AMAKURU

UKWEZI

Abaganga umunani baguye mu bitero Ukraine yagabye ku bitaro mu Burusiya

Abaganga umunani baguye mu bitero Ukraine yagabye ku bitaro mu Burusiya
13-03-2026 15:31 | By Admin | Yasomwe n'abantu 0

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko igitero Ukraine yagabye ku bitaro byo mu Ntara ya Donetsk, cyahitanye abaganga umunani, gikomeretsa abandi bantu 10.

Ni igitero bivugwa ko Ukraine yagabye kuri iyi ntara yahoze ari iyayo ariko ikayamburwa n’u Burusiya, ku wa 10 Werurwe 2026. Ukraine yakoresheje drones enye zarashwe kuri ibi bitaro bivugwa ko byarimo abarwayi barenga 130 n’abaganga barenga 50.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko mu bantu 10 bakomeretse, icyenda ari abaganga. Mu itangazo yakomeje iti “iki gitero cy’iterabwoba cyagabwe n’ubutegetsi bwa Kyiv, kigaragaza ukutubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga ibijyanye n’ubutabazi.”

Yavuze ko ibi bitaro bitigeze bikoreshwa mu nyungu za gisirikare ahubwo ari ibitaro byita ku basivili gusa.

Uretse iki gitero, u Burusiya bugaragaza ko Intara ya Donetsk na bwo muri iki cyumweru yagabweho ibitero bihitana abasivili bane abandi 12 barakomereka.

Mu Ntara ya Zaporozhye na ho ibitero bya drones bya Ukraine byagabwe kuri bisi yari itwaye abana b’abanyeshuri bari bagiye muri siporo benshi barakomereka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Ubufaransa bwatangije iperereza ku gitero cyagabwe i Goma kikica umufaransakazi

Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’u Bufaransa (PNAT), ryatangije iperereza ku byaha by’intambara byakorewe mu gitero giherutse kugabwa i Goma mu Burasirazuba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kigahitana Umufaransakazi witwa Karine Buisse.

Karine Buisset yakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) i Goma ari umusesenguzi wa gahunda zo kurengera abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Icyo gitero cya drones cyabaye ku wa 11 Werurwe 2026, umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegesti bwa RDC wagaragaje ko cyagabwe n’Ingabo za Leta (FARDC) kigamije kwica abayobozi bakuru bawo.

Uwo mufaransakazi ari mu bahitanywe na cyo nyuma y’uko inzu we n’abandi bakozi bari batuyemo mu gace ka Himbi irashweho.

Umuyobozi Mukuru wa UNICEF, Catherine Russell yavuze ko babajwe cyane n’ibibazo by’umutekano muke byibasira abasivile by’umwihariko urupfu rw’uwo mufaransakazi.

Ikinyamakuru Actualité cyanditse ko iryo perereza ry’u Bufaransa rigamije kumenya ukuri ku rupfu rwa Karine Buisse binyuze mu kugaragaza mu by’ukuri abagabye icyo gitero.

Ni nyuma y’uko Leta ya RDC yari yirinze guhakana cyangwa kwemeza ko ingabo zayo ari zo zagabye icyo gitero, ivuga ko na yo igiye gukora iperereza ngo hamenyekane ukuri k’uko ibintu byagenze, ariko mu buryo busa n’ubutangaje itangira kucyegeka kuri AFC/M23.

Icyo gitero cyamaganywe n’ibihugu bitandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga ariko igitangaje ni uko nta watinyukaga kwamagana abakigabye mu by’ukuri.

Ni ibintu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier yagarutseho, avuga ko ibihugu byinshi byiganjemo iby’i Burayi n’imiryango mpuzamahanga byagaragaje ko bibabajwe n’urupfu rw’Umufaransakazi Karine Buisset ariko ntibikomoze ku bakigabye.

Yavuze ko umuryango mpuzamahanga utajya utunga urutoki Leta ya RDC iyo ikora ubugizi bwa nabi, kuko igihe cyose ingabo zayo zagabye ibitero bya drones ku Banyamulenge muri Komine ya Minembwe n’abandi basivile, wahisemo guceceka.

Ati “Birababaje kubona ko mu Isi ya none, bitakiri ihame ry’Umuryango w’Abibumbye cyangwa itegeko mpuzamahanga byatakaje agaciro, ahubwo n’ubuzima bw’abantu bugatakaza mu gihe inyungu zikomeye z’abanyembaraga zabangamirwa.”

Leta ya RDC yakajije ibitero bya drones ku birindiro bya AFC/M23 kuva umwaka wa 2026 watangira. Tariki ya 24 Gashyantare, yiciye Umuvugizi wayo ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma n’abandi barwanyi barimo abamurindaga.

Espanye ntiyumva uko EU ikurikira Trump buhumyi

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Espagne, Yolanda Diaz, yashinje Abanyaburayi kugaragaza intege nke ku bijyanye n’ibitero Amerika na Israel byagabye kuri Iran, agaragaza ko bakomeje kuba ingaruzwamuheto za Donald Trump, aho guhagarara bashikamye ku bitekerezo bemera.

Yolanda Diaz yavuze ko gukurikira buhumyi Amerika bishobora gutuma abaturage bo mu Burayi batangira gushidikanya ku bushobozi bw’ubuyobozi bubahagarariye.

Uyu muyobozi yavuze ko EU ikomeje kwitwara nk’umwana w’imfubyi utagira icyerekezo, ndetse udafite icyo yakora mu bihe bikomeye, ko uyu muryango ugomba guharanira politiki mpuzamahanga yayo aho “gufatwa bugwate na Trump”.

Uyu muyobozi yavuze ko EU ikwiriye kwamagana iyi ntambara Amerika na Israel byashoje kuri Iran, anenga bikomeye Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen ku kurya indimi ntiyamagane ibi bikorwa.

Mu burakari bwinshi cyane Minisitiri Yolanda Diaz, yifatiye ku gahanga abayobozi ba EU ashingiye ku myitwarire bagaragaje ubwo Iran yaraswagaho.

Ati “Ni ubucucu kuko Trump ntajya yubaha abantu bitwara nk’aho bamuyoboka buhumyi, bakora ibyo ashaka nta gutekereza.”

Amerika na Israel byatangije intambara yeruye kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026 bigahitana abayobozi bakuru ba Iran barimo n’uwari Umuyobozi Mukuru wayo, Ali Khamenei.

Espagne yagaragaje ko idashyigikiye ibyo Amerika na Israel byakoze. Iki gihugu cyananze ko Amerika ikoresha ibirindiro bya Naval Station Rota cyangwa Moron Air Base gisanzwe gisangiye na Amerika, mu kurasa kuri Iran.

Ni ibintu byababaje Donald Trump cyane ndetse avuga ko agiye guhagarika ubufatanye mu bucuruzi bwose na Espagne.

Espagne kandi ntiyemera gahunda ya OTAN yo gukoresha 5% by’ingengo y’imari y’ibihugu bigize uyu muryango wo gutabarana.

Espagne igaragaza ko nta mpamvu n’imwe yagombaga kwijandika mu bintu bibi byateza Isi akaga ishingiye ku bwoba.

Donald Trump yavuze ko atewe ishema no kwica abayobozi ba Iran

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Donald Trump wa Amerika yavuze ko ari “ishema rikomeye” kuba arimo kwica abo mu butegetsi bwa Iran

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 13 Werurwe 2026, Perezida Donald Trump yanditse ku rubuga rwe Truth Social ati: “Turimo gusenya nyabyo ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Iran, igisirikare, ubukungu n’ibindi.

Igisirikare cya Iran cyagiye, igisirikare kirwanira mu kirere nta kigihari, za misile, n’ibindi byose birimo gusibwa, kandi n’abategetsi babo bavanywe ku isura y’isi.

Hagati aho Iran yo ikomeje ibitero byo kwihimura kuri Israel n’ibihugu bituranye na yo aho Amerika ifite ibirindiro by’ingabo.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko ubu kirimo guhangana n’ibitero bya za misile zarashwe na Iran zerekeza kuri Israel

Intabaza ziburira rubanda zumvikanye mu bice byibasiwe muri Israel kandi ubutumwa bwo kuri telephone bubwira abantu kujya mu bwihisho bwoherejwe mu bice bitandukanye bya Israel, nk’uko ingabo zibivuga.

Trump we yavuze ko Amerika ifite intwaro “zitagereranywa, n’igihe gihagije” – ati: “Murebe ibigiye kubabaho uyu munsi”.

Aterekanye ibihamya, Trump ashinja abategetsi bwa Iran “kwica inzirakarengane” mu myaka 47 ishize.

Ati: “None ubu, njyewe Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndimo ndabica. Mbega ibintu biteye ishema gukora!”.

Hari abantu bashyigikiye ibikorwa n’amagambo ya Trump, mu gihe abandi bamunenga gushora isi mu ntambara, ubwicanyi ku basivile, no guteza ingaruka mbi kuri benshi ku isi.

Abarundi 74 bari barahungiye mu Rwanda batashye

Abarundi 74 biganjemo abagabo bari barahungiye mu Rwanda mu bihe bitandukanye, batashye ku bushake mu gihugu cyabo bashima ko nta kibazo bagiriye mu Rwanda mu myaka itandukanye bari bahamaze.

Batashye baciye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi uri i Nemba mu Karere ka Bugesera. Barimo abagore 30 n’abagabo 44. Baturutse mu miryango 47.

Bageze mu Rwanda mu myaka itandukanye ndetse 62 muri bo babaga mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu gihe abandi 12 babaga mu Mujyi wa Kigali.

Bakiriwe n’abaturutse mu Burundi nyuma yo guhererekanywa hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Mu babaherekeje harimo Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Havugiyaremye Jérémie wari umaze imyaka 25 mu Rwanda yavuze ko yabanje kuba mu buzima busanzwe ndetse ahabyarira abana bane biyongera kuri batatu yahageranye bakaba barindwi.

Yavuze ko ubuzima bwo mu Nkambi atari ikintu cyoroshe kububamo ariko na none ko nta kibazo yagiriye mu Rwanda.

Ati “Nta kibazo twagize twari tubayeho mu mahoro ariko mu nkambi si ahantu wakwishimira kuguma. Umuryango wanjye wo wasigaye mu nkambi wo nturashaka gutaha ariko njye nkumbuye igihugu cyanjye ngiye kongera gutangirayo ubuzima.”

Havugiyaremye yongeyeho ko icyatumye afata umwanzuro wo gutaha nyuma y’iyo myaka yose ari uko bagenzi be batashye mbere bavuga ko basanze iwabo ari amahoro.

Oda Mariya wari umaze imyaka 11 mu Rwanda yavuze ko yabaga mu Nkambi ya Mahama aho yahunze ibibazo by’umutekano muke byatewe n’imvururu zo mu 2015 zari mu Burundi ariko ko ubu yamenye ko amahoro yagarutse.

Ati “Nari narahunze njyenyine abo mu muryango wanjye wose nabasizeyo. Bagenzi bacu batashye mbere batubwiye ko ari amahoro ndavuga ngo reka nanjye ntahe nongere njye kubana n’abandi neza kuko nta kibazo twari dufitanye.”

Umuyobozi ushinzwe gahunda z’Impunzi muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Karagire Gonzague, yavuze ko kuva mu 2020 Abarundi bafashwa gutaha ku bushake bamaze kurenga 31.000 ndetse ko hari ubushake ku ruhande rw’u Burundi mu kubacyura.

Ati “Mu 2022 intumwa z’u Burundi baje mu Nkambi ya Mahama n’i Kigali baganiriza impunzi zabo ziri hano ngo zitahe. No mu mwaka ushize habaye ibiganiro byatambukaga kuri internet bikozwe n’u Burundi bigaragariza izo mpunzi impamvu zigomba gutaha.”

Abo Barundi batashye biyongera ku bandi 115 batashye mu Ugushyingo 2025 na bo babaga mu Nkambi ya Mahama no mu Mujyi wa Kigali gusa MINEMA igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda hakiri impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 50 ziba mu nkambi no bindi bice.