AMAKURU

UKWEZI

Mpaka bamanike amaboko - Trump abwira Iran

Mpaka bamanike amaboko - Trump abwira Iran
06-03-2026 20:32 | By Admin | Yasomwe n'abantu 1

Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje ko nta biganiro bigamije ubwumvikane biteze kuzabaho hagati ya Amerika na Iran kugeza igihe izamanikira amaboko hagashyirwaho ubutegetsi bushya.

Kuva ku wa 28 Gashyantare 2026, Amerika ifatanyije na Israel byagabye ibitero simusiga kuri Iran, ishinjwa gusubukura gahunda yo gukora intwaro za nucléaire na misile zirasa kure.

Ubwo intambara yari imaze gukara, Trump yavuze ko Iran yasabye ko habaho ibiganiro ariko ayisubiza ko amazi yarenze inkombe.

Ku 6 Werurwe 2026, Perezida Trump abinyujije kuri Truth Social yavuze ko nta biganiro biteze kubaho hagati ya Amerika na Iran.

Ati “Nta biganiro by’ubwumvikane bizigera bibaho hagati yacu na Iran, keretse imanitse amaboko. Nyuma y’ibyo no gushyiraho abayobozi bakomeye kandi bizewe, twebwe n’abatanyabikorwa bacu beza, tuzakora ubutaruhuka tugamije kuvana Iran mu manga, tuyigira igihangange mu bukungu kurusha uko byigeze kubaho. Iran izagira ahazaza heza. Dusubize Iran ubukana yahoranye.”

Kugeza ubu ibitero bya Amerika bikomeje kugabwa i Tehran no mu bindi bice bya Iran mu gihe na yo yihimura irasa i Tel Aviv no mu bindi bihugu by’inshuti za Amerika aho ifite ibirindiro by’ingabo cyangwa ibigo by’ubucuruzi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Menya amayeri akoreshwa mu butekamutwe buri gufata intera bwiganje mu birego byakirwa na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko ibirego by’abantu baba bariganyijwe amafaranga n’abatekamutwe, byiganje mu byo rwakira cyane muri iki gihe, rukagaragaza amwe mu mayeri bakoresha akwiye kujya yitonderwa.

Aya mayeri bayakoresha bagendeye ku buryo bugezweho bwo gushaka amafaranga nko kuri internet ndetse bakayakoresha ku bantu baba badafite amakuru ahagije kuri ubwo butekamutwe cyangwa batagize amakenga ku byo babona cyangwa babwirwa kugira ngo birinde.

Bishingiye mu ibazwa ry’abantu batandukanye, harimo abafashwe bakora ubu butekamutwe ndetse n’ababukorewe, dore amwe mu mayeri asigaye akoreshwa hagamijwe kukwiba amafaranga yawe maze wirinde;

Kubeshywa ‘bourse’ yo kwiga muri kaminuza yo hanze cyangwa guhabwa akazi

Hari company zivuga ko zishakira abantu amashuri yo hanze cyangwa akazi bakanabasha kubona ibyangombwa nka visa. Izi company ziba zanditswe kandi zinafite ibyangombwa bitangwa n’Urewgo rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ari na kimwe mu byo berekena cyangwa babwira ababagana kugirango batagira impungenge.

Hari ndetse n’izamamaza kuri YouTube na Radio ko zitanga izi serivise. Iyo ugiye yo bagukoresha amasezerano yo gukorana nyuma yo gutanga amafaranga, bavuga ko ari ayo gufasha kugushakira ibyangombwa. Byagiye bigaragara ko akenshi iyo umaze kubaha amafaranga bakuraho telefoni zabo ukababura dore ko nta n’ibiro bizwi baba bakoreramo.

Iyo mwumvikanye gukorera amasezerano kwa noteri, hashira iminsi bakakohereza ibyangombwa bikwemerera kwiga (acceptance letter) ariko by’ibihimbano. Ku bijyanye na visa, bakubwirako baziranye n’ababikoramo muri za ambassade zitandukanye kugira ngo ubagirire ikizere ubahe amafaranga bagusaba.

Amafaranga yo kuri internet mu byitwa ‘Binance’

Ubu butekamutwe bukorerwa kuri internet aho ababukora muhurira ku mbuga nkoranyambaga cyanga bakakohereza email bakagusaba gufungura konti (account) kuri Binance. Hanyuma ukanagura amafaranga ya bitcoin kuri rubuga rwa Binance bagategereza ko idolari rizamuka kugirango bacuruze. Umuntu ukugurira ntabwo muba muziranye uretse kuvugana nko kuri Whatsapp cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga.

Iyo ufunguye konti yawe kuri iyi website bakwereka uko amafaranga yawe agenda azamuka, ariko birangira utayabikuje ndetse nayo wagiye ushoramo utayabonye. Kugira ngo ubikuze bakubwira gushora amafaranga mu USDT/Crypto currency, hanyuma bakakohereza utuvideo tukwereka uburyo bikorwa. Iyo umaze kwinjiramo, aba batekamutwe barabanza bakaguhaho make mu rwego rwo kukureshya no kugira ngo wumve ko nta kibazo kibirimo.

Iyo umaze gushoramo menshi wagejeje ayo bashaka kukuvanaho birangira bafunze system ukabura account yawe bityo n’amafaranga yose washoyemo bakaba barayakwibye.

Ubutekamutwe bw’Amadolari y’amahimbano

Aha umutekamutwe acunga abaje kuvunjisha muri banki cyangwa ku mazu avunjirwamo amafaranga (forex bureau). Uyu aba yateguye ibipfunyika by’impapuro ariko hejuru no hasi agashyiraho inote y’amadolari ku buryo bigaragara nk’aho ari ibipfunyika by’amadolari.

Uyu mutekamutwe arakwegera akagusaba kumufasha kuvunja kuko we yihuta akakubwira ko niba hari amanyarwanda waba ufite ahwanye n’amadolari afite cyangwa munsi yaho wayamuha we akigendera. Icyo gihe iyo utagize amakenga ugakora ibyo agusaba umuha amafaranga yawe akaguha cya gipfunyika cy’impapuro akaba arakwibye.

Hari n’abahamagara umuntu bakamubwira ko bafungiye muri gereza ya mageragera bakagusaba ko wazajya kumufatira amafaranga menshi afite ku muntu w’umusaza cyangwa umukeuru kuko we atazi ibyo kuvunja. Uwo musaza avuga baba bakorana, iyo wemeye guhura n’uwo musaza, arabanza akaguha inoti imwe y’amadolari 50 ukayivunja ugasanga koko ni nzima.

Hanyuma iyo abonye ko wamwizeye, uwo musaza hashira iminsi akazagusaba amanyarwanda ahwanye n’amadorali y’amahimbano afite. Icyo gihe iyo uyamuhaye aguha amadolari y’amahimbano agasiragarana amanyarwanda wamuhaye kandi mazima.

Ubutekamutwe bukorwa n’abakomisiyoneri ba ‘Banki Lambert’

Ni igikorwa cy’ubuhuza bukorwa n’abiyita abakomisiyoneri bahuza ufite amafaranga n’ufite ikibazo cy’amafaranga byihuse bakamufatirana bamukuraho inyungu nyinshi. Aba bakomisiyoneri bakagira amafaranga bagenerwa n’utanze amafaranga ndetse n’uyahawe. Mu nyandiko mukorana bavuga ko muguze ndetse mukajya no kwa noteri mugakora inyandiko.

Iyo inyungu z’ibihano bikomoka ku kurenza igihe cyo kwishyura Banki Lambert zibaye nyinshi, bagurisha imitungo yawe ukaba urahombye.

Ubutekamutwe bushishikariza abantu kujya mu bucuruzi bw’uruherekane (Pyramid Sheme) zihishe inyuma ya Food Supplements.

Ubu ni ubutekamutwe bwihisha mu buvuzi bw’inyongeramirire (Food Supplements) aho akenshi baba bagamije kwinjiza abantu mu itsinda ry’abakiliya babo hagamijwe ubucuruzi bw’uruherekane bw’inyongeramirire.

Bakubwira gushoramo amafaranga kugirango ube umukiliya bazajya bahera iyo miti ku giciro cyo hasi. Hanyuma bakagusaba kwinjiza abantu mur’iryo tsinda kugirango ubone inyungu zikomoka ku mubare w’abo winjije.

Iyo ubuze abo winjizamo kandi warashoye amafaranga nta nyungu ubona kandi na ya mafaranga washoyemo ntuyasubizwe, kuko nta mutekano wayo uba uhari. Iyo iri tsinda ry’abakiliya rifunze, abantu barimo bose barahomba kuko ntaho ahurira n’uwashinze itsinda cyangwa niyo company icuruza inyongeramirire.

Ubutekamutwe mu bucuruzi bwo kugura no gukodesha imodoka

Aha abatekamutwe bihisha cyane cyane mu gukora amasezerano y’amahimbano yizeza inyungu zihuse cyane. Iyo watumije imodoka hanze, wabahaye amafaranga, baguha imodoka uba ugendamo kugirango wizere ko atari abatekamutwe kugeza igihe iyo watumye izazira, ariko mu byukuri baba bayikodesheje nabo. Ibi rero birangira ubuze uwo watumye imodoka ndetse imodoka wahawe y’intizanyo uyambuwe na nyirayo.

Abiyitirira abakozi ba MTN na Airtel bakagusaba kugira imibare ukanda kugira ngo baguhe serivise

Umuntu araguhamagara yiyita umukozi wa Sosiyete y’itumanaho (MTN /Airtel) akumenyesha ko hari amafaranga yavuye cyangwa ayobeye kuri konti yawe ya MTN/Airtel akagusaba ko wabigenzura. Iyo urebye kuri telefoni yawe usangamo ubutumwa aba yoherejeho bugusaba gusubiza amafaranga wakiriye cyangwa akakubwira ko bagufungira konti.

Nyuma iyo utagize amakenga ukemera ibyo bakubwira, baguha imibare ukanda kugirango usubize amafaranga bigakarangira ubohereje amafaranga yawe yari kuri konti yawe.

Abatekamutwe biyitirira abakozi b’Ikigo Gishinzwe Ingufu – REG

Aba baguhamagara bakubwira ko mubazi yawe (compteur/meter) igutwara amafaranga menshi kandi kandi baguha umuriro wa make kuko mubazi yawe ifatwa nk’iri mu cyiciro cyo hejuru kandi babyibeshyeho. Hari n’abakubwira ko bashaka guhuza mubazi yawe na telefoni kugirangi uzajye wishyura make kandi mu buryi bworoshye. Iyo ubumviye, bakubwira imibare ukanda kuri telefoni yawe bikarangira bakwibye amafaranga yawe.

Ubutekamutwe mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro

Ubu bukorwa iyo baguhamagaye bakagusaba gushora amafaranga menshi mu mabuye y’agaciro bakwereka ko bafite impagararizi (sample) nzima ariko mu bubiko bwabo baba bashyizemo amabuye atari ayagaciro. Bakubwira ko bafite zahabu na coltan nyinshi cyane ku giciro gito ugereranije no ku isoko. Bakoresha impapuro mpimbano zigizwe n’impushya (export licence na RMB permit) babeshya ko isoko riri hanze (Dubai, Ubushinwa, n’Uburayi) bakagusaba amafaranga yo kubyohereza.

Aba batekamutwe bakunze kugaragaza ko bafite imikoranire mu nzego za Leta kugira ngo ubagirire icyizere.

Ubutekamutwe bw’abihisha inyuma y’ubuvuzi bwa gakondo

Ni ubutekamutwe bwihisha inyuma y’ubuvuzi bwa gakondo, bukifashisha imyemerere y’umuntu aho agendera kukizere cy’undi umwizeza ko avura indwara nka kanseri, SIDA, diabète, ubugumba, indwara zo mu mutwe n’izindi. Aha banakwizeza ko baguha ubukire, kugundisha umukoresha wawe, kugaruza ibyatakaye, n’ibindi byifuzo by’ubuzima ufite.

Usanga ahanini aba batekamutwe basaba amafaranga menshi mbere y’uko baguha iyo miti cyangwa bagukorera ibyo wifuza, aho birangira utabonye ibisubizo ku bibazo washakaga ko bikemuka.

RIB irakomeza gukangurira abantu kugira amakenga, kugisha inama mbere yo kugira amafaranga batanga, inaburira abishora mu gukora ibi byaha kubireka ahubwo bagashyira imbaraga mu gushaka imibereho mu buryo bukurikije amatageko.

Ivomo: RIB-Urubuga

Nduhungirehe yashimangiye ko ingamba z'ubwirinzi zizagumaho igihe cyose FDLR ikiri muri RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka zizagumaho igihe cyose umutwe w’iterabwoba wa FDLR uzaba ukiri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Joshua Barnes wa Firstpost, Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko FDLR ikomeje gusigasirwa kugira ngo irusheho kugira imbaraga, mu gihe bizwi ko ifite umugambi wo gusenya iterambere Abanyarwanda bubatse mu myaka 32 ishize, yifatanyije n’indi mitwe y’ingabo zirimo iza RDC.

Ati "Ariko ikibazo dufite ni uko hirya y’umupaka, abakoze Jenoside, Interahamwe, ariko n’abasirikare, bambuka umupaka. Ntibambuwe intwaro n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zihakorera, ntibazambuwe n’izindi ngabo z’amahanga ahubwo barasigasiwe. Bahawe ubufasha kugeza n’aho binjizwa mu Ngabo za RDC."

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye uyu munyamakuru ko u Rwanda rwashyize ingamba z’ubwirinzi ku mupaka kubera ibitero byinshi FDLR yarugabyeho mu myaka 30 ishize, iturutse mu Burasirazuba bwa RDC, kugira ngo ikindi gihe bitazasubira.

Yasobanuye ko intwaro ikomeye FDLR yifashisha mu mugambi wo gusenya ibyo Abanyarwanda bubatse ari ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi ko u Rwanda rwaganiriye na RDC kuri iki kibazo binyuze muri gahunda ya Washington, byumvikana ko uyu mutwe ugomba gusenywa ariko ko bitubahirije.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko aho gusenya FDLR kugira ngo u Rwanda rukureho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka, Leta ya RDC yahisemo kurenga ku gahenge, igaba ibitero by’indege z’intambara na drones ku birindiro bya AFC/M23 no ku Banyamulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ati "Ibi ni byo byabaye intandaro yo gusubiza kwa AFC/M23. Ubwo twasinyaga amasezerano y’amahoro ya Washington tariki ya 4 Ukuboza, intambara yari ikomeje kandi twari twaramenyesheje abahuza n’umuryango mpuzamahanga ko ibintu byazambye. Ariko bahatirije ko dusinya amasezerano tariki ya 4 Ukuboza."

Yagaragaje ko u Rwanda rwasenywe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko iyo rwumvise ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihugu cy’abaturanyi, abarimo abayobozi muri RDC bacyita Abatutsi inyenzi n’udukoko, rubifata nk’ikintu gikomeye cyane kuko ibintu nk’ibyo byabaye no mu 1994.

Yagize ati "Tubifata nk’ibintu bikomeye kubera ko ibyatubayeho mu 1994 ntibizasubira. Tuzi uko twababaye. Turabizi ko umutekano wacu ubangamiwe n’ingabo ziri hafi y’umupaka wacu, uwo mutwe wa FDLR ufashwa na Leta ya RDC, ariko n’abacanshuro."

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko uretse FDLR, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, abacanshuro baturutse muri Colombia n’ibindi bihugu, bifite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda no gusubiramo Jenoside ariko ko bitazabihira.

Ati "Ni yo mpamvu twashyizeho ingamba z’ubwirinzi, kandi tuzakomeza kurinda abaturage bacu n’imipaka yacu."

Tariki ya 2 Werurwe, Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi bakuru bazo ibihano, ibashinja kurenga ku gahenge muri Teritwari ya Uvira. Ibi bihano bikomoka ku cyemezo AFC/M23 yafashe cyo gufata Umujyi wa Uvira, igamije kuburizamo ibitero bya Leta ya RDC.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko nubwo Amerika n’umuryango mpuzamahanga muri rusange byamaganye ifatwa rya Uvira, habayemo kutita ku kibazo cyose ngo harebwe impamvu AFC/M23 yafashe iki cyemezo n’uburyo Leta ya RDC yakomeje kurenga ku gahenge.

Yashimangiye ko ibihano Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda n’aba bofisiye bidashobora gukemura amakimbirane AFC/M23 y’Abanye-Congo ifitanye na Leta ya RDC, kuko igihe cyose ikibazo kidakemuwe guhera mu mizi yacyo, kigenda kigaruka.

Ati "Birumvikana ko nta musaruro byatanga. Mu by’ukuri si byo bihano bya mbere bifashwe ku Rwanda. Mu 2012-2013, hari ibindi bihano byafashwe mu gihe cy’intambara ya mbere ya M23. Ayo ni amakimbirane ya mbere yarangijwe n’igisubizo cya gisirikare mu 2013 ariko impamvu muzi zayo ntizakemuwe. Ni yo mpamvu yagarutse mu Ugushyingo 2021 nyuma y’imyaka umunani."

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kugira ngo amakimbirane yo muri RDC ahagarare, ari ngombwa ko abahuza bahera mu mizi yayo, aho gushyira imbere ibihano cyangwa imbaraga za gisirikare.

Trump yaciye amarenga yo gutera Cuba nyuma ya Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaciye amarenga yo kugaba ibitero kuri Cuba nyuma ya Iran.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru aho yavuze ko ari ikibazo cy’igihe gusa, kandi ko mu gihe nta cyaba cyahindutse ibitero byo kuri Iran birangiye bazerekeza amaso kuri Cuba.

Yagize ati “Turashaka kurangiza ibi mbere na mbere, ariko icyo na cyo [Cuba] ni ikibazo cy’igihe gusa. Abantu baraza gusubira kuri Cuba.”

Umubano wa Cuba na Amerika ntabwo umeze neza, kuko mu mpera za Mutarama 2026 Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije ibihe bidasanzwe biha igihugu cye ububasha bwo kwibasira Cuba, harimo no guhana ibihugu byose bizayoherezamo ibikomoka kuri peteroli.

Hasinywe iteka rigena uburyo Amerika ishobora gushyiraho imisoro ihanitse cyane ku bicuruzwa bituruka mu gihugu icyo ari cyo cyose kizajya cyohereza peteroli muri Cuba mu buryo butaziguye cyangwa buziguye.

Ibintu byakomeje kudogera, ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere bibura amavuta, abakoreshaga imodoka bisunga amagare byose bitewe n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli.

Mu byo Amerika ishinja Cuba harimo kuba yarakiriye ikigo kinini kurusha ibindi cya gisirikare cy’u Burusiya gikora ubutasi hanze yabwo ndetse no guha uburenganzira udutsiko tw’abakora iterabwoba kuhakorera.

Ikindi Amerika iri kuziza Cuba ngo ni uko ikwirakwiza ingengabitekerezo y’aba-Communistes mu gice cya Amerika y’Amajyepfo n’Amajyaruguru kandi iyo miyoborere Amerika itayikozwa.

Byinshi kuri drones z'ubwiyahuzi Iran iri kwifashisha cyane mu ntambara

Drones z’ubwiyahuzi ni zimwe mu ntwaro z’ingenzi Iran iri kwifashisha mu ntambara ihanganyemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026.

Mu minsi itandatu iyi ntambara imaze, Iran imaze kohereza drones zirenga 2000 mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati. Yohereza nyinshi kugira ngo ziganze intwaro z’ubwirinzi zirimo Patriot na THAAD.

Izi drones zo mu bwoko bwa ’Shahed 136’ ziri mu zihendutse cyane, zikaba zitwara ibiturika bishobora kwangiza byinshi. Igitero gikomeye cyazo ni icyagabwe ku birindiro bya Amerika muri Koweit, kikica abasirikare batandatu bayo.

Hari amashusho aherutse gushyirwa hanze agaragaza drone ya Shahed imanuka ku muvuduko mwinshi cyane kandi isakuza, ikubita ikimeze nka ‘radar’ ku cyicaro gikuru cy’ubwato bw’intambara bwa Amerika kiri mu mujyi wa Manama muri Bahrain, hazamuka umwotsi mwinshi.

Andi mashusho yafashwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) agaragaza drone yikubita kuri hoteli ya Palm Jumeirah mu mujyi wa Dubai, humvikana urusaku rwinshi rwakurikiwe n’umuriro mwinshi cyane.

Ibitero bya drones za Iran ku nganda zitunganya ingufu mu Burasirazuba bwo Hagati byateje igihombo gikomeye. Uruganda runini rutunganya peteroli rwa Ras Tanura muri Arabie Saoudite rwahagaritse ibikorwa nyuma yo kuraswaho nubwo byavutswe ko habayeho inkongi yoroheje.

Izi drones ziri kwangiza byinshi mu karere bitewe n’ubwinshi bwazo kandi ziri gufasha Iran cyane kuko ntizihenze kandi zifite ibilo bike. Shahed ikora urugendo rw’ibilometero 2500 kandi bivugwa ko agaciro kayo kari hagati y’Amadolari 20.000 na 50.000.

Nubwo Shahed idafite umuvuduko mwinshi ugereranyije na misile zisandara ku buso bunini, ubuto bwayo n’ubushobozi ifite bwo kugendera hasi cyane ibtuma radar n’irindi koranabuhanga ritanga umuburo ku bitero bya misile bigorwa no kuyitahura.

Shahed yakoreshejwe cyane n’u Burusiya mu ntambara yo muri Ukraine mu bitero bwagabye ku mijyi n’inganda zitunganya amashanyarazi. Iran yohereje izi drones mu bihugu by’inshuti mu myaka ya vuba, kandi ubu u Burusiya buri gukora izimeze nka zo, buzita Geran-2.

Mick Mulroy wahoze mu ngabo za Amerika zirwanira mu mazi, akaba umukozi w’urwego rw’ubutasi rw’iki gihugu (CIA) n’umuyobozi muri Minisiteri y’Intambara ushinzwe Uburasirazuba bwo Hagati, yatangarije BBC ko mu bihe bya vuba izi drones zagaragaje ubushobozi buhambaye, Amerika itangira gukora izimeze nka zo.

Drone ya Amerika yitwa ‘Lucas’ yakoreshejwe bwa mbere mu ntambara yo muri Iran ni yo imeze nka Shahed. Admiral Brad Cooper uyobora ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati yasobanuye ko bafashe imiterere ya drone ya Iran, barayivugurura kugira ngo igire ubushobozi bwisumbuyeho.

Drones za Shahed zishobora guhanurwa mu buryo butandukanye burimo kwifashisha ikoranabuhanga riyobya, intwaro zifashisha urumuri rwinshi, ariko inyinshi zihanurwa na misile ziraswa n’indege.

Ubwo Iran yagabaga igitero kuri Isirayeli ikoresheje drones amagana mu 2024, byavuzwe ko u Bwongereza bwakoresheje indege z’intambara za RAF mu guhanura zimwe muri zo, bukoresheje misile zibarirwa agaciro k’Amapawundi 200.000.

Nicholas Carl, impuguke ikorera mu kigo ‘American Enterprise Institute’, avuga ko Iran iri gushyira kuri Amerika n’inshuti zayo igitutu kugira ngo bikoreshe misile zabyo zihenze zihanura Shahed zo zishorwamo amafaranga make.

Bivugwa ko mbere iyi ntambara itangira tariki ya 28 Gashyantare, Iran yari ifite ibihumbi byinshi bya drones za Shahed ariko umubare usigaye ubu ntuzwi.

Amashusho yatangajwe n’ikinyamakuru gishamikiye ku mutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, IRGC, agaragaza umurongo muremure wa drones za Shahed ari mu birindiro byo munsi y’ubutaka ariko igihe yafatiwe ntikizwi.

Ku wa 5 Werurwe, Admiral Cooper yabwiye itangazamakuru ko umubare wa drones zoherezwa na Iran wagabanutseho 83% kuva ku munsi wa mbere w’intambara, mu gihe ibitero bya misile byagabanutseho 90%.

Impaka mu rubanza rwa Ingabire Victoire usaba ko ingingo y'itegeko yatumye afungwa ikurwaho

Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye kuburanisha mu mizi, urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza agaragaza ko ingingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha inyuranye n’ibiteganywa na zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga. Urubanza rwaranzwe n’impaka nyinshi hagati ya Ingabire Victoire n’Intumwa ya Leta yatumijwe ngo itange ibitekerezo kuri iyo ngingo yarezwe.

Iyo ngingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ni yo yashingiweho n’Urukiko Rukuru ruhamagaza Ingabire Victoire ndetse bimuviramo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ingingo 106 igaragaza ko iyo urukiko rusanze hari impamvu zatuma hakekwa abandi bantu kuba barabaye abafatanyacyaha cyangwa se ari ibyitso by’ukurikiranyweho icyaha, rubahamagaza kugira ngo bagire ibisobanuro batanga muri urwo rubanza.

Ikomeza yerekana ko iyo urukiko rumaze kubaza abahamagawe mu rubanza, rugasanga nta bimenyetso bituma bakekwaho icyaha, rufata icyemezo cyo gukomeza iburanisha batongeye guhamagarwa.

Iyo rusanze ibisobanuro batanze bidahagije kandi urukiko rugasanga hari ibimenyetso bibashinja icyaha, rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza buhereye ku byagaragajwe mu iburanisha.

Ingabire Victoire Umuhoza yasobanuye ko kuba urukiko ruhamagaza umuntu nk’icyitso cyangwa umufatanyacyaha byerekana ko wa muntu ataba agifatwa nk’umwere.

Yasobanuye ko kuba umucamanza ashobora gutumiza umuntu, agasesengura imvugo yamubwiye, usanga yinjiye mu zindi nshingano z’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha.

Ati “Umucamanza yaguhamagaje nk’icyitso cyangwa umufatanyacyaha, ukisobanura, atanyurwa n’ibisobanuro wamuhaye, akajya gusuzuma neza ibyo wamuhaye bivuze ko aho ari gukora igikorwa cy’ubugenzacyaha, yategetse ko ukorwaho iperereza, hanyuma akaba ari na we uzagucira urubanza ese uwo muntu azaguha ubutabera buboneye?”

Me Bikotwa Bruce uri mu bunganira Ingabire, yavuze ko icyo cyemezo cyica ihame ry’uko umuntu ahabwa ubutabera buboneye, kuko usanga umuntu yamaze gucirwa urubanza ataranisobanura.

Yasobanuye ko ingingo ya 106 y’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, inyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Me Gashema Félicien yasobanuye ko iyo ngingo iteza urujijo bityo ikwiye gukurwaho kuko abantu bose bafatwa kimwe imbere y’amategeko bijyanye n’ibiteganywa n’itegeko Nshinga.

Uhagarariye Leta muri uru rubanza, Me Kabibi Speciose, yasobanuye ko iyo ngingo ishimangira ihame ry’ubutabera buboneye ku buryo abantu bose bagize uruhare mu ikorwa ry’icyaha babihanirwa.

Yibukije ko mu manza nshinjabyaha, umucamanza aba ashobora kwishakira ibimenyetso no mu gihe abagombaga kubimushyikiriza batabitanze ariko ko ategeka Ubushinjacyaha gukora iperereza kuko ari rwo rwego rubifite mu nshingano.

Yashimangiye ko kuba Itegeko rivuga ko Urukiko rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza, nta kibazo kirimo kuko bufite inshingano yo gushaka ibimenyetso bishinja cyangwa ibishinjura.

Yavuze ko Ubushinjacyaha bugaragaje ibimenyetso bishinjura uwahamagajwe n’Urukiko, atahanwa kandi bigaragara ko nta ruhare yagize mu ikorwa ry’icyaha.