za HPV zandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina, ndetse zimwe muri zo zishobora gutera kanseri y’inkondo y’umura, izindi zigatera kanseri yo mu myanya myibarukiro y’abagore n’abagabo, iyo mu kibuno iy’umuhogo n’izindi.

Gardasil 9 ihangana na virusi icyenda zirimo izitera izi kanseri n’ibindi bibazo byo mu myanya myibarukiro.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika gitangije Gardasil 9 muri gahunda y’ikingira.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa byo gukingira muri RBC, Hassan Sibomana yabwiye The New Times ko Gardasil 9 itandukanye na Gardasil 4 isanzwe ikoreshwa, kuko yo ikingira ubwoko bune bwa ‘human papillomavirus’.

Ati “Gardasil 9 ikora ku bwoko icyenda harimo n’ubwoko bune bw’ibanze nka 6, 11, 16, 18 hakiyongeraho n’ubundi bwoko butanu. Uru rukingo rurinda ubwoko bwinshi bwa ‘human papillomavirus’ bushobora gutera kanseri zinyuranye kandi ikarinda kanseri zishingiye kuri ‘human papillomavirus’ ugereranyije n’urwa mbere.”
Discover more
Local art crafts
Career development workshops
Everhealthy health supplements

Sibomana yasobanuye ko uru rukingo rutangwa ari doze ebyiri ariko abakobwa bakiri mu mashuri bahabwa doze imwe.

Umubare wa doze abantu bahabwa ugendera ku myaka. Urukingo rwa Gardasil 9 ruhabwa abantu bafite imyaka icyenda kugeza ku myaka 45, ariko abahabwa doze ebyiri bakaba abagore bafite kuva ku myaka 29 kuzamura.

Yavuze ko uru rukingo rushya nta ngaruka rugira ku mubiri w’umuntu ndetse rukora ku rugero rwiza ugereranyije n’urwarubanjirije.

Ati “Twatangiriye ku turere tune kubera umubare muto w’inkingo uhari. Ibice byatoranyijwe kugira ngo hasuzumwe uburyo imibiri y’abantu yakira urukingo n’imikorere yarwo mbere y’uko turutanga mu gihugu hose.”

RBC ivuga ko mu gihe haboneka izindi doze z’uru rukingo zizagezwa ku mavuriro anyuranye yo mu turere twatoranyijwe, abaturage bakamenyeshwa igihe n’aho bashobora kuzisanga.

Sibomana yavuze ko urukingo rwa Gardasil 9 ruzagira uruhare rukomeye mu gukumira kanseri y’inkondo y’umura.

Ati “Nirutangwa mu buryo bwagutse tuzabasha kongera imbaraga mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura. Intego yacu ni ugukingira kugeza kuri 90%, abagore 70% bagasuzumwa, ndetse 90% by’abasanzwe barwaye bagahabwa ubuvuzi.”

Yavuze ko abakobwa b’imyaka 12 mu Rwanda bakingiwe ari benshi, kuko mu turere hafi ya 95% bageze kuri 90% mu myaka ishize.

Izamuka ry'ibiciro ryiyongereyeho 9,2% muri Gashyantare 2026

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, (NISR) kigaragaza ko muri Gashyantare 2026, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 9,2% ugereranyije na Gashyantare 2025, aho byari kuri 6,3%, mu gihe muri Mutarama 2026, byari ku 8,9%.

Raporo ya NISR yo kuri uyu wa 10 Werurwe 2026, igaragaza ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,6%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 18,3%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 12,3%.
Ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 71,1%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 8,6% mu gihe ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 19,9%. Ugereranyije Gashyantare 2026 na Mutarama 2026, ibiciro byiyongereyeho 0,9%.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 2,3%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 1,8% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 2,7%.
Ugereranyije Gashyantare 2026 na Gashyantare 2025, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 9,6%.

Ibiciro mu byaro ho byifashe bite?

Muri Gashyantare 2026, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 7% ugereranyije na Gashyantare 2025, mu gihe ibiciro mu kwezi kwa Mutarama 2026, byari byiyongereyeho 6,5%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Gashyantare 2026 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 14,9% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 17,4%.

NISR igaragaza ko ibiciro bikomatanyirijwe hamwe; mu mijyi no mu byaro muri Gashyantare 2026, byiyongereyeho 7,9% ugereranyije na Gashyantare 2025, mu gihe byari byiyongereyeho 7,5% muri Mutarama 2026.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Gashyantare 2026, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,2%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 15,9%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 8,3%, n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 18,8%. Ugereranyije Gashyantare 2026 na Mutarama 2026, ibiciro byazamutseho 1,2%.
Iri zamuka ryaratewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,4% ndetse n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2,2%.

Umuyobozi w'Ikirenga mushya wa Iran yabaye ikibazo kuri Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump wari waranyuzwe n’uko uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yakuwe mu nzira yatangaje ko yatengushywe bikomeye n’uko yasimbujwe umuhungu we, Mojtaba Khamenei.

Mojtaba Khamenei usanzwe ari umuhungu wa kabiri wa Ali Khamenei yatangajwe nk’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran ku itariki 8 Werurwe 2026.

Ni nyuma y’iminsi mike yari amaze atangajwe nk’umusimbura wa se wahitanywe n’ibitero bya Amerika na Israel kuri Iran ku munsi wa mbere w’intambara ibyo bihugu birimo kuva ku itariki 28 Gashyantare 2026.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Trump yatangiye muri Leta ya Florida muri Amerika mu ntangiriro z’iki cyumweru yavuze ko yatewe impungenge bikomeye n’itorwa rya Mojtaba.

Yagize ati “Turatekereza ko bizakomeza guteza ibibazo nk’ibyari bisanzwe ku gihugu.”

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Axios kandi Trump yavuze ko atemera Mojtaba Khamenei kandi ko Amerika igomba kugira uruhare mu guhitamo umuyobozi mushya wa Iran avuga ko azazana amahoro.

Ati “Umuhungu wa Khamenei ntabwo mwemera. Dushaka umuntu uzazana amahoro kandi akagarura ituze muri Iran.”

Ubwo Trump yabazwaga niba Mojtaba Khamenei ari mu bayobozi ba Iran bagomba kwicwa, yasubije ko atari ngombwa gutangaza niba arimo cyangwa atarimo.

Ibyo yanze kugaragaza neza uruhande rwe ariko, Israel yamaze kubigaragaza aho akimara gutorwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yayo yahise yandika kuri X ishinja Mojtaba ko ari umuhezanguni, wagize uruhare mu bwicanyi ku ngoma ya se ndetse Israel isanzwe ifite umugambi wo kwivugana abayobozi ba Iran muri rusange na we arimo.

Abasesenguzi muri politiki bagaragaza ko mu gihe Mojtaba yaba ashoboye kurokoka ibitero bya Amerika na Israel bishobora guhindura cyane uko urugamba rumeze uyu munsi kuko uwo muyobozi mushya bivugwa ko afitiye inzigo ikomeye ibyo bihugu byombi ndetse akaba umuhezanguni ukomeye kurusha se.

U Rwanda, Zimbabwe na Congo Brazzaville byagiranye amasezerano yoroshya ubuhahirane

U Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire azoroshya imihahiranire hagati yarwo na Zimbabwe na Congo Brazzaville, ashingiye ku mabwiriza y’ubuziranenge ahuriweho ku rwego rwa Afurika.

Azafasha ko ibicuruzwa bituruka mu Rwanda byemejwe ko bifite ubuziranenge bitazajya bigombera kongera gupimwa bigeze muri ibyo bihugu, ahubwo bizajya bikomereza ku masoko yabyo.

Ni na ko bizajya bigenda ku bicuruzwa bikomoka muri ibyo bihugu byoherezwa ku isoko ry’u Rwanda. Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ku wa 06 Werurwe 2026.

Ashingiye ku mikoranire y’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, n’ibigo bya Zimbabwe na Congo Brazzaville bishinzwe ubuziranenge.

Bimwe mu biyakubiyemo ni ukwemeza ko laboratwari zo muri ibi bihugu bitatu zujuje ubuziranenge ku rwego rwizewe, ku buryo nk’ibyapimiwe mu yo mu Rwanda bitagomba kongera gupimwa bigeze muri Zimbabwe cyangwa muri Congo Brazzaville, ibizihutisha ubucuruzi bikanagabanya ikiguzi cyagendaga mu gupima ibicuruzwa inshuro irenze imwe.

Yasinywe nyuma y’inama y’iminsi itatu y’Umuryango Nyafurika ushinzwe Ubuziranenge (ARSO) yaberaga i Kigali, yigaga ku gushyiraho amabwiriza 25 y’ubuziranenge ahuriweho ku rwego rw’umugabane arebana n’imyenda idoderwa muri Afurika, ibikoresho bikozwe mu myenda n’ibindi bifitanye isano na byo.

Isinywa ry’ayo masezerano ryakurikiwe no guha ibyangombwa inganda 32 zo mu Rwanda, bihamya ko zujuje ubuziranenge bwo gucuruza umusaruro wazo mu bihugu bya Afurika, ndetse aya mabwiriza yumvikanyweho akazakuraho kuba ibicuruzwa byazo byajya bitinda kuri za gasutamo no muri laboratwari z’ibindi bihugu hongera gupimwa ubuziranenge.

Umuyobozi wa Sosiyete Uniworks Transporters and Logistics inafite uruganda rukora akawunga mu Rwanda, yavuze ko ibyangombwa bahawe bizatuma umusaruro wabo wizerwa ku rwego mpuzamahanga.

Ati ‘‘Mu by’ukuri byari bigoye ubwo twatangiraga, twatangiye dukorera muri Uganda tutaza no gukorera inaha. Ariko kugira ngo uve no muri Uganda uze gukorera inaha byari bigoye. Ariko rero niba twaguriwe amarembo yo mu bihugu bindi bya Afurika, ni ikintu gifite akamaro cyane kuri ku bucuruzi bwacu. [...], imbogamizi yari ihari, kugira ngo abantu bizere ubwiza bw’ibyo dukora, byari ikibazo. Kujya mu bindi bihugu babanzaga kongera gupima, bigatinda ndetse bigatuma utakaza n’amafaranga menshi.’’

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko Afurika yamaze igihe kinini ishinjwa kuvuga no gusinya amasezerano ariko ntishyire mu bikorwa ibyumvikanyweho, bityo ko igihe kigeze ngo ibihugu by’uyu mugabane bikore binyuze mu masezero nk’aya yoroshya imikoranire, ndetse akaba agiye kwihutisha ubuhahirane bw’ibihugu byayasinye.

Ati ‘‘Aya masezerano rero icyo adufasha, icya mbere ni uko adufasha ko ibicuruzwa byacu bishobora kugera mu masoko y’ibyo bihugu, ndetse agafasha ibicuruzwa by’ibyo bihugu na byo kuza ku masoko y’u Rwanda, cyane cyane ibicuruzwa byakorewe muri ibi bihugu byasinye aya masezerano.’’

Umunyamabanga Mukuru wa ARSO, Dr. Hermogene Nsengimana, yavuze ko isinywa ry’aya masezerano ari inyungu ku mpande z’ibihugu byombi, ndetse ko ku ruhande rw’u Rwanda bizarufungurira amahirwe y’ubuhahirane n’ibihugu bibarizwa mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), mu gihe Zimbabwe iwubarizwamo.

Iran yarashe imwe muri radar z'ingenzi za Amerika iri muri Jordanie

Iran yangije imwe muri radar zikomeye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifashishaga mu bijyanye n’umutekano iri muri Jordanie, ifite agaciro ka 300$.

Iyi radar yarashwe ni iyari ishinzwe by’umwihariko kurwanya ibisasu byaturuka mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati aho yakoranaga n’ubundi bwirinzi bwa Amerika bushinzwe kurwanya ibisasu bitaragera ku butaka bwa Amerika buzwi nka THAAD.

Amashusho ya satellite agaragaza ko radar izwi nka RTX AN/TPY-2 n’ubwirinzi bwa Amerika buzwi nka THAAD, biherereye mu Birindiro bya Muwaffaq Salti Air Base muri Jordanie , byangirijwe cyane. Ni amashusho yaragaragaye mu minsi ya mbere y’intambara.

Bikekwa ko ibyo bikorwaremezo by’ubwirinzwi byangirijwe ku wa 28 Gashyantare no kuwa 3 Werurwe 2026.

Umuyobozi Wungirije w’Umuryango ukora ubushakashatsi ku bikorwa bya gisirikare (Foundation for the Defense of Democracies), Ryan Brobst, yagaragaje ko biramutse ari byo, byaba ari imwe mu ntsinzi ikomeye Iran igezeho kugeza ubu.

Icyakora yakomeje ati “Igisirikare cya Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bafite izindi radar zishobora gukomeza gutanga amakuru ku bitero byo mu kirere, ibigabanya igihombo cy’iyo yangijwe.”

Ku 6 Werurwe 2026 Reuters yatangaje Ingabo za Iran ziri kugaba ibitero bigamije gusenya radar ziri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Jordanie, na Qatar.

Ku wa 28 Gashyantare 2026 ni bwo Amerika na Israel byagabye ibitero simusiga kuri Iran bihitana abayobozi b’iki gihugu barenga 40 barimo n’uwari Umuyobizi w’Ikirenga wa Iran. Ali Khamenei.