Inshuro nyinshi iyo umuntu avuze uburwayi ikindi gihita gitekerezwa ni ubuvuzi. Byumvikana nk’ikibazo gifite igisubizo kuko nutavurwa ngo akire atahe agenda asubira ku ivuriro kwivuza ariko si kenshi dutekereza ku bibera mu mavuriro nta n’icyizere cyo kuhava bafite.
Habanabakize Félicien wari usanzwe atuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, ubu amaze imyaka 15 aryamye mu Bitaro bya Kibagabaga ndetse urugendo rurerure ashobora gukora ni ugusohoka hanze gato atwawe mu kagare.
Aganira na IGIHE, Habanabakize yatubwiye ko yari akiri umusore ariko bigeze mu 2009 Isi isa n’aho imwiyeretse mu yindi sura yatumye ubuzima asigaje ari bwo kwibera kwa muganga.
Ati “Nahanutse hejuru y’inzu ubwo nari ndi gusakara nkubita umugongo hasi mba ‘paralysé’ umubiri wose hari mu 2009. Amaguru n’amaboko byose ntibikora kuko navunitse hano mu ijosi.”
Habanabakize avuga ko ikirushaho gukomeza ubwo burwayi yatewe n’impanuka ari uko adashobora gukira.
Ati “Abaganga bambwiye ko bidashoboka gukira kuko bageragaje no konyohereza i Butare hari abandi baganga b’inzobere bashoboraga kumbaga, basanga bidashoboka. Basanze badashobora kumbaga ngo banshyiremo insimburangingo kuko aho navunitse ari muri ‘colonne vertébrale.”
Habanabakize yavuze ko ubu icyo kwa muganga bamukorera ari ukuvura ibisebe biterwa no kuba umubiri we ahora awuryamiye.
Ati “Kwa muganga icyo bakora ni ukumfukira ibisebe biterwa no kuryama. Ubu nagize ibisebe umubiri wose ku matako, ku maguru ubu n’udutsitsino twavuyeho kandi kubera mpora mbiryamiye ntabwo bijya bikira. Ubu sinshobora kwihindukiza ku buriri cyangwa ngo mbashe kwicara.”
Uwo murwayi w’igihe kirekire avuga ko nta babyeyi yari asanzwe afite icyakoze afite abavandimwe be babiri ariko na bo ngo bageze aho baramurambirwa.
Avuga ko bagerageje gukora uko bashoboye mu minsi ya mbere bakajya bamugeraho ariko ubushobozi bari bafite busa n’aho bubashiranye byiyongeyeho ko nta n’ikizere cyo kuzakira barekeraho kumugeraho.
Kuri ubu, Habanabakize atungwa n’abagiraneza bagaburira abarwayi kwa muganga badafite ababitaho ndetse n’imiti akenera ntayishyuzwa kandi apfukwa ibisebe nibura buri minsi ibiri.
Igice afite gikora nk’uko bisanzwe ni umutwe n’ibiwuriho ari na yo mpamvu twabashije kuganira; aravuga arumva kandi aracyatekereza neza nk’abandi.
Avuga ko hari ikimuha icyizere cyo gukomera gusa akagira n’icyo abwira abandi bantu badafite ikibazo cy’uburwayi kuko ubuzima ari gatebe gatoki.
Ati “Icya mbere ni ukwishyira mu Mana ugasenga ukareka kwiheba, ukiyakira ukumva ko ubuzima bugomba gukomeza. Iyo uramutse wihebye ukiyanga ukumva ko ubuzima bwarangiye no gupfa wapfa. Iyo umuntu afite ubuzima ameze neza aba yumva nta cyamuhungabanya keretse ageze nko kwa muganga agahura na twe tuba twaragize nk’ibi bibazo.”
Habanabakize yavuze ko ubu ikibazo gikomeye agira cyo kubona umurwaza kuko we bisaba kumwishyura ku buryo amikoro yabyo na yo kuyabona ari ihurizo.
Ikindi kwa muganga bamukorera ni ‘massage’ kugira ngo umubiri we udahinamirana ndetse no kumutwara mu kagare bakamujyana hanze umwanya runaka.
Uretse Habanabakize hari n’abandi barwayi baba bafite ubushobozi buke kwishyura bikagorana, aho Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kigababaga biri mu Mujyi wa Kigali bugaragaza ko abarwayi batishyura serivisi z’ubuvuzi baba bahawe bateza igihombo ibyo bitaro kibarirwa muri miliyoni hafi 100 Frw cyangwa zirenga buri mwaka.
Dr. Lt Col Munyemana Ernest uyobora Ibitaro bya Kibagabaga aherutse kuvuga ko hari abafatanyabikorwa bajya bafasha ibyo bitaro kwishyurira bamwe muri abo barwayi ku buryo nubwo batamaramo ayo amadeni yose ariko bagabanyaho.
Ati “Hari abafatanyabikorwa tujya tugira iyo tugize amahirwe bagasanga umuntu ufite indangamuntu bamwe bamwishyurira ubwisungane mu kwivuza. Hari n’ababa bafite ubwo bwisungane ariko bananiwe kwishyura rya rya 10% basabwa ubwo na bwo bakayabishyurira.”
Dr. Lt Col Munyemana yavuze ko bamwe muri abo barwayi usanga bamaze igihe kinini mu bitaro ndetse no kubona imiryango yabo ari ikibazo.
Ati “Hari ababa barakoze impanuka ku ruti rw’umugongo bakaba badashobora kugenda bakoresha utugare ariko usanga imiryango yabo yarabataye. Hari n’abaza batoraguwe ku muhanda tukabavura ariko ukazasanga ikibazo akaba adashobora kuvuga, tutazi n’imiryango yabo.”
“Iyo tugize Imana barazazanzamuka ariko ugasanga ntibashobora kukubwira amazina yabo cyangwa aho baturutse. Abo usanga batinda mu bitaro ariko nyuma tugafatanya n’Umujyi wa Kigali ngo turebe niba twamenya aho baturutse.”