Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko yafashe abantu 189 bakekwaho gukora inzoga zituzuje ubuziranenge harimo n’izakoreshejwe ibishobora kwangiza ubuzima bw’abantu harimo amabuye ya radiyo, ifu y’amatafari n’ibindi.
Ibikorwa byo guhiga abakora inzoga zitujuje ubuziranenge byakozwe hagati ya tariki 9 na 13, birimo polisi y’u Rwanda, abakozi b’ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA) ndetse n’abaturage.
Inzoga zituzuje ubuziranenge zafashwe zirenga litiro 17889, hafatwa abakoraga izi nzoga 189. Muri bo 11 bakorewe amadosiye bajyanwa mu Rwego rw’Ubugenzacyaha RIB kuko bagaragaweho ibyaha bagomba gukurikiranwaho birimo guhimba ibyangombwa no gukoresha bimwe mu bikoresho bishobora kugira ingaruka zakwica abaturage.
Abandi baciwe ihazabu y’ubuyobozi igenwa n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, banihanangirizwa ko batazongera gukora izi nzoga zituzuje ubuziranenge.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyo gufata izi nzoga zituzuje ubuziranenge cyakozwe nyuma yaho bigaragaye ko izi nzoga zigira ingaruka ku buzima bw’abaturage, harimo ko abazinyweye hari ubwo zibica cyangwa abandi bakagira uburwayi buhoraho nko guhuma n’izindi ndwara zitandukanye.
CIP Gahonzire yavuze ko usanga zikorerwa ahantu hari umwanda kandi zikanakorwa no mu bintu usanga byakwangiza ubuzima bw’abaturage harimo, amabuye, itabi, ibyitwa melace usanga byaragenewe kuribwa n’amatungo.
Inzoga zitujuze ubuziranenge zifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje ziri mu bituma ibyaha byiyongera kuko abenshi mu bazinywa ari bo bakunze kugaragara mu bikorwa bihungabanya umutekano, birimo ubusinzi bukabije, gukubita no gukomeretsa rimwe na rimwe no kwicana, ndetse no guhungabanya ituze ry’abaturage.
Inzoga zose zafashwe zangirijwe mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ububi bwazo ku buzima, ndetse no kwihanangiriza abaturage kwirinda kuzikora ndetse no kuzinywa, banibukijwe kandi ko bagomba gutanga amakuru ku bantu bazikora bagafatwa bagahanwa.
Ati “Polisi y’ u Rwanda irihanangiriza abaturage bishora mu bikorwa byo gukora ibinyobwa bituzuje ubuzirange kubireka bagashaka ibindi bakora kuko bahagurikiwe. Iranihanangiriza abashinze inganda zo gukora izi nzoga kandi badafite ibyangomwa cyangwa ababihimba kubireka, ushaka gushinga uruganda rukora ibinyobwa agaca mu nzira zemewe, ibikorwa byo gufata abakora ibinyobwa bituzuje ubuziranenge birakomeje.”