AMAKURU

UKWEZI

ADEPR yahagaritse abavugabutumwa 35 bahamijwe ibyaha bya Jenoside

ADEPR yahagaritse abavugabutumwa 35 bahamijwe ibyaha bya Jenoside
19-03-2026 23:52 | By Admin | Yasomwe n'abantu 2

Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda (ADEPR) bwatangaje ko bwambuye inshingano za gishumba ababwirizabutumwa 35 baherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu nyuma y’uko bigaragaye ko bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’Inkiko Gacaca.

Mu itangazo ryshyizwe hanze ku wa Kabiri, Ubuyobozi bwa ADEPR bwatangaje urutonde rw’abavugabutumwa 35 barimo barindwi bo mu Rurembo rwa Kigali, 13 bo mu rurembo rw’Amajyepfo, barindwi bo mu Burasirazuba, n’umunani bo mu Burengerazuba.

Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku ngingo ya 22 igika cya mbere agaka ka 19, n’iya 33 igika cya mbere agaka ka 12, z’Amategeko Shingiro y’ltorero rya Pentekote ry’u Rwanda- Itorero ADEPR yo ku wa 13/09/2021.

Gishingiye kandi ku ngingo ya 13 igika cya mbere agaka ka 12, iya 32 n’iya 38 z’Amabwiriza Agenga Abanyamuhamagaro bafite inshingano za Gishumba, Ababwirizabutumwa n’Abadiyakoni yo ku wa 16/10/2025.

Hanagendewe kandi ku mwanzuro w’Inama Nkuru y’Abashumba y’ltorero ADEPR yateranye ku ya 22/10/2025 na 11/02/2026 igasuzuma ingingo zirimo iy’umunyamuhamagaro ufite inshingano za gishumba wahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’Inkiko z’Igihugu zibifitiye ububasha.

Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR bwamenyesheje abanyetorero baryo ko abari kuri urwo rutonde bambuwe inshingano za gishumba n’iz’umubwirizabutumwa baherewe mu Itorero ADEPR kuko bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imvaho Nshya yagerageje kuvugisha Umuvugizi wa ADEPR ariko ntiyahita aboneka, kugira ngo asobanure biruseho byinshi ku mpamvu uyu mwanzuro wafashwe n’icyo bivuze mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994.

REBA URUTONDE HANO


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Motsepe yasabye Sénégal kujurira niba itemera icyemezo cyo kuyambura igikombe cya Afurika

Perezida w’Impuzamashyirahamwe muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe, ashyigikiye ko Sénégal ijya mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (CAS/TAS) kujurira, nyuma y’uko yambuwe Igikombe cya Afurika kigahabwa Maroc.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026, ni bwo Patrice Motsepe yagaragaje icyo atekereza ku cyemezo cyafashwe n’Akanama gashinzwe Ubujurire muri CAF, ku mvururu zabaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Ubwo Sénégal na Maroc zahuriraga ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika, abakinnyi ba Sénégal bari mu mukino hagati bikuye mu kibuga kubera kutanyurwa n’ibyemezo by’abasifuzi.

Nyuma Komisiyo ishinzwe Imyitwarire muri CAF yahannye yihanukiriye amakipe yombi, ariko Maroc ntiyanyurwa n’umwanzuro wayo ahubwo igana Akanama gashinzwe Ubujurire.

Aka kanama kemeje ko Igikombe cyari cyegukanywe na Sénégal icyamburwa kuri mpaga y’ibitego 3-0, kigahabwa Maroc.

Patrice Motsepe yashimye iki cyemezo, ahamya ko cyanyuze mu mucyo kuko yizeye neza abagize inzego zishinzwe gukemura impaka muri CAF.

Ati “Ibyabaye kuri uriya mukino byari bibabaje kuko bitesha agaciro akazi kose tuba twarakoze mu myaka yose kugira ngo irushanwa rigende neza. Duhitamo abagize izi nzego twaritonze cyane kandi bigirwamo uruhare n’ibihugu byose bya Afurika uko ari 54.”

“Twe rero turi ku ruhande rw’imyanzuro yafashwe n’izo nzego kuko zikwiriye kwigenga. Ababikoze babikoranye ubushishozi, ariko nanone tunashyigikiye ko abatsinzwe bagana izindi nzego zisumbuyeho nka CAS, kandi umwanzuro wayo na wo uzubahwa.”

Guverinoma ya Sénégal idakozwa ibyo kuyambura Igikombe cya Afurika cya 2025, yasabye ko CAF ikorwamo iperereza kuri ruswa.

ADEPR yahagaritse abavugabutumwa 35 bahamijwe ibyaha bya Jenoside

Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda (ADEPR) bwatangaje ko bwambuye inshingano za gishumba ababwirizabutumwa 35 baherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu nyuma y’uko bigaragaye ko bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’Inkiko Gacaca.

Mu itangazo ryshyizwe hanze ku wa Kabiri, Ubuyobozi bwa ADEPR bwatangaje urutonde rw’abavugabutumwa 35 barimo barindwi bo mu Rurembo rwa Kigali, 13 bo mu rurembo rw’Amajyepfo, barindwi bo mu Burasirazuba, n’umunani bo mu Burengerazuba.

Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku ngingo ya 22 igika cya mbere agaka ka 19, n’iya 33 igika cya mbere agaka ka 12, z’Amategeko Shingiro y’ltorero rya Pentekote ry’u Rwanda- Itorero ADEPR yo ku wa 13/09/2021.

Gishingiye kandi ku ngingo ya 13 igika cya mbere agaka ka 12, iya 32 n’iya 38 z’Amabwiriza Agenga Abanyamuhamagaro bafite inshingano za Gishumba, Ababwirizabutumwa n’Abadiyakoni yo ku wa 16/10/2025.

Hanagendewe kandi ku mwanzuro w’Inama Nkuru y’Abashumba y’ltorero ADEPR yateranye ku ya 22/10/2025 na 11/02/2026 igasuzuma ingingo zirimo iy’umunyamuhamagaro ufite inshingano za gishumba wahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’Inkiko z’Igihugu zibifitiye ububasha.

Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR bwamenyesheje abanyetorero baryo ko abari kuri urwo rutonde bambuwe inshingano za gishumba n’iz’umubwirizabutumwa baherewe mu Itorero ADEPR kuko bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imvaho Nshya yagerageje kuvugisha Umuvugizi wa ADEPR ariko ntiyahita aboneka, kugira ngo asobanure biruseho byinshi ku mpamvu uyu mwanzuro wafashwe n’icyo bivuze mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994.

REBA URUTONDE HANO

Kayonza: Imvura yasenye inzu 21, amashuri n'urusengero rwa ADEPR

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwatangaje ko imvura yaguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, yatwaye ibisenge by’inzu 21 z’abaturage, urusengero ndetse n’igisenge cy’amashuri arindwi ku ishuri ribanza rya EP Amahoro ADEPR riherereye mu Murenge wa Ndego.

Iyi mvura yaguye ku wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe 2026 yibasiye cyane Umurenge wa Ndego wo mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bisangwa Emmanuel yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi mvura yibasiye inzu 21, aho yasenye ibisenge byazo harimo esheshatu igisenge cyose cyavuyeho kikagenda, mu gihe izindi zangiritse ku buryo abaturage batazibamo.

Ati “Imvura yaraye iguye yangije ibintu byinshi birimo igisenge cyo ku ishuri ribanza rya ADEPR Amahoro, igisenge cy’ibyumba birindwi cyagiye, hari ECD n’igikoni cyayo nabyo byagurutse, hari igisenge cyose cy’urusengero rwa ADEPR, hari inzu 21 zirimo esheshatu aho igisenge cyagurutse burundu. Imyaka ntabwo yangiritse cyane kuko umuyaga niwo wari mwinshi.”

Gitifu Bisangwa yavuze ko abaturage bangirijwe n’iyi mvura abenshi bacumbitse mu baturanyi babo mu gihe bagitegereje gufatanya n’ubuyobozi mu gusana ibyangiritse.

Ati “Twabashije kuganira n’abaturage ndetse n’abanyeshuri bari bari gukora ibizamini, twateye ihema kugira ngo bakomeze ibizamini, ku baturage turabashishikariza gutera ibiti no gukomeza ibisenge by’inzu zabo kugira ngo twirinde ko umuyaga wazatwara inzu zacu.”

Kuri ubu abaturage ndetse n’abayobozi bakomeje umuganda wo kugira ngo basane ibyangiritse.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko muri Werurwe 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri uku kwezi.

Ubushinwa bwavuze ko iyicwa ry'abategetsi ba Iran n'ibitero ku baturage bitemewe na gato"

Ubushinwa bwavuze ko iyicwa ry’umukuru w’Inama Nkuru y’Umutekano wa Irani, Ali Larijani, mu gitero cyakozwe na Israel, n’iyicwa ry’undi mutegetsi uwo ari we wese wa Iran "bitemewe", busaba ko hashyirwaho uburyo bwo guhagarika imirwano byihuse.

Nubwo Beijing ari umufatanyabikorwa wa Iran, yanenze ibitero byayo ku bihugu byo mu kigobe cy’Abarabu birimo ibirindiro bya gisirikare bya Amerika.

Larijani niwe muntu ukomeye cyane muri Iran wishwe nyuma y’Umutegetsi w’Ikirenga Ayatollah Ali Khamenei n’abandi bantu bakomeye ku munsi wa mbere w’intambara ya Amerika na Israel tariki 28 Gashyantare (2).

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, Lin Jian, yagize ati: "Twahoraga duhakanira ikoreshwa ry’ingufu mu mibanire mpuzamahanga," yongeraho ko "ibikorwa bigamije kwica abategetsi ba Iran no kugaba ibitero ku baturage bidakwiye na gato."

Yagize ati: "Ubushinwa burasaba impande zirebwa guhagarika ibikorwa bya gisirikare vuba no gukumira ko ibintu mu karere bikomeza kumera nabi."

Beijing yashatse kuba umuhuza w’intambara, aho intumwa yayo idasanzwe mu Burasirazuba bwo Hagati, Chai Jun, izazenguruka ako karere muri uku kwezi kugira ngo ibonane n’abategetsi bakuru.

Mu bihugu yasuye harimo Arabiya Saoudite, UAE, Bahrain, Kuwait na Misiri.

Mu ruzinduko rwe, Chai yashimangiye ko "ibitero ku bikorwa bitari ibya gisirikare bidakwiriye, kandi ko umutekano w’inzira z’amato utagomba guhungabana."

Lin Jian yavuze ko uruzinduko rw’intumwa ari "igice cy’ibikorwa bikomeye bya dipolomasi by’Ubushinwa" mu Burasirazuba bwo Hagati, yongeraho ko "ibikorwa bya dipolomasi bya Beijing ntibizahagarara igihe cyose amakimbirane agikomeje."

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa yatangaje muri iki cyumweru ko Beijing izatanga inkunga y’ubutabazi kuri Iran, Libani, Jordan na Iraq.

Perezida Kagame n'Umuyobozi wa Global Citizen baganiriye ku bufatanye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Werurwe 2026, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye, Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Umuryango Global Citizen, Hugh Evans.

Babonanye mu masaha make mbere y’igitaramo cya Move Afrika kigiye kuba ku nshuro ya gatatu ku bufatanye na Global Citizen.

Prezida Kagame na Hugh Evans baganiriye ku musaruro w’ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubuhanzi ndetse n’ibikorwa byagutse Global Citizen ikomeje gukora mu nzego zirimo iz’ubuzima n’uburezi.

Iki gitaramo kigiye kubera muri BK Arena, cyatumiwemo icyamamare mu muziki akaba n’uwegukanye ibihembo birimo Grammy Awards, Doja Cat.

Ni igitaramo kibumburira ibindi butaramo bya Move Afrika byitezwe kubera i Pretoria muri Afurika y’Epfo ku wa 20 Werurwe 2026, muri SunBet Arena.

Doja Cat yishimiye kuba ari we wabaye uw’imbere mu kuyobora ibi bitaramo bizabera no ku gihugu cya Afurika y’Epfo afitemo inkomoko.

Yagize ati: “Kuva kuri gakondo yanjye ya Afurika y’Epfo ukagera ku rubyiniro rw’Isi yose, tuzanye umunezero, n’icyerekezo hamwe n’impinduka za nyazo za Move Afrika muri Kigali na Pretoria. Uku si ukwidagadura gusa, ahubwo ni n’igikorwa gihanga imirimo n’amahirwe by’igihe kirekire.”

Hugh Evans yashimiye Doja Cat anaboneraho kumuha ikaze muri ibi bitaramo bikomeje kuzana impinduka ku mugabane wa Afurika.

Yavuze ko Doja Cat aheruka gutanga ibyishimo mu birori by’imikino y’igikombe cy’Isi cy’amakipe, bityo bakaba bizeye ko n’ibindi byose bizagerwaho.

Yagaragaje kandi ko bishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’ibihe by’amateka bahagiriye mu myaka ibiri ishize.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Jean-Guy Afrika, na we yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye kongera kwakira ibi bitaramo bisiga amahirwe anyuranye ku Banyafurika.

Bivugwa ko ibi bitaramo bikomeza gushimangira intego y’igihe kirekire ya Move Afrika yo kubaka uruhererekane rw’ibitaramo biyobora iterambere ry’ubukungu n’ishoramari, bigahanga n’amahirwe ku kiragano gishya cy’urubyiruko rwo ku mugabane.

Iran yemeje urupfu rw'Umuyobozi w'Inama y'Umutekano yayo

Leta ya Iran yemeje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo, Dr. Ali Larijani, yiciwe mu gitero ingabo za Israel zagabye i Tehran mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira uwa 17 Werurwe 2026.

Inkuru y’urupfu rwa Larijani yemerejwe kuri konti ye ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe, ishimangira ko uyu muyobozi yasanze abandi “bahowe Imana” barimo Ali Hosseini Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu.

Ubutumwa bwatangarijwe kuri iyi konti bugira buti “Baturage ba Iran, Abasilamu n’ababohowe bose ku Isi, umukozi w’Imana yasanze Umwami nk’uwahowe ukwemera.”

Umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, IRGC, watangaje ko mu rwego rwo guhorera Larijani n’Umuyobozi w’umutwe wa Basij, Gholamreza Soleimani, na we wishwe uwo munsi, watangiye kugaba ibitero muri Israel.

Perezida wa Iran, Massoud Pezeshkian yagize Larijani Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano muri Kanama 2025. Ni inshingano yabangikanyaga n’iyo guhagararira Umuyobozi w’Ikirenga muri iyi nama.

Kuva mu 2005 kugeza mu 2007, Larijani yabaye umuyobozi w’itsinda rya Iran ryari mu biganiro ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire, kuva mu 2008 kugeza mu 2020 aba Perezida w’Inteko Ishinga amategeko.

Kuva intambara ya Amerika, Israel na Iran yatangira tariki ya 28 Gashyantare 2026, Ali Hosseini Khamenei akicwa, Larijani ni we washyize imbaraga mu kwibasira impande bahanganye yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko kuva Khamenei yicwa, Larijani yakoraga inshingano nk’iy’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.

Ikipe y'igihugu ya Segenal yatewe mpaga ihita yamburwa igikombe cy'Afurika

Ikipe y’igihugu ya Senegal yambuwe igikombe cy’Afurika nyuma yo guterwa mpaga na CAF, gihita cyegukanwa na Morocco bahuriye ku mukino wa nyuma.

Ni amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuri wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2026, aho byatangajwe ko akanama nkemuramaka ka CAF kafashe umwanzuro wo guha igikombe Marocco nyuma y’amakosa Senegal yakoze ku mukino wa nyuma nubwo uyu mukino warangiye Senegal yegukanye intsinzi y’igitego 1-0.

Senegal yambuwe igikombe cya Afurika, nyuma yaho impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yatangaje ko ubujurire bwatanzwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Morocco (FRMF) bwemewe kandi bugahabwa agaciro. Ibi bivuze ko Senegal yambuwe igikombe yari yegukanye, maze Morocco ihabwa intsinzi ku mukino waranzwe n’imvururu mu minota y’inyongera.

Ubwo umukino wari uri kugera ku musozo, umukinnyi wa Morocco, Brahim Diaz yaguye mu rubuga rw’amahina, umusifuzi ntiyahise atanga penaliti, ariko VAR iza kwemeza ko ari Penalite. Ibi byarakaje cyane abatoza n’abasimbura ba Senegal, maze umutoza Pape Thiaw ategeka abakinnyi gusohoka mu kibuga.

CAF yasanze iki gikorwa kinyuranyije n’amategeko mu ngingo ya 82 na 84, ivuga ko kuva mu kibuga bifatwa nko gutsindwa ku bushake. Niyo mpamvu Senegal yatewe mpaga y’ibitego 3-0.

Nubwo abakinnyi benshi bari bagiye mu rwambariro, Sadio Mané yagerageje kubasubiza mu kibuga ngo barangize umukino. Yavuze ko nubwo umusifuzi ashobora gukora amakosa, ari ngombwa kubaha umukino.

Nyuma basubiye mu kibuga, penaliti ya Diaz iza Gufatwa n’umuzamu wa Senegal. Umukino warangiye ari 0-0, ujya mu minota 30 y’inyongera, maze Papa Gueye atsindira Senegal igitego cyabahesheje intsinzi.

Nyuma y’icyemezo cya CAF, iyo ntsinzi ya Senegal yateshejwe agaciro, maze Morocco itangazwa nk’uwegukanye igikombe cy’Afurika cya 2025 cyamburwa Senegal.