AMAKURU

UKWEZI

Ku myaka 22, Jean-Luc wize muri Rwanda Coding Academy yashinze ikigo gifite agaciro ka miliyari zisaga 3.9RWF

Ku myaka 22, Jean-Luc wize muri Rwanda Coding Academy yashinze ikigo gifite agaciro ka miliyari zisaga 3.9RWF
14-02-2026 17:34 | By Admin | Yasomwe n'abantu 5

Umusore witwa Jean-Luc Sauvé w’imyaka 22 ni umunyarwanda ukiri muto washinze ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa Strettch Cloud gikora ibijyanye no kubaka ububiko bw’amakuru y’ikoranabuhanga ‘Cloud Computing’, gifite agaciro ka miliyari 3,6 Frw.

Ni umushinga Jean-Luc ahuriyeho na bagenzi be bane bafatanyije gushinga iki kigo nyuma yo kurangiza kwiga mu ishuri rya Rwanda Coding Academy.

Mu 2024 Strettch Cloud yatsindiye 100.000$ (angana na miliyoni 136 Frw) mu irushanwa ryo gukora porogaramu yifashishwa mu guhanga udushya no gukora ubushakashatsi muri Rwanda Polytechnic.

Mu kiganiro na IGIHE, yasobanuye uko yisanze mu bikorwa by’ikoranabuhanga rya mudasobwa, avuga ko akiri muto yakundaga siyansi n’imibare gusa agakunda kugira amatsiko yibaza uko sisiteme zitandukanye zikora n’impamvu.

Ati “Imibare ni ikintu cy’ingenzi gihatse siyansi zose ariko nashakaga uburyo bunoze bwo gukoresha ubwo bumenyi mu buzima busanzwe, maze ikoranabuhanga rya mudasobwa riba igisubizo.”

Jean Luc yavuze ko akiri mu mashuri yisumbuye, yakundaga gusoma ibitabo by’ikoranabuhanga rya mudasobwa no gukurikirana aho ikoranabuhanga rigeze ari nabyo byamwubakiye umusingi mu gutangira uyu mushinga.

Mu 2019, yatangiye kwiga mu cyiciro cya mbere cya Rwanda Coding Academy, ishuri rigamije gutegura abahanga mu ikoranabuhanga binyuze mu masomo ashingiye ku mishinga y’ikoranabuhanga.

Yasobanuye ko iri shuri rishyira abanyeshuri mu bikorwa byo gukora porogaramu za mudasobwa “software development”, ibijyanye n’ubwirinzi bwo kuri internet “cybersecurity”, “robotics” n’ubwenge buhangano AI, kugirango bazabashe gukemura ibibazo bihangayikishije Isi mu ikoranabuhanga.

Jean-Luc akiga muri Rwanda Coding Academy, yagerageje gushinga ibigo bibiri, gusa byombi ntibyatera imbere arabifunga. Avuga ko yageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yaramaze kubona akazi.

Uko igitekerezo cyo gutangira Strettch Cloud cyaje

Nyuma yo kurangiza kwiga muri Rwanda Coding Academy, Jean-Luc Sauvé na bagenzi be bose bari bafite akazi mu bigo bitandukanye ariko bagira igitekerezo cyo gutangiza umushinga w’ikoranabuhanga, bahuriza ubumenyi bwabo mu kigo kimwe.

Bakijya kwiga muri African Leadership University, we na bagenzi be batangiye nk’ikigo gicuruza serivisi z’ikoranabuhanga (software development), bakora imishinga y’abakiliya kugira ngo bongere ubumenyi n’amikoro, ari byo byaje kubabyarira igitekerezo gikomeye cyo gukora cloud computing (ububiko bw’amakuru) mu Rwanda, ari ho havuye ‘Strettch Cloud’.

Ni igitekerezo cyatanze umusaruro kuko mu 2024, Strettch Cloud yatsindiye isoko rya miliyoni 136 Frw mu irushanwa ryo gukora porogaramu yifashishwa mu guhanga udushya no gukora ubushakashatsi muri Rwanda Polytechnic, bikomeza kubaha icyizere ko icyo gitekerezo kizagera kure.
Jean-Luc yagize ati “Byari nk’ibitangaza ariko nanone byari inshingano ikomeye cyane.”

Jean-Luc yavuze ko batangiriye ku gishoro cya miliyoni 2 Frw yabo bwite babifatanya no kwiga. Nyuma bongeramo 30,000$ bakuye mu kazi bakoreye abakiliya aho bakoranaga n’ibigo birenga 300, harimo n’ibikomeye byo mu Rwanda.

Strettch ubu nicyo kigo cyonyine gitanga iyi serivisi, ndetse gifite intego yo kurenga gukorera mu Rwanda, kuko iteganya kwagurira ibikorwa muri Kenya mu 2027 no mu bindi bihugu birindwi byo muri Afurika mu myaka itanu iri imbere.

Jean-Luc yavuze ko akazi k’ikoranabuhanga ari ikintu kigoye kandi kadasobanutse neza, ariko ko iyo umuntu abikora afite ikinyabupfura, ubushobozi n’icyizere aba afite amahirwe yo gutsinda, asaba urubyiruko kudacika intege.

Ati “Iyo hari ikibazo, ukibwira ko haboneka igisubizo, uba intwari ariko iyo utekereza ko nta gisubizo, uba uwatsinzwe.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Yolande Makolo: Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yagenewe Ingabo z’u Rwanda binyuze mu kigega cy’u Burayi gishinzwe gushyigikira ibikorwa by’amahoro, European Peace Facility, yose yamaze gukoreshwa, kandi ko ikiguzi ubu butumwa butwara Guverinoma y’u Rwanda gikubye inshuro nibura 10 ayo mafaranga.

Makolo yavuze ko usibye amafaranga menshi u Rwanda rushora mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe muri Cabo Delgado, hiyongeraho n’ukwitanga kudasanzwe kw’abasirikare bahasiga ubuzima.

Yabitangaje ubwo yasubizaga inkuru yatambukijwe na Bloomberg, igaragaza ko amasezerano y’inkunga y’amafaranga itangwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi igenerwa Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique azarangirana na Gicurasi 2026.

Iyi nkunga ya miliyoni 20 z’amayero yemejwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize EU ubwo bahuriraga mu nama i Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024.

Yaje ikurikiye indi ya miliyoni 20 z’Amayero yemerewe Ingabo z’u Rwanda mu Ukuboza 2022, nyuma y’umwaka n’amezi atanu zitangiye ubu butumwa bw’amahoro.

Ihagarikwa ry’aya masezerano rije nyuma y’itangazo ry’ibihano Amerika yafatiye RDF ryashyizwe hanze ku wa 2 Werurwe 2026 rishinja u Rwanda ubufatanye n’umutwe wa M23, ibintu rwamaganye kuva kera.

Umuvugizi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yavuze ko “Gahunda z’ubufasha zashyizweho mu 2022 na 2024 zizarangira muri Gicurasi 2026. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi buzi iby’ibihano Amerika iherutse gutangaza ku ngabo z’u Rwanda n’abayobozi bazo bakuru bane. Turimo gusuzuma icyo bivuze n’ingaruka z’ingamba za Amerika.”

Bloomberg yatangaje ko nta gahunda ihari yo gukomeza gutanga iyi nkunga.

Yolande Makolo yavuze ko kuba u Rwanda rwakomeza kohereza Ingabo zarwo mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique, mu gihe byaba bikenewe koko, bizaterwa n’inkunga ihagije kandi ibiteganyirijwe.

Ati “Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado mu 2021 zibisabwe na leta ya Mozambique, kugira ngo zifashe igihugu cy’ikivandimwe, amafaranga ntabwo yari yo ya mbere.”

“Umusaruro w’iki gikorwa uragaragara, abasivili basubiye mu ngo zabo, abana basubiye ku ishuri, ubucuruzi bwongeye gufungura, ishoramari rikomeye ry’abanyamahanga ryakomeje gukorwa.”

Yolande yagaragaje ko akazi kakozwe na RDF mu guhashya ibyihebe muri Cabo Delgado kagiriye umumaro abaturage b’iki gihugu, ndetse na kompanyi zahashoye imari mu bijyanye na gaz [LNG], agaragaza ko “gushyikikira igikorwa nk’iki atari ubuntu bwaba buri kugirirwa u Rwanda.”

Cabo Delgado ni intara ikungahaye cyane kuri gaz nyinshi. Total Energies SE ni yo iyoboye umushinga wo gucukura no kohereza mu mahanga gaze, ufite agaciro ka miliyari 20 z’Amadolari ya Amerika.

Uyu ni wo mushinga banki yo muri Amerika ya Export-Import Bank yashoyemo miliyari 4,7$.

Umushakashatsi Mukuru mu Kigo Foundation for Defense of Democracies giherereye i Washington, Daniel Swift, yavuze ko Amerika ishobora kuba idashaka ko ibihano byayo kuri RDF bibangamira cyane ibikorwa byayo muri Mozambique.

Ati “Nta muntu n’umwe wifuza ko ibikorwa byabo muri kariya gace gakungahaye kuri gaz karimo imwe mu mishinga ikomeye y’ishoramari rya Amerika, bigerwaho n’ingaruka mbi. LNG ifite abantu benshi bayihanze amaso ubu.”

Mu butumwa bwe, Yolande yasoje avuga ko “Mu gihe ubuyobozi bwa RDF bwabona ko imirimo ikorwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado idashimwa, byaba bikwiriye gusaba leta guhagarika aya masezerano y’impande zombi yo kurwanya iterabwoba, Ingabo zikava yo.”

Bobi Wine yavuye mu bwihisho akomereza mu mahanga

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yatangaje ko yavuye mu bwihisho yari amazemo hafi amezi abiri, akomereza mu mahanga mu ruzinduko ahamya ko ari urw’akazi.

Kyagulanyi wamamaye mu muziki nka Bobi Wine yatangiye kwihisha tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite yari arangiye.

Asobanura ko Leta ya Uganda imaze igihe kinini imuhiga kugira ngo imugirire nabi kubera ko yanze kwemera intsinzi ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ariko ko itamubonye kubera ko abaturage bamuhishe.

Ati "Bateye ingo za bagenzi banjye n’abayobozi, bashyiraho bariyeri n’aho gusakira imodoka, bafunga banirukana abapolisi nahawe mu bihe byo kwiyamamaza, batera urugo rwacu, bakomeza kurucunga. Ntibambonye kubera ko abaturage ba Uganda barancumbikiye, barandinda."

Bobi Wine yatangaje ko yavuye muri Uganda by’akanya gato kugira ngo hagire ibyo akemure bijyanye n’akazi, aho ateganya kuganira n’inshuti n’abafatanyabikorwa hirya no hino ku Isi mbere yo gusubira mu gihugu cyabo.

Ati "Uyu munsi ndabamenyesha ko ngiye gusohoka igihugu by’igihe gito kugira ngo ngire iby’ingenzi nkemura bijyanye n’akazi. Mu byumweru bike biri imbere nzaganira n’inshuti zacu n’abafatanyabikorwa hirya no hino ku Isi mbere yo kugaruka muri Uganda kugira ngo mpirimbanire ubwisanzure na demokarasi!”

Komisiyo y’amatora muri Uganda yemeje ko Bobi Wine yagize amajwi 24,72%, akurikira Museveni watsinze ku majwi 71,65%. Ishyaka NUP ry’uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi ryanze ibyavuye mu matora.

Ubufaransa bwatangije iperereza ku gitero cyagabwe i Goma kikica umufaransakazi

Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’u Bufaransa (PNAT), ryatangije iperereza ku byaha by’intambara byakorewe mu gitero giherutse kugabwa i Goma mu Burasirazuba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kigahitana Umufaransakazi witwa Karine Buisse.

Karine Buisset yakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) i Goma ari umusesenguzi wa gahunda zo kurengera abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Icyo gitero cya drones cyabaye ku wa 11 Werurwe 2026, umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegesti bwa RDC wagaragaje ko cyagabwe n’Ingabo za Leta (FARDC) kigamije kwica abayobozi bakuru bawo.

Uwo mufaransakazi ari mu bahitanywe na cyo nyuma y’uko inzu we n’abandi bakozi bari batuyemo mu gace ka Himbi irashweho.

Umuyobozi Mukuru wa UNICEF, Catherine Russell yavuze ko babajwe cyane n’ibibazo by’umutekano muke byibasira abasivile by’umwihariko urupfu rw’uwo mufaransakazi.

Ikinyamakuru Actualité cyanditse ko iryo perereza ry’u Bufaransa rigamije kumenya ukuri ku rupfu rwa Karine Buisse binyuze mu kugaragaza mu by’ukuri abagabye icyo gitero.

Ni nyuma y’uko Leta ya RDC yari yirinze guhakana cyangwa kwemeza ko ingabo zayo ari zo zagabye icyo gitero, ivuga ko na yo igiye gukora iperereza ngo hamenyekane ukuri k’uko ibintu byagenze, ariko mu buryo busa n’ubutangaje itangira kucyegeka kuri AFC/M23.

Icyo gitero cyamaganywe n’ibihugu bitandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga ariko igitangaje ni uko nta watinyukaga kwamagana abakigabye mu by’ukuri.

Ni ibintu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier yagarutseho, avuga ko ibihugu byinshi byiganjemo iby’i Burayi n’imiryango mpuzamahanga byagaragaje ko bibabajwe n’urupfu rw’Umufaransakazi Karine Buisset ariko ntibikomoze ku bakigabye.

Yavuze ko umuryango mpuzamahanga utajya utunga urutoki Leta ya RDC iyo ikora ubugizi bwa nabi, kuko igihe cyose ingabo zayo zagabye ibitero bya drones ku Banyamulenge muri Komine ya Minembwe n’abandi basivile, wahisemo guceceka.

Ati “Birababaje kubona ko mu Isi ya none, bitakiri ihame ry’Umuryango w’Abibumbye cyangwa itegeko mpuzamahanga byatakaje agaciro, ahubwo n’ubuzima bw’abantu bugatakaza mu gihe inyungu zikomeye z’abanyembaraga zabangamirwa.”

Leta ya RDC yakajije ibitero bya drones ku birindiro bya AFC/M23 kuva umwaka wa 2026 watangira. Tariki ya 24 Gashyantare, yiciye Umuvugizi wayo ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma n’abandi barwanyi barimo abamurindaga.