Mazimpaka Japhet usanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yongerewe inshingano, ahabwa kuyobora Televiziyo ya KC2.
Mazimpaka Japhet asimbuye kuri uyu mwanya Gloria Mukamabano uherutse gusezera ku nshingano yari afite muri RBA.
Mazimpaka usanzwe ari n’umunyarwenya yavukiye mu Karere ka Kayonza abyiruka akunda itangazamakuru, nubwo yiyumvagamo impano yo gukora uyu mwuga, icyizere cye cyari hasi cyane.
Mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na IGIHE yavuze ko yatangiye kumva ko yazaba umunyamakuru ubwo yari ageze mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.
Ati “Icyo gihe ndabyibuka nari ngiye mu wa kane w’amashuri yisumbuye, hari mu 2014, bwari ubwa mbere ngiye i Kigali kwiga mu Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Andereya (St Andre) aho nize Imibare, Ubugenge n’Ibinyabuzima."
Kuva mu 2017, Mazimpaka yatangiye amasomo y’Itangazamakuru, mu 2020 aza gusaba kwimenyereza umwuga muri RBA.
Nyuma yo kurangiza kwimenyereza umwuga, Mazimpaka yaje kuhahabwa akazi nk’umukozi wa Magic FM akabifatanya no gukora ibiganiro binyuranye muri RBA.
KC2 Mazimpaka ahawe kuyobora ni Televiziyo ya RBA ariko yibanda cyane ku myidagaduro n’urubyiruko.