AMAKURU

UKWEZI

Mozambique: Abasirikare 3 ba RDF baba biciwe mu mirwano ikaze i Macomia

Mozambique: Abasirikare 3 ba RDF baba biciwe mu mirwano ikaze i Macomia
26-02-2026 10:50 | By Admin | Yasomwe n'abantu 12

Umutwe wa AFC/M23 biciye muri Benjamin Mbonimpa usanzwe ari umunyamabanga uhoraho wawo, wunamiye Lt. Col Willy Ngoma wahoze ari umuvugizi w’igisirikare cyawo, umugaragaza nk’umusirikare w’intwari uzahora azirikanwa.

Mbonimpa abinyujije ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “Intwari ntizigera zipfa. Ni abakundwa bacu. Wari Ofisiye w’intwari ndetse n’umunyarugwiro, tuzakomeza kukuzirikana mu mitima yacu. Udusuhurize intwari zacu dukunda n’abavandimwe bacu bari aho.”

Mu rucyerera rwo ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare, ni bwo Lt. Col Willy Ngoma yiciwe mu gitero cya drone ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye mu gace ka Rubaya, muri Teritwari ya Masisi.

Kugeza ubu nta makuru arambuye AFC/M23 iratanga ku rupfu rwe.

Amakuru icyakora avuga ko muri rusange abantu icyenda ari bo biciwe muri icyo gitero cyigambwe n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa ndetse n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo bafatanya na zo urugamba.

Src: Bwiza


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Muhanga: Umukecuru w'imyaka 82 yaguye mu ziko ahita apfa

Umukecuru witwa Zaninka Adela w’imyaka 82, wari utuye mu Umudugudu wa Kajeje mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga, yaguye mu ziko ryari ririmo umuriro arashya kugeza ashizemo umwuka.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Mata 2026, ubwo nyakwigendera yari ari mu gikoni atetse ubugari, bamwe mu bahageze batabaye bavuga ko yaguye mu mashyiga abanjemo umutwe ndetse bimuviramo gushya bikabije umubiri wose.

Abaturanyi bavuga ko aya makuru yamenyekanye ahagana saa mbiri z’umugoroba, ubwo umwuzukuru we babanaga yari avuye mu isantere ya Cyeza kugura ibirungo byo gutekesha imboga maze ageze mu rugo, yinjiye mu gikoni asanga uwo mukecuru yahiye bikomeye ndetse umutwe we uri hagati mu mashyiga arimo kugurumana.

Uyu mwuzukuru yahise amukuramo, amumenaho amazi, atangira gutabaza abaturanyi.

Niyonsaba john uturanye n´uyu muryango umwe mu bahageze batabaye yavuze ko yasanze nyakwigendera yamaze gushiramo umwuka.

Yagize ati “Twahageze dusanga yamaze gupfa,umubiri wari wangiritse cyane ku buryo bitari byoroshye kumumenya,byari ibintu bibabaje cyane.”

Niyomukiza Emelita, yavuze ko uyu mukecuru yari amaze igihe gito yimukiye muri aka gace, kandi akaba yabanaga n’umwuzukuru we,ngo yumvise abantu basakuza ubwo yari ageze murugo iwe kuko aturanye na Nyakwigendera niko kuzamuka yiruka aje kureba.

Yagize ati “Twumvise abantu bavuza induru bavuga ko Adela ahiye,twahageze dusanga bamukuye mu ziko bamuryamishije iruhande, ariko yari yamaze gushiramo umwuka.”

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Niyonzima Gustave, yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Yagize ati “Ni umukecuru wari ufite hagati y’imyaka 82 na 85, umwuzukuru we yasanze yaguye muziko yahiye kugeza apfuye,yari avuye kugura ibyo guteka mu isantere,umurambo wajyanywe kwa muganga kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.”

Yakomeje avuga ko hari amakuru abaturage batanze agaragaza ko nyakwigendera yari asanzwe arwara umuvuduko w’amaraso, bikaba bishobora kuba byatumye agira ikibazo kikamuviramo kugwa mu ziko.

Mu gihe iyi nkuru yakorwaga, inzego zirimo RIB n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyeza zari zijyanye umurambo kwa muganga, mu gihe umuryango wari mu myiteguro yo kumushyingura.

Indwara 25 zivurwa n'umuravumba, uko utegurwa n'ibyo kwitondera

Umuravumba ni umuti gakondo ukomoka ku bimera utangaje , umuravumba ufite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye ,zaba indwara ziterwa n’amavirusi , indwara ziterwa n’udukoko two mu bwoko bwa bagiteri ,iziterwa n’udukoko tw’imiyege ndetse nizindi nyinshi cyane .

Kuva kera umuravumba wakoreshwaga n’abanyarwanda mu kwivura indwara zitandukanye ,zaba indwara zo mu nda ndetse n’indwara zo mu buhumekero , umuravumba uzwi ku izina rya Tetradenia Riparia ,mu bihugu biteye imbere umuravumba ukorwamo imiti y’ibinini .

Umuravumba uvura iki?

Umuravumba ufite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye , ni kimwe mu bimera bivura indwara zitandukanye , umutobe uva mu mababi y’umuravumba ushobora gukoreshwa no mu kwica udukoko ,ndetse no mu gusukura ibikoresho no kwirukana impumuro nko mu musarani muri make ushobora gukoreshwa nk;umuti wa antiseptic .

Ibinyabutabire dusanga mu muravumba bikora nk’umuti

Mu muravumba dusangamo ibinyabutabire bitandukanye ari nabyo biha umuravumba ubushobozi bwo kuvura nk’imiti .

Mu muravumba dusangamo ibinyabutabire bikurikira:

Phenol alkaloids flavonoids
Phlobatannins
diterpenes
sesquiterpenes
terpineol
fenchone
B-fenchyl alcohol
B-caryophyllene
perillyl alcohol
phytosterols

Ibinyabutabire bya Saponins , Phenols na flavonoids nabyo bituma umuravumba ugira ubushobozi bwo kuvura indwara ziterwa n’imiyege , uvura allergies , uvura ububabare no kubyimbirwa .

Ibinyabutabire bya Alkaloids dusanga mu muravumba nabyo bituma umuravumba ugira bushobozi bwo kuvura indwara zo mu nda ndetse n’inzoka zo mu nda .

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko amababi y’umuravumba yifitemo ubushobozi bwo kuvura indwara ya malariya yoroheje , cyane cyane iyatewe n’agakoko ka plasmodium falciparum.

Ikinyabutabire cya Diterpene gifite ubushobozi bwo kuvura ububabare bungana n’ubw’imiti ya papaverine ,

Imiti ikamurwa mu mababi y’umuravumba ifite ubushobozi bwo kuvura no kwica udukoko two mu bwoko bwa bagiteri nka staphylococcus aureus , staphylococcus epidermis , bacillus cereus , bacillus subtilis , micrococcus kristinae , candida albicans ,mycobacterium smegmatis nutundi .....
Indwara umuravumba ushobora kuvura
Indwara umuravumba ushobora kuvura

Umuravumba ushobora kuvura indwara nyinshi zirimo:

Ibisebe
ise
ikibyimba
kuwusiga aho warumwe n’imibu hagakira
ibimeme
inkorora
anjine
ibicurane
umusonga woroheje
gufungana mu mazuru
bronchite
umuhaha
agatembwe
umunaniro ukabije
umuriro utazi icyawuteye
kubabara mu gituza
amagrippe
rhinite
kunyara ukababara
ubuganga
kuribwa umutwe (migraine)
diarrhea / impiswi
kubabara mu nda
kuvura inzoka zo mu nda
amibe

Uko bategura umuravumba bagamije kwivura

Hari uburyo butandukanye wateguramo umuravumba ugamije kwivura indwara zitandukanye aribwo

1. kwivura umunaniro mu gihe utwite

Hano ufata amababi y’umuravumba ,ukayaakamuramo umutobe wayo ,hanyuma ukawuvanga n’amazi uri bukarabe umubiri wose , ibi bikunze gukoreshwa mu gihugu cya Uganda mu kwivura umuananiro mu gihe utwite .

2. Kwivura amibe n’inzoka zo mu nda

Hano ufata amababi y’umuravumba , ukayakamuramo umutobe wayo ,nta kindi kintu uvanzemo , hanyuma ukanywa ayo mazi wakuyemo

3. Kwivura Indwara y’ise

Kwivura ise , ufata amababi y’umuravumba ,ukayakamura , hanyuma wa mutobe wabonye ugashyiramo umunyu wa gikukuri , ukabivanga neza kugeza igihe gikukuri yayongeyemo yose , hanyuma ukazajya ubisiga hahandi ku ruhu ise yafashe .

4. Kuribwa mu nda

Hano ufata amababi ukayaakamuramo umutobe , hanyuma ugashyiramo amazi make ,ubundi ukabinywa .

5. Kwivira Impiswi

hano ukoresha amababi y’umuravumba ,ukaba ushobora kuyanywa cyangwa ukayakoramo umutobe hanyuma ukawunywa .

6. Kwivura indwara zifata mu muyoboro w’inkari

Hano ufata umuravumba ukawuvanga n’imizi y’umunkamba . hayuma wamara kubisya neza ukabivanga n’amazi akaba aribyo unywa .

7. Kwivura ama grippe n’inkorora

Hano ufata amababi y’umravumba ,ukayakamura ,hanyuma umutobe wayo ukawuvanga n’indimu wakamuye ,ukabinywa .

Icyitonderwa

Burya imiti gakondo harimo nuyu w’umuravumba , kuyikoresha bisaba kwitinda no gukoresha ingano yayo ntoya , kubera ko iyo yakoreshejwe nabi ishobora gutera ibindi bibazo bikomeye mu mubiri birimo nko kwangirika kw’impyiko n’umwijima .

Ku bana , gukoresa umuravumba ni ibyo kwitondera no kwirinda kuko bo ushobora kubangiza kurusha abantu bakuru , ni byiza ko wawutegurana isuku mbere yo kuwunywa .

Miss Naomie yatangaje ko asigaye ahora kwa muganga

Nyampinga w’u Rwanda ubitse ikamba rya 2020 Miss Nishimwe Naomie, yatangaje ko asigaye ahora kwa muganga icyakora ngo ubuzima bwe bumeze neza, nubwo ahora mu bitaro agereranyije na 2025 yarangiye nta na rimwe agiyeyo.

Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mata 2026 yagaragaje ko ahora mu bitaro ugereranyije n’umwaka wa 2025. Yanditse ati: “Uburyo umwaka wa 2025, washize nta nshuro nibura imwe ngiye kwa muganga ariko ubu inshuro maze kujyanwa mu bitaro zagutera kwibaza, mumpe agahenge.”

Miss Naomie yanagaragaje ko abantu bakomeje kumubaza niba ameze neza icyakora ahita yongera asangiza abamukurikira ifoto ababwira ko atamerewe nabi cyane yahisemo gusa kutigaragaza ariko yagiye kwa muganga gusa. Yanditse ati: “Ariko Nshuti zanjye murandyohera pe, meze neza rwose gusa nahisemo kuba ntujeho gato ariko meze neza byuzuye.”

Ibi byatumye benshi bakeka ko Miss Naomie yaba yarasamye gusa birinda kongera kubivugaho kuko hashize iminsi yihanije abakomeje kwibaza impamvu ataratwita abibutsa ko gutwita kwe atari umushinga wa rubanda.

Icyo gihe Miss Nishimwe yabivuze ashingiye ku butumwa bwari bwanditswe n’uwitwa Edman Ishimwe wanditse amagambo asa nkaho ari ukwibasira Miss Naomie n’umuryango we abinyujije ku rubuga rwa ‘X’. Icyo gihe Edman yaranditse ati: “Umwaka urahise n’undi uratashye, Miss Naomie akoze ubukwe, ariko nta kanunu ko gusama.”

Miss Nishimwe yahise amwiyama anamusaba ko agomba kumwubaha, ntazongere kwiha kugenzura ubuzima bwe. Yanditse ati: “Ni nde waguhaye inshingano zo kugenzura ubuzima bwanjye? Inda yanjye si umushinga rusange nshuti. Shaka indi ngingo uganiraho, twubahane.”

Kuva ubwo nta wongeye kubyibaza kugeza ubungubu icyakora agaragaje ko arimo kunyura mu bihe bituma ahora kwa muganga mu gihe akomeje no kugeza igitabo yanditse yise ‘More than a Crown’ hirya no hino ku Isi. Miss Nishimwe yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Michael Tesfay, ku wa 27 Ukuboza 2024, indi mihango y’ubukwe bwabo iba ku wa 29 Ukuboza 2024.

Perezida Assimi Goïta yavuze ko abagabye ibitero i Bamako bose bazicwa

Perezida wa Mali, Assimi Goïta yagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma y’ibitero byagabwe n’imitwe y’iterabwoba muri Mali, avuga ko iyo mitwe bagomba kuyirimbura yose.

Imitwe yagabye ibitero mu bufatanye bwa JNIM na FLA irwanira ubwigenge bw’agace ka Azawad. Bateye ibigo bikomeye bya gisirikare i Bamako no mu Majyaruguru y’igihugu, banirukana ingabo z’Abarusiya mu Mujyi wa Kidal.

Perezida wa Mali Assimi Goïta ku wa 28 Mata 2026 yasuye ibitaro abakomerekejwe n’ibitero byo ku wa 25 Mata barimo, anihanganisha umuryango w’uwari Minisitiri w’Ingabo Gen Sadio Camara wishwe n’ibi bitero.

Ijambo rigufi ryanyuze kuri televiziyo mu ijoro rivuga ko ingabo ziri mu bikorwa byo kurwanya iyo mitwe yitwaje intwaro kandi ibikorwa birakomeza kugeza igihe “imitwe yose iranduwe burundu.”

Amashusho JNIM yashyize hanze yagaragazaga ko ibitero bagabye bigamije kwihorera ku bya drone ingabo za Leta ziheruka kugaba kuri uyu mutwe.

Umuvugizi w’uyu mutwe Bina Diarra, yavuze ko umurwa mukuru Bamako wagoswe n’abarwanyi bawo ndetse nta byinjira cyangwa ibisohoka.

Ati “Guhera uyu munsi, Bamako irafunze ku bava mu mpande zose.”

Mu mwaka ushize JNIM yahagaritse ibikomoka kuri peteroli ntibyashobora kwinjira i Bamako kugez amu minsi mike ishize bitegura kugaba ibi bitero.

France 24 yanditse ko u Burusiya bwahamije ko iyi mitwe yitwaje intwaro iri kwisuganya nyuma y’uko ingabo z’u Burusiya zifatanyije kuburizamo umugambi wo guhirika ubutegetsi no gufata bimwe mu bimwe mu bikorwaremezo by’ingenzi.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya riti “umwanzi ntabwo yavuye ku izima ku bikorwa by’ubushotoranyi, ndetse ari kwisuganya.”

Rivuga ko u Burusiya buri gukora iperereza ngo busenye ibirindiro by’iyi mitwe ndetse biteguye guhangana n’ibindi bitero byagabwa.

Akagunguru k'ibikomoka kuri peteroli kageze ku 117$

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira nyuma y’amakuru y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gutegura ibyo gukomeza gukumira ubwato bujya n’ubuva ku byambu bya Iran.

Akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije kageze kuri 117$ kuri uyu wa 29 Mata 2026 nyuma ya Saa Sita. Ni cyo giciro kiri hejuru uyu mutungo kamere ugezeho muri uku kwezi.

Ni ibiciro bikomeje kuzamuka nyuma y’uko hagiye hanze amakuru y’uko Donald Trump yasabye ko Ingabo za Amerika zakomeza gutambamira ubwato bwinjira n’ubuva ku byambu bya Iran, hagamijwe gushyira igitutu kuri iki gihugu na cyo cyatangaje ko kizakomeza gufunga inzira ya Hormuz ifatiye Isi runini mu bijyanye n’uyu mutungo kamere.

Ibi biciro by’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije ku wa 17 Mata 2026 byaragabanyutse bigera ku madorali 90$ nyuma y’uko agahenge gatangajwe hagati ya Israel na Libani. Icyakora byakomeje kwiyongera kubera ko Amerika yakomeje gukomanyiriza ubwato bwa Iran.

Ni ibintu bikomeje gushegesha ubukungu bwa Iran butari bunameze neza kuko nk’ubu izamuka ry’ibiciro ryageze kuri 53,7% ndetse n’ifaranga ry’iki gihugu rigabanyuka mu buryo bukabije.

Bivugwa ko Abanya-Iran barenga miliyoni ebyiri babuze imirimo nk’uko guverinoma y’iki gihugu yabivuze mu cyumweru gishize.

Bijyanye n’uko ibiri kuba muri Iran bikomeje kuzahaza ubukungu bw’ibihugu, benshi bateze amakiriro ku masezerano yashyirwaho umukono hagati y’ibihugu byombi.

Icyakora Donald Trump aherutse kugaragaza ko niba Iran ikomeye ku bijyanye n’amasezerano ikwiriye kubahamagara ikabibasaba.

Banki y’Isi iherutse gutangaza ko ibiciro by’ingufu bishobora kuziyongeraho 24% mu 2026.

Ingaruka z’untambara yo muri Iran zageze no mu Rwanda aho ubu litiro ya lisansi yageze kuri 2.938 Frw ivuye ku 1.989 Frw yariho mbere yo ku wa 4 Werurwe 2026.

Kiliziya Gatolika mu iperereza ku bavuga ko bimitse Papa mu Rwanda

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko Kiliziya iri gukora iperereza ku biyita Abatowe bavuga ko baheruka kwimika uwo bise Papa wabo.

Ni ibintu byatunguye benshi kubona hari abavuga ko bimitse Papa mushya kandi w’Umunyarwanda nyuma y’uko bikwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Amashusho yakwirakwiye, yerekana itsinda ry’abantu banyuranye bateraniye ahantu hamwe bavuga ko bari kwimika umuyobozi wabo bamwe bita Papa abandi bakamwita ‘Umubyeyi w’Abatowe’.

Umubyeyi w’Abatowe, ni Harerimana Faustin, wahawe inkoni, umusaraba na Bibiliya nk’ijambo ry’Imana.

Harerimana yasobanuye ko umukirisitu Gatolika wese wabatijwe ari uwatowe.

Yagaragaje ko yahawe ubutumwa ariko usanga bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda batabwemera.

Ati “Impamvu bamwe mu bayobozi ba Kiliziya basa n’aho baturwanya, ntabwo mvuga ko ari bose, uyu murimo ni bo bakagombye kubikora. Bakavuga bati abakirisitu umwambaro twabambitse urasa ute? Ko hari ubukwe bwa Ntama, uje gucyuza ubukwe bwe mu Rwanda?…”

Yerekanye ko basabira abakirisitu Gatolika kumenya ubutumwa bw’Abatowe no kubukurikira.

Ati “Ntabwo turuhira ubusa rero, turi abageni beza biteguye kwimana na kristu, ingoma ye y’urukundo, ubutabera n’amahoro. Muri aka kanya ni ugusabira abavandimwe bacu batari bumva ibyo tuvuga, be kujya baduteranya na Kiliziya. Twebwe ntabwo turwanya kiliziya ahubwo ni twe tuyirimo neza. Ibyo byo twanabyirata rwose.”

Yongeyeho ati “Iyaba abakirisitu bose babaga nk’Abatowe, igihugu cyose cyagira amahoro. Nta muntu watowe wagira nabi, urwo rukundo ndimo mbabwira rugaragarira no mu bikorwa.”

Ubwo yabazwaga kuri ibyo, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda yabwiye IGIHE ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hazakurweho urujijo.

Mu butumwa bugufi yagize ati “Turimo turabitohoza ngo turebe icyakorwa, dukureho urujijo.”

Padiri Niyonsenga Theophile uri mu butumwa muri Espagne ni umwe mu bagize icyo bavuga nyuma y’icyo gikorwa, yasobanuye ko nubwo Abatowe ntacyo abaziho ariko Kiliziya isabwa gushishoza mu kumenya neza aho ibintu nk’ibyo byatarutse n’impamvu yabyo.

Yagaragaje ko niba Abatowe bavuga ko bashingiye ku mabonekerwa, Kiliziya yo idashobora gushingira aho anagaragaza ko bishobora kuba ari ubuyobe bukomeye.

Padiri Mundere Dominique umunyeshuri i Roma yagaragaje ko atangazwa n’impamvu Abatowe bakomeza kwitwikira umutaka wa Kiliziya Gatolika.

Kimwe mu bigaragara ni uko abiyita Abatowe barimo abari imbere mu gihugu n’abari hanze yacyo mu bihugu bitandukanye.

Ibi bibaye mu gihe Kiliziya Gatolika iheruka kwizihiza yubile y’imyaka 125 igeze mu Rwanda, yasize ifite paruwasi 236 ziri muri diyosezi icyenda, abakirisitu Gatolika barenga miliyoni eshanu, abapadiri 1160, abiyeguriye Imana b’igitsina gore 3.884 n’ab’igitsina gabo 445.

Umutwe wa FDLR wagabye ibitero simusiga ku butaka bwa Uganda unashimuta abaturage

Impungenge z’umutekano muke zikomeje kwiyongera mu baturage batuye ku mupaka uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ibikorwa by’abitwaje intwaro bikomeje gutera ubwoba, bigahungabanya ubuzima n’ubukungu bw’ako gace.

Ibi byagarutsweho mu nama y’umutekano yabaye ku wa 28 Mata 2026, yahuje abayobozi n’abaturage bo mu bice birimo Nyabwishenya, Mupaka na Nkuringo mu Karere ka Kisoro.

Abaturage bagaragaje ko bakomeje guhura n’ibibazo byo gushimutwa, kwamburwa no guterwa n’abantu bakekwaho kuba abarwanyi b’umutwe wa FDLR bambuka umupaka baturutse muri RDC.

Rumazimisi Venant, umwe mu baturage bitabiriye iyi nama, yatanze ubuhamya bw’uko umuturanyi we Musekula Jack w’imyaka 57 yashimuswe mu mpera z’icyumweru gishize. Yavuze ko abamushimuse basabye amafaranga menshi kugira ngo bamurekure, mbere yo kugabanya ayo basabaga.

Yagize ati: “Twemeranyije amafaranga ibihumbi 500. Mu gihe twari tugiye kuyatanga, twarahamagawe batubwira ko abaturage bamubonye mu ishyamba ku mupaka wa Congo. Twihutiye kujyayo dusanga agifite imigozi imuboshye ku maboko n’amaguru, amaboko ari inyuma. Yari apfutse umunwa n’ishati ye, amaboko n’amaguru byarabyimbye. Twahise tumujyana kwa muganga.”

Abandi baturage na bo bagaragaje ko ibi bikorwa atari bishya, ahubwo ko byiyongereye mu mezi ashize. Manirunva Valence, uhagarariye abacuruzi bo muri Mupaka, yavuze ko yatewe n’abantu bitwaje intwaro mu rukerera, akabasha kurokoka yihishe.

Yagize ati: “Nari ndyamye, numva ibirenge mu rugo. Hari hafi saa cyenda z’urukerera. Batangiye gukingura urugi ku ngufu, ubwo nahengerezaga mu idirishya, mbona bafite intwaro.”

“Byihuse, nahise nihisha munsi y’igitanda, mpamagara BISO, nandikira ubutumwa umuyobozi wa Polisi ishinzwe kurinda umupaka. Ubwo bumvaga mpamagara, barirutse. Ubwo abashinzwe umutekano bahageraga, bahasanze magazine bataye.”

Uwimana James, ucururiza muri aka gace, na we yavuze ko yatezwe n’abantu bitwaje imbunda bamwambura amafaranga menshi ndetse bakamukubita.

Ati: “Nafunze iduka kare, nashyize ibintu kuri moto nerekeza mu rugo. Ngeze hafi y’inkengero nsanga bariyeri. Nagerageje kuyambuka, mpura n’abantu babiri bafite imbunda, moto iragwa. Undi muntu yaje ankubita imbunda ku gahanga, ndakomereka cyane. Nagerageje kwiruka mpunga, ariko batwara amafaranga yanjye. Bukeye abaturage babonye moto yanjye.”

Yongeyeho ati: “Nashoboye gucika ariko bantwariye amafaranga. Abaturage babonye moto yanjye mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho.”

Umutekano muke ntiwibasiye abaturage gusa, ahubwo wanagize ingaruka zikomeye ku bukungu n’ishoramari. Ignatius Bahizi, umunyamakuru akaba n’umushoramari mu bukerarugendo, yavuze ko ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo byadindijwe n’ibi bibazo.

Ati: “Mvuze nk’umuturage ndetse n’umushoramari mu bukerarugendo, umutekano muke uri kubangamira ibikorwa byacu.”

Akomeza ati: Umwaka ushize, bamwe mu batuye hano bakorera i Kisoro n’ahandi baretse gutaha kubera gutinya gushimutwa. Twashinze n’ishuri ryisumbuye hano, ariko abaterankunga bo muri Canada n’u Bushinwa bashakaga kuza guhugura abanyeshuri bacu, bageze i Kisoro basubira iwabo bumvise ibibazo by’umutekano.”

Yakomeje agaragaza ko abaturage benshi bahisemo kwirindira umutekano, bagashyiraho amasaha ntarengwa yo kugenda nijoro, aho benshi badatinyuka gusohoka nyuma ya saa moya z’umugoroba.

Abayobozi b’inzego z’ibanze na bo bemeye ko ikibazo gihari, bagasaba ingamba zihuse. Ndekezi Emmanuel, uyobora Mupaka Town Council, yavuze ko abacuruzi ari bo bakunze kwibasirwa, anagaragaza ko hari abaturage bakekwaho gukorana n’abo bagizi ba nabi ariko batinya kubavuga.

Ku ruhande rw’inzego z’umutekano, Lt. Col. Steven Sabitti uyobora Batayo ya 35 ikorera muri ako gace, yatangaje ko ibikorwa byo gukaza umutekano byatangiye, asaba abaturage gutanga amakuru ku gihe.

Yagize ati: “UPDF ntijya ibura abasirikare. Abasirikare babiri gusa bashobora gusenya inkambi y’inyeshyamba. Umuntu wese winjiye mu gihugu cyacu afite intwaro aba abaye umwanzi. Icyo tubasaba ni amakuru ku gihe. Ibikorwa byatangiye kandi dufite ubushobozi buhagije.”

Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’akarere na we yemeye ko hari intege nke zagiye zigaragara mu mikorere y’abapolisi, asaba abaturage kujya batanga amakuru igihe babonye abarenze ku nshingano zabo.

Ati: “Nimusanga umupolisi ari kunywera mu kabari hano muri Mupaka, mumufate mumpamagare. Ibikorwa byo gukaza umutekano byatangiye kandi tugomba gufatanya.”

Nubwo inzego z’umutekano zemeza ko zatangiye gufata ingamba, abaturage bavuga ko hakenewe ubufatanye bukomeye n’ingamba zihamye kugira ngo umutekano usubire ku murongo, ubuzima bw’abaturage n’ubukungu bw’aka gace bikomeze.