AMAKURU

UKWEZI

AFC/M23 yisubije agace yari yambuwe ko muri Walikare nyuma y’imirwano ikomeye na FARDC

AFC/M23 yisubije agace yari yambuwe ko muri Walikare nyuma y'imirwano ikomeye na FARDC
03-03-2026 09:22 | By Admin | Yasomwe n'abantu 1

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije agace ka Buhimba muri Teritwari ya Walikare muri Kivu ya Ruguru, nyuma y’imirwano ikomeye yabahuje n’uruhande bahanganye.

Aka gace ka Buhimba kari muri Gurupoma ya Waloa Yungu, kisubijwe na AFC/M23, nyuma yuko abarwanyi bayo bagabye igitero baturutse mu gace ka Kilongo muri Segiteri ya Osso Banyungu muri Teritwari ya Masisi.

Nyuma y’amasaha menshi y’imirwano ikomeye, FARDC yakuyemo akayo karenge isubira inyuma yerekeza i Ngenge, agace kari mu burengerazuba bwa Buhimba.

Iyi mirwano yasize bamwe mu baturage bavuye mu byabo, bahungira mu gace ka Waloa Yungu mu gihe hari n’abandi bahungiye mu mashyamba, abandi berekeza i Kimua.

Nanone kandi ibikorwa byo gutanga ubutabazi ku babukeneye, byazahaye kubera ibibazo by’umutekano bivugwa muri aka gace no mu nkengero zako.

AFC/M23 yisubije aka gace mu gihe imirwano hagati y’abarwanyi bayo n’uruhande bahanganye ikomeje gukaza umurego, mu bice byinshi byiganjemo ibyo ku mupaka uhuza Teritwari ya Walikale na Masisi.

Iyi mirwano yahinduye isura nyuma yuko uruhande rwa Leta ya Kinshasa rukomeje kurenga ku gahenge rukagaba ibitero mu bice bituwemo n’abaturage, ndetse no ku birindiro bya AFC/M23, birimo n’ibitero biherutse guhitana Col Willy Ngoma wari Umuvugizi w’Igisirikare cy’iri Huriro.

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko uku kurenga ku gahenge kwakozwe n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa, guha imbaraga AFC/M23 ku buryo na yo ishobora guhaguruka igakomeza irwana igana imbere ikaba yanigarurira ibindi bice.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
U Rwanda rwavuze ku ngaruka intambara ya Amerika na Iran ishobora kugira ku bukungu bwarwo

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko intambara ya Amerika, Israel na Iran izagira ingaruka ku bihugu byose by’Isi kuko ibikomoka kuri peteroli byinshi Isi ikoresha bica mu muhora wa Hormuz ubu wamaze gufungwa, ariko ahamya ko u Rwanda rwafashe ingamba zizatuma ingaruka zidahita zigera ku muturage.

Ibitero simusiga bya Amerika na Israel byatangiye mu gitondo cyo ku wa 28 Gashyantare 2026, ariko mu kwihorera Iran irasa ku bihugu bituranye birimo Qatar, Arabia Saoudite, Kuwait, Bahrain n’ahandi.

Hagati ya Iran n’ibi bihugu ni ho hari inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% bya peteroli icuruzwa ku Isi hose. Kuva intambara itangiye, ibigo bicuruza peteroli byayihanyuzaga byahise bihagarika kuhanyura.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yabwiye RBA ko iyi ntambara igira ingaruka ku Isi yose, by’umwihariko zikaba nyinshi ku bihugu bya Afurika n’u Rwanda rurimo.

Ati “Hari uburyo bwinshi izo ngaruka zigaragara kandi hakabaho n’ingamba zo kwitegura no guhangana na zo, ingaruka ya mbere iri kugaragara ku Isi hose ni ibijyanye n’ibikomoka kuri peteroli, kubera ko iriya nkomane ya Hormuz iri hariya mu kigobe cya Iran inyuramo peteroli nyinshi, hafi 1/5 cya peteroli icuruzwa ku Isi, bivuga ngo ibihugu bikura peteroli hanze bizagirwaho ingaruka.”

Ibikomoka kuri peteroli binyura mu nkomane ya Hormuz ni byo bigera cyane muri Afurika y’Iburasirazuba ari na ho u Rwanda ruherereye.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko hari ingamba zihari zirimo n’izigomba gutuma ibikomoka kuri peteroli bikiri mu nzira bigera mu gihugu vuba ku buryo ibyaba biri mu bubiko birushaho kuba byinshi.

Ati “Ubu dufite ingamba ku nzego nk’ebyiri, urwego rwa mbere ku bijyanye na peteroli turi gukorana n’abakura peteroli hanze kugira ngo turebe peteroli yacu iri mu nzira yamaze kurenga ziriya nzira ziri kuberamo intambara, turebe ko yagera mu gihugu vuba ndetse nihagera tube twizeye ko dushobora kuba dufite ububiko buhagije, icyo gihe nibura tuba tuvuga ngo ibi bishobora kuba mu mezi abiri bigahosha turamutse dufite peteroli yinjiye mu gihugu tukaba tuyifiteho ububasha.”

Hormuz iri hagati ya Iran na Oman. Buri munsi, inyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na 21 tw’ibikomoka kuri peteroli, tungana na 20% by’inyuzwa ahandi hose ku Isi.

Ibihugu byo mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi bwa peteroli (OPEC), birimo Iran, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Kuwait na Iran, ni byo bikoresha cyane iyi nzira, byohereza ibikomoka kuri peteroli cyane cyane muri Aziya.

Kuva mu Ugushyingo 2025 ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byarazamutse, aho litiro ya lisansi yageze kuri 1.989 Frw, mu gihe iya mazutu ari 1.900 Frw. Bisobanuye ko nta gihindutse ibi biciro bishobora kwiyongera.

Minisitiri Sebahizi yavuze kandi ko Leta izakomeza gufasha abashoramari binjiza mu gihugu ibikomoka kuri peteroli kugira ngo babone amafaranga atuma barangura byinshi ku buryo u Rwanda rugira ububiko bw’igihe kirekire.

Ati “Hari abashoramari bemereye Leta ko bagiye kubaka ibigega kugira ngo twongere ububiko bwa peteroli mu Gihugu imbere. Tugomba kubafasha kugira ngo uko kubaka ibyo bigega kwihute mu minsi iri imbere tuzabe dushobora kubika peteroli igihe kirekire."

Ingamba yindi Sebahizi yavuze ni ugukora ku buryo ibicuruzwa bivanwa muri Aziya, hari ahandi babikura mu gihe byaba bigaragaye ko muri ibi bice birimo intambara ibiciro byazamutse.

Ati “Aziya dukurayo ibicuruzwa byinshi bivuga ngo nigira ibibazo by’ubukungu natwe duhahira muri Aziya tuzasanga ibiciro byazamutse ku buryo ubwo ari bwo bwose. Dushobora kwitega ko ibiciro bizazamuka ariko tugomba gufata ingamba kugira ngo nk’Abanyarwanda tudahungabana.”

AFC/M23 yisubije agace yari yambuwe ko muri Walikare nyuma y'imirwano ikomeye na FARDC

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije agace ka Buhimba muri Teritwari ya Walikare muri Kivu ya Ruguru, nyuma y’imirwano ikomeye yabahuje n’uruhande bahanganye.

Aka gace ka Buhimba kari muri Gurupoma ya Waloa Yungu, kisubijwe na AFC/M23, nyuma yuko abarwanyi bayo bagabye igitero baturutse mu gace ka Kilongo muri Segiteri ya Osso Banyungu muri Teritwari ya Masisi.

Nyuma y’amasaha menshi y’imirwano ikomeye, FARDC yakuyemo akayo karenge isubira inyuma yerekeza i Ngenge, agace kari mu burengerazuba bwa Buhimba.

Iyi mirwano yasize bamwe mu baturage bavuye mu byabo, bahungira mu gace ka Waloa Yungu mu gihe hari n’abandi bahungiye mu mashyamba, abandi berekeza i Kimua.

Nanone kandi ibikorwa byo gutanga ubutabazi ku babukeneye, byazahaye kubera ibibazo by’umutekano bivugwa muri aka gace no mu nkengero zako.

AFC/M23 yisubije aka gace mu gihe imirwano hagati y’abarwanyi bayo n’uruhande bahanganye ikomeje gukaza umurego, mu bice byinshi byiganjemo ibyo ku mupaka uhuza Teritwari ya Walikale na Masisi.

Iyi mirwano yahinduye isura nyuma yuko uruhande rwa Leta ya Kinshasa rukomeje kurenga ku gahenge rukagaba ibitero mu bice bituwemo n’abaturage, ndetse no ku birindiro bya AFC/M23, birimo n’ibitero biherutse guhitana Col Willy Ngoma wari Umuvugizi w’Igisirikare cy’iri Huriro.

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko uku kurenga ku gahenge kwakozwe n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa, guha imbaraga AFC/M23 ku buryo na yo ishobora guhaguruka igakomeza irwana igana imbere ikaba yanigarurira ibindi bice.

U Rwanda rwamaganye ibihano “bibogamye” Amerika yafatiwe RDF n'abasirikare bakuru

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye RDF na bamwe mu Bayobozi Bakuru b’Ingabo bidashingiye ku kuri kw’ibiba mu ntambara imaze imyaka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo ry’ibihano Amerika yafatiye RDF ryashyizwe hanze ku wa 2 Werurwe 2026 rishinja u Rwanda ubufatanye n’umutwe wa M23, ibintu rwamaganye kuva kera.

Ni ibihano byo mu rwego rw’ubukungu, aho ababifatiwe baba badafite uburenganzira ku mitungo yabo iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa se igenzurwa n’umuntu uri muri Amerika, kuko ihita ifatirwa ikajya mu maboko y’Ibiro bya Amerika bishinzwe kugenzura umutungo wo mu mahanga, OFAC (Office of

Abafatiwe ibihano barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga; Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi n’Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Stanislas Gashugi n’Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu y’Ingabo z’u Rwanda, Gen Maj Ruki Karusisi ndetse na RDF nk’urwego.

Ni ibihano u Rwanda rwavuze ko bibogamye, bidashingiye ku kuri.

Itangazo u Rwanda rwasohoye ku wa 2 Werurwe rigira riti “Ibihano byashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyu munsi bireba gusa uruhande rumwe mu buryo budafite ishingiro, bihabanye n’ukuri ndetse binyuranye n’ibibera mu ntambara yo Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Kuva muri Kamena 2025 hasinywa amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC muri Amerika na nyuma ku wa 4 Ukuboza 2025, RDC yakomeje kugaba ibitero bya drone n’ibindi bikomeye mu bice bigenzurwa na AFC/M23, Abanyamulenge mu bice bitandukanye batwikirwa inzu abandi bahezwa mu gace kamwe aho badashobora kubona iby’ibanze mu buzima bwabo.

Ni mu gihe mu biganiro byaberaga i Doha hari hemejwe agahenge kaganisha ku guhagarika intambara burundu, amahoro agahinda mu karere.

Rikomeza riti “Ibitero by’indege zitagira abapilote n’ibyo ku butaka ni ikimenyetso simusiga kigaragaza ibikorwa byo kurenga ku gahenge kemeranyijweho na RDC, kandi bikomeza gutwara ubuzima bw’abantu. Kurinda u Rwanda ni inshingano Ingabo z’u Rwanda zitewe ishema no gushyira mu bikorwa.”

Itangazo ry’u Rwanda kandi rigaragaza ko ibihano byafashwe na Amerika bibogamye kuko RDC yemereye i Washington ko igomba guhagarika imikoranire no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kugeza ubu hakaba nta cyakozwe kiganisha ku kuwurandura.

Riti “Ihuriro ry’Ingabo za RDC zirimo n’Abacanshuro, imitwe y’inyeshyamba y’abahezanguni izwi nka Wazalendo n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda barwanira hamwe n’ingabo za FARDC. RDC yiyemeje mu masezerano y’amahoro ya Washington, guhagarika gutera inkunga FDLR n’imitwe iyishamikiyeho ariko nta kintu na kimwe yigeze ikora kijyanye na byo.”

Kuva amasezerano ya Washington yashyirwaho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025, u Rwanda rwavuze kenshi ko rwiteguye kuyubahiriza, ndetse ateganya ko ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho zizavanwaho ari uko RDC yaranduye burundu FDLR.

Nubwo ibyo rwabyemeye, RDC yo yakomeje intambara n’imikoranire na M23. Mu Cyumweru gishize, Umuvugizi w’abarwanyi ba M23, Willy Ngoma, yiciwe mu gitero cya drone cy’ingabo za Congo bigaragaza ko zikomeje imirwano mu gihe M23 yavuze kenshi ko yiteguye kubahiriza agahenge.

Iran yarashe ku bwato bw'intambara bwa Amerika

Intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byashoje kuri Iran ikomeje gufata indi ntera, aho kuri ubu Ingabo za Iran zigambye ko zarashe missile enye ku bwato bw’intambara bwa Amerika buri mu Burasirazuba bwo Hagati buzwi nka ‘USS Abraham Lincoln’.

USS Abraham Lincoln ni ubwato bunini, bukaba ubwa gatanu mu bunini indege z’intambara zigwaho mu bwo Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gifite.

USS Abraham Lincoln ni ubwato bukoresha indege za F-35 z’intambara ziba zifite ubushobozi bwo kudadahurwa na za ‘radars’ z’umwanzi.

Ni bumwe mu bwato buzwiho kuba bunini, bufite ubushobozi buhambaye ndetse bwatwara indege nyinshi cyane.

USS Abraham Lincoln ireshya na metero zirenga 300 mu burebure, na metero 78 mu bugari n’izindi 74 z’ubutumburuke uvuye ku mazi.

Ishobora gutwara indege zirenga 70, ikagira ikoranabuhanga rihambaye nka za ‘radar’ uburyo bw’ubwirinzi, ibikoresho by’itumanaho, biyifasha gukorera aho ari ho hose.

Bufite ubushobozi bwo gukoresha ingufu za nucléaire, ibibufasha gukora igihe kirekire nta mavuta abwongewemo.

Ubu bwato bwatangiye kubakwa mu 1986 butangira kujya mu kazi mu 1989.

Ku wa 15 Gashyantare 2026 bwabonywe ku nkengero za Oman.

Icyakora Igisirikare cya Amerika cyagaragaje ko ubu bwato butarashweho ndetse ko missile za Iran zitanaguye ahegereye aho buri.

Ibitero bya Israel na Amerika kuri Iran byagabwe bwa mbere mu gitondo cyo ku wa 18 Gashyantare 2026. Iran na yo yagabye ibitero ku nyungu za Israel na Amerika ziherereye mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati nka Qatar, UAE, Kuwait, Bahrain, Jordanie, Arabie Saoudite na Iraq.

Ishami ry’Igisirikare cya Amerika ryo mu Burasirazuba bwo Hagati, CENTCOM, ryatangaje ko abasirikare ba Amerika batatu baguye muri iyi ntambara ndetse batanu bakomerekejwe n’ibitero bya Iran.

Bivugwa ko kandi abantu icyenda baguye mu gitero cya missile cyagabwe ku Mujyi wa Beit ⁠Shemesh wo muri Israel.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo barenga 40 bishwe

Ingabo za Iran zarahiriye kwihorera uko byashoboka kose ndetse zivuga ko zagabye ibitero ku birindiro 27 bicumbikiye ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati no ku bikorwaremezo bitandukanye bya Israel ndetse ibiturika bikomeje kumvikana mu bihugu by’ishuti za Amerika.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaburiye Iran ko niyibeshya ikagaba ibitero ku birindiro byayo, aza kuyihanisha imbaraga itigeze ibonaho mu mateka yayo.

Iran igaragaza ko kugeza ubu abarenga 200 bamaze kugwa muri ibi bitero barimo abakobwa 108 bigaga mu ishuri ribanza ryagabweho igitero.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Khamenei undi muyobozi w’ikirenga azatorwa bitarenze mu minsi ibiri.

Alireza Arafi ni we wejwe nk’umusimbura w’agateganyo w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, waguye mu bitero Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Israel ziri kugaba kuri iki gihugu.