Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga umusanzu mu rwego rwo gucecekesha intwaro ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ndayishimiye yatanze iryo sezerano ku Cyumweru tariki ya 15 Gashyantare, nyuma y’umunsi umwe ashyikirijwe inshingano zo kuba Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Uyu mugabo yatanze iryo sezerano, mu gihe asanzwe afite ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yazohereje gufatanya n’iza kiriya gihugu mu ntambara zirwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.
Ingabo z’u Burundi zimaze igihe by’umwihariko zishinjwa gukorera ubwicanyi abanye-Congo bo muri Komine ya Minembwe ituwe n’abiganjemo abanye-Congo b’Abanyamulenge.
Ndayishimiye ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ingamba afite zo guhagarika intambara yo muri RDC, yavuze ko iriya ntambara ari ikibazo kimushishikaje cyane.
Yavuze ko hari icyizere cyo kurangira kwayo, kuko “hari ubushake bw’ibiganiro hagati y’abahanganye”.
– Advertisement -Community building platform
Ndayishimiye yagaragaje ko intambara yo muri Congo iri mu bice bibiri; “amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo” hamwe n’ibibazo “by’imitwe yitwaje intwaro y’abanye-Congo”.
Ku makimbirane ya Kigali na Kinshasa, yavuze ko hari amasezerano ya Washington aho impande zombi zemeye guhagarika imirwano.
Ati: “Nubwo uyu munsi nta cyizere gifatika kiri hagati y’impande zombi ayo masezerano arahari kandi bagomba kuyubahiriza kuko yasinywe n’impande zombi. Rero bigaruka ku muhuza ngo afashe izo mpande kubahiriza ayo masezerano.”
Ndayishimiye avuga ko kwemera guhagarika imirwano ari kimwe ariko kubikora ari ikindi.
Yunzemo ati: “Kugira ngo bishoboke, niba ari ingabo z’amahanga zihari zigomba gutaha, hakabaho kwizezwa ko nta ruhande ruzongera guteza intambara… hakajyaho urwego ruba hagati rukurikirana iyubahirizwa ry’ibyemeranyijwe”.
Ku kibazo cy’abanye-Congo ubwabo yavuze ko “bagomba kujya hamwe bakaganira”, akomoza ku biganiro bya Doha bihuza Kinshasa na AFC/M23.
Yunzemo ati: “Numvise ko Perezida Tshisekedi yiteguye gutangira ibiganiro hagati y’abanye-Congo ngo hagaruke amahoro. Uruhare rwacu nk’Ubumwe bwa Afurika ni ugufasha no kugira inama izo mpande kwiyemeza nta gusubira inyuma iyo nzira y’amahoro.”